Kwamamaza

Afghanistan: Yashyingiye umukobwa we w’imyaka 6, bamuha ihene n’umuceri

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 12:42' na Mukaneza M.Ange


Umugabo wo muri Afghanistan yashyingiye umukobwa we w’imyaka itandatu ku muyobozi mu idini ya Islam ufite imyaka 55 watanze ingurane y’ihene n’ibyo kurya bitandukanye birimo umuceri.

Se w’uyu mwana yavuze ko yahisemo kumugurisha kugira ngo umuryango we ubone ibyo kurya ndetse anagabanye umubare w’abo agomba kugaburira.

Yahawe ibintu bitandukanye birimo ihene imwe, umufuka w’umuceri, isukari, icyayi n’amavuta yo guteka.

Seyed Abdolkarim washyingiranwe n’uwagakwiye kuba umwuzukuru we yari yatanze isezerano ko batazigera bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose uyu mwana witwa Gharibgol ataruzuza imyaka 18.

France24 dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo gusezerana Abdolkarim yahise ajyana uyu mugore we mushya mu nzu y’umwe mu bantu bo mu muryango we iherereye mu ntara ya Ghor.

Nyiri urugo yabanje gukeka ko ari umukobwa we ariko aza kugira amakenga nyuma y’uko ubwo bajyaga kuryama yabonaga atangiye kumwambura imyenda, niko kwihutira kubimenyesha abashinzwe uburenganzira bw’abagore.

Nyuma yo kumujyana kwa muganga bagasanga atarigeze amusambanya, umwana yahise ashyikirizwa nyina, hakaba hari kwigwa uburyo nyina w’uyu mwana na se babaha gatanya ndetse se akamburwa uburenganzira bwo kwitwa umubyeyi.

Abdolkarim we yahise atabwa muri yombi na polisi.

Amategeko yo muri Afghanistan ateganya ko umukobwa ashyingirwa afite imyaka 16 mu gihe umuhungu we agomba kuba yujuje 18.

Aya mategeko ariko ntiyubahirizwa kuko ibarura ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko 46.4% by’ingo zishingwa muri Afghanistan ziba zirimo abagore bashyingiwe bari munsi y’imyaka 18 mu gihe 15.2% muri abo bakaba abafite munsi y’imyaka 15.

Yemeye gutanga umwana we w'imyaka 6 ngo bamuhe ihene n'umuceri

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved