00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#AlphaCondechallenge: Urwenya rwadutse nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Alpha Condé

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Internet ntabwo ituza, umunsi ku wundi ntihabura agashya ko gutera urwenya kaduka! Ubu noneho abakoresha imbuga nkoranyambaga badukiriye Alpha Condé wahoze ari perezida wa Guinée Conakry. Abantu batandukanye bari kwifashisha ifoto ye yagiye hanze ubwo yahirikwaga ku butegetsi bagakora ‘Challenge’ bamwitiriye.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga badukanye ‘Challenge’ yo kwigana uko uyu mugabo yari yicaye hagati y’abasirikare bambaye ibibapfuka mu maso, yambaye ibirenge ndetse n’ishati ye idafunze igipesu hejuru.

Iyi challenge iri gutigisa murandasi mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse yafashe igice kinini cy’abakoresha urubuga rwa Twittter.

Abantu batandukanye bari gufata amafoto umwe yicaye y’abantu babiri, bafite ibikoresho bitandukanye mu ntoki barangiza bakongeraho amagambo ‘#AlphaCondechallenge’.

N’ubwo ibi ariko benshi bari gufata ngo gutera urwenya hari n’abandi bari kuvuga ko bitari bikwiriye kuko ari ukubahuka umuntu wari Perezida. Abandi bakavuga ko ari ukwihorera kw’abaturage.

Professeur Djiby Diakhaté usanzwe ari inzobere mu myitwarire y’abantu n’imibanire, muri kaminuza ya Cheikh Anta Diop de Dakar muri Senegal, yabwiye BBC ko ari nko kwihorera kwakozwe n’abaturage.

Ati “Turi kubona ko abaturage bari kongera kugira ububasha bwabo binyuze mu bikorwa nk’iki, nyine kuko agakarito gashyirwamo amajwi ubwo batoraga Perezida katigeze kabaha ubwisanzure bwabo.”

Alfa Diallo, wo muri Association of Bloggers of Guinea (Ablogui) we avuga ko ibintu nk’ibi bitari bikwiriye cyane gukorwa n’urubyiruko.

Ati “Ntabwo natunguwe n’ubwo ibi bintu bitari ibyo gukina. Abantu bakiri bato bazi imbaraga z’imbuga nkoranyambaga ndetse bari kuzifashisha nk’umwanya w’ubwisanzure.”

Ku wa 5 Nzeri 2021, Alpha Condé wa Guinée Conakry yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare, ahita anatabwa muri yombi. Uyu mugabo w’imyaka 83 yahiritswe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, nyuma y’amasaha menshi hari imirwano hagati y’abamurindaga n’ingabo zigize uwo mutwe washinzwe mu 2018 mu gisirikare cya Guinée Conakry.

#AlphaCondechallenge, Urwenya rwadutse ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Alpha Condé
Nyuma yo guhirikwa ku butegetsi kwa Alpha Condé yabaye urwenya kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .