00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umugore afunzwe akekwaho gushaka kugurisha abana ngo agure ibiyobyabwenge

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kamena 2021 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Umugore wo muri Afurika y’Epfo ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa ashaka kugurisha abana babiri b’abakobwa b’impanga amaze iminsi itanu abyaye.

Umuvugizi wa Polisi, Yolisa Mgolodela yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko uwo mugore yabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse ngo yashakaga kugurisha abana be ngo ajye kugura ibiyobyabwenge.

BBC yatangaje ko abo bana b’impanga yahise abamburwa bajyanwa kwa muganga kwitabwaho kuko basanganywe ibibazo by’imirire mibi kuko batitabwagaho.

Kuwa Mbere w’icyumweru gitaha nibwo biteganyijwe ko uwo mugore azagezwa mu rukiko akekwaho icyaha cyo gucuruza abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .