Afurika y’Epfo: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo wamufashe ku ngufu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu gace ka Mpumalanga muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko umugore utwite inda y’amezi atatu, yafashwe ku ngufu n’umugabo utazwi na we aza kumuruma igitsina mu buryo bukomeye mu rwego rwo kwitabara.

Uyu mugore yafashwe ku ngufu mu maso y’umukobwa we w’imyaka itanu bari kumwe ubwo bari bagiye kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Mpumalanga, Leonard Hlathi, yabwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo ko ibyo byabaye ku wa Mbere w’iki cyumeru.

Yagize ati “ Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 n’umwana we bari ku muhanda basaba imidoka zihitira ko zabageza kwa muganga, hatunguka imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Tazz yari irimo abagabo babiri bemera kubatwara.”

Yakomeje agira ati “ Abo bagabo bahise bamutunga imbunda bamutegeka kutavuga, imodoka bayerekeza mu ishyamba. Umwe muri bo yahise amusambanya mu gihe mugenzi we yari afatiye icyuma kuri wa mwana. Amakuru twamenye ni uko uwo mugore yabashije kuruma ubugabo bw’uwamufataga ku ngufu.”

Yongeyeho ko abo bagabo bombi bahise bakomeza urugendo ariko basiga ntacyo batwaye wa mwana.

Polisi yahise itangira iperereza isaba ibitaro byose gutanga amakuru ku mugabo uri bujye kwivuza ibice bye by’ibanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza