Agace k’umunara wa Eiffel kagiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2018 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Inzu y’ubucuruzi ya ArtCurial igiye kugurisha mu cyamunara agace kamanyutse ku ngazi y’umunara wa Eiffel ubarizwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Aka kamanyu gafite uburebure bwa metero 4.3 kazagurishwa muri cyamunara iteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo, kazabanza kumara iminsi 20 kamurikirwa ku cyicaro cya ArtCurial.

Kamanyutse ku ngazi ihuza igorofa rya kabiri n’irya gatatu ry’umunara wa Eiffel wubatswe mu 1889. Kazagurishwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40-60 by’amayero.

Mu 1983 nibwo hafashwe umwanzuro wo gushyira icyuma gitwara abantu hagati y’ariya magorofa (ascenceur), biba ngombwa ko ingazi isenywa.

7Sur7 ivuga ko iyi ngazi yaciwemo ibice bigera kuri 24 bigiye bifite metero ziri hagati ya metero 2-9. Utu duce dutandukanye dutunzwe n’ibigo n’abantu ku giti cyabo ndetse bamwe mu badufite hari ubwo bafata umwanzuro wo kuduteza cyamunara.

Umunara wa Eiffel wubatswe na Gustave Eiffel, uri mu bibumbano bisurwa cyane ku Isi aho ku mwaka ugendererwa n’abasaga miliyoni 6.9.

Umunara wa Eiffel wubatswe mu 1889

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza