00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabanga atatu yagufasha kuzamura ubushobozi bw’ubwonko bwawe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Buri munsi buri wese ariga, yaba abizi cyangwa atabizi. Ushobora kuba uticara mu ishuri ngo wumve mwarimu ariko ukaba ugomba kumenya imodoka, ushaka kumenya urundi rurimi, gukoresha ikoranabuhanga runaka n’ibindi bitandukanye ari na yo mpamvu kwiga bidashira kuko n’iyo uri gutekereza gusa, uba uri kwiga.

Kuri Jim Kwik, Umuhanga mu gufasha abantu kugira ubwonko bukora neza yaba mu gutekereza vuba, gusoma neza no kwibuka, yavuze ibirimo gusoma bihoraho, kurya indyo yuzuye no kugira imitekerereze myiza, ari ingenzi cyane kuri buri muntu wese wifuza kugera ku rwego rwo hejuru.

Jim afite ikigo cya ‘Kwik Learning’ cyigisha ibijyanye no kuzamura umusaruro w’ubwonko ndetse mu bakiliya be b’imena harimo Elon Musk, umukire wa kabiri ku Isi n’umutungo wa miliyari 169$, akaba yaranashinze ibigo birimo SpaceX na Tesla Inc.

Gusoma ni ibiryo by’ubwonko

Bamwe mu bantu bakize ku Isi baranasoma cyane kurusha abandi. Nka Warren Buffett, ufite umutungo urenga miliyari 100$, asoma paji 500 z’ibintu bitandukanye buri munsi na ho Bill Gates washinze Microsoft agasoma ibitabo 50 buri mwaka, bivuze ko asoma hafi igitabo kimwe buri cyumweru.

Mu bushakashatsi bwakozwe na PubMed Central mu 2013, bwerekanye ko umuco wo gusoma ufasha ubwonko mu gutekereza no gufata ibyemezo vuba, kumenya kuvuga indimi neza, kugira ubushobozi bwo gukora ikintu kimwe igihe kirekire n’ibindi bitandukanye.

Kwik umaze imyaka 25 muri aka kazi, avuga ko nta kintu gifasha ubwonko bw’umuntu gukora neza nko gusoma ibitabo n’ibindi bintu bitandukanye, kabone nubwo wabikora iminota 10 ku munsi ubishyizeho umutima.

Mu gitabo yise ‘Limitless’, Kwik agira abantu inama yo gushyira uyu mwanya wo gusoma muri gahunda baba bafite ku munsi kugira ngo batabyibagirwa.

Ashimangira ko gusoma ari umwitozo mwiza w’ubwonko ndetse akavuga ko gusoma harimo imbaraga nyinshi ziganisha ku butsinzi kandi ko urufunguzo rwabyo ari uguhozaho, ati “abayobozi beza ni abasoma cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko uburezi busanzwe butavumbura ubushobozi bw’ubwonko mu buryo bwuzuye, avuga ko nubwo ibyo abana bakura mu ishuri ari ingenzi, iyo byongeyeho umuco wo gusoma bihoraho bigizwemo uruhare n’ababyeyi, bizamura ubushobozi bw’umwana.

Guhindura imitekerereze yawe

Jim Kwik na Dr. Daniel Amen, umuganga w’indwara z’ubwonko, bahuriza ku ngingo y’uko imitekerereze myiza igira uruhare mu iterambere rya muntu.

Jim avuga ko iyo umuntu ahora yumva ko ibintu arimo bidashoboka, birangira koko acitse intege bikamunanira, mu gihe kugira icyizere cy’uko ibintu bishoboka bitera umuntu akanyabugabo, bigatuma yishakamo imbaraga zituma atanga umusaruro.

Yagize ati “Nukomeza kwibwira gahoro gahoro ko udashobora gukora ikintu, cyangwa ukuze cyane ntacyo wakora, cyangwa se udafite ubwenge bwo gukora ikintu runaka, icyo kintu ntuzigera ugishobora.”

Agira abantu inama ko mu gihe wiyumvisha amajwi mu ntekerezo akubwira ko udashoboye, ugomba kwitoza kuyasubiza uyabwira uti “Ndashoboye."

Ati “Wigabanya ibishobora kujya mu bwonko bwawe, ahubwo agura ubwonko bwawe bubashe kujyamo ibishoboka byinshi.”

Fata amafunguro akwiye

Hari ibiryo umuntu afata bikagira ingaruka nziza ku bwonko bwe, bityo Jim akavuga ko mu gihe umuntu ari mu rugamba rwo kuzamura ubushobozi bw’ubwonko bwe, akwiye no kwita ku mirire afata.

Ati “Amafunguro umuntu afata afite igisobanuro kinini ku mikorere n’imikurire y’ubwonko bwe kuko agira uruhare mu buryo umuntu ashobora kwibukamo ibintu, kureba, kuvuga, kumva no gufata imyanzuro.”

Ashishikariza abantu gufata kenshi ifunguro ririho avoka kuko bifasha amaraso gutembera neza, imboga zikungahaye kuri Vitamin K nka Broccoli n’imboga zikungahaye kuri Vitamin E irinda ubwonko kwangirika.

Ni ingenzi kandi kurya inkeri, amagi, amafi, chocolat zifite ibara ryijimye, kunywa amazi menshi kandi kenshi gashoboka kuko ubwonko bugizwe na 80% by’amazi, ku buryo kuyiyima bibugiraho ingaruka zikomeye ndetse n’ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko abantu banywa amazi cyane bagira ubwonko bukora neza kurusha abatayanywa kenshi.

Ni kimwe gukora siporo ihoraho, kuruhuka bihagije ndetse no kugira umwanya wo gusabana mu byo umuntu akunda, kuko byose bifatanyiriza hamwe kuzamura umusaruro w’ibyo akora.

Jim avuga ko kimwe mu bintu abantu bakuze bakunze kumugaragariza nk’ikosa bakoze mu buto bwabo, ari ukutita ku buzima bwabo, yaba ubw’ubwonko n’ibindi bice by’umubiri, dore ko n’iterambere muri rusange rishingira ku mubiri muzima kandi bigoye ko watera imbere udafite imikorere y’ubwonko iri ku rwego rwo hejuru.

Gusoma ibitabo ni ibintu by'ingenzi cyane mu kuzamura ubushobozi bw'ubwonko bw'umuntu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .