Afite ubuhanga bwo gukora ibihangano by’ubugeni mu musatsi we (Amafoto)

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 4 Kanama 2017 saa 12:08
Yasuwe :
1 0

Umukobwa w’imyaka 21 wo muri Cote d’Ivoire witwa Laetitia Ky, afite impano yo gukora ibihangano bitandukanye abikoresheje ubwiza bw’umusatsi we.

Laetitia Ky amaze kumenyekana cyane biturutse ku bintu akora bisa nk’ibidasanzwe mu maso y’ababibona, kuko ashobora gukoresha umusatsi we ibihangano bitandukanye nk’igiti kiriho indabo, amaboko y’umuntu ucuranga guitar, ishusho y’ikarita ya Afurika, ibiganza bikoze umutima, imbyino nyafurika n’ibindi byinshi bitandukanye.

Mu mafoto agenda ashyira kuri instagram na facebook, Ky agaragaza ishema aterwa n’umusatsi we ndetse ko akunda Afurika muri rusange.

Ikindi avuga ni uko ibi yabitangiye biturutse ku mafoto yabonye kuri instagram agaragaza ubwiza buri mu misatsi y’abagore b’Abanyafurika bimutera imbaraga zo gutangira kumurika ibihangano bye.

Uburebure bw’umusatsi we hamwe n’indorerwamo nini yireberamo ni byo bimufasha gukora icyo aba yatekerejeho. Ky avuga ko bishobora kumutwara hagati y’iminsi itatu n’itanu akora neza igihangano mu musatsi we dore ko ibi atari ibintu byoroshye.

Uyu mukobwa abasha gukora ibiganza mu musatsi
Akora ibihangano by'ibiganza bicuranga Guitar akoresheje umusatsi we
Ikintu cyose atekereje agishushanya akoresheje umusatsi we
Akora igiti n'amashami mu musatsi
Abasha no kumurika imbyino nyafurika mu musatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza