Abayapani baracyakomeye kuri ‘Katana’, inkota zamamaye mu mirwano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Inkota zitwa ‘katana’ zifite amateka akomeye mu Buyapani kuko zifashishwaga n’umutwe w’ingabo zari zizwi nka ‘Samurai’, n’abandi barimo abanyacyubahiro.

Nubwo u Buyapani bwaciye kugendana intwaro ndetse bigoye kuba wabona aho iza gakondo zikoreshwa, abacura inkota baracyakomeye ku mwuga wabo bafata nk’utagatifujwe.

Fusahiro Shimojima w’imyaka 44 ni umwe muri abo bacuzi, badakangwa n’ubushyuhe n’ivumbi biba byiganje mu cyumba acuriramo mu gace ka Saitama.

Mu myambaro y’umweru yahanzwe mu rwego rwo gukumira imyuka mibi, Shimojima umazi imyaka 24 ari umucuzi n’abamwungirije baba bahugiye mu gucura inkota nshy.

Nta mpungenge zo kuba hari ikibi cyabageraho dore ko aho bakorera hakikijwe n’umugozi witwa shimenawa ukumira imbaraga z’imyuka mibi zishobora kwinjira aho bakorera.

Uyu mugabo mu kiganiro na CNN yagize ati “Turamya Imana turi hano, nicyo gituma tubasha gucura inkota, itazakoreshwa nk’intwaro ahubwo izafatwa nk’ikimenyetso ku mitekerereze n’imyimerere.”

Uyu mucuzi yibanda ku nkota yitwa ‘mamori katana’ ifite umwihariko wo kurinda uyitunze indwara n’amakuba.

Izi nkota zacuzwe bwa mbere mu myaka 1000 ishize zifite umwihariko wo kumera nk’izihese n’ubugi butyaye cyane ku buryo ikintu inyuzeho gihita kivamo ibice bibiri.

Nubwo izi nkota zitagikoreshwa cyane, Shimojima yasobanuye ko uburyo bwifashishwaga cyera mu kuzicura n’ubu aribwo bakoresha, bazicura mu cyuma kizwi nka ‘tamahagane’.

Mu kuzikora bagerekeranya ibyuma kugira ngo ize ikomeye, nyuma y’aho bakurikizaho kuyishyushya kugira ngo babashe kuyiheta uko babishaka.

Ati “Mu gihe cy’iminota 10 tuyishyira ku bushyuhe bwa dogere 800, ubundi tugahita tuyishyira mu mazi ngo ihore. Bishobora kuba bisa n’ibyoroshye ariko buriya bisaba kwitonda, ikosa rimwe rishobora gutuma byose bihita bipfa.”

Gukora inkota imwe bishobora kubatwara ukwezi, hakiyongeraho no kongeraho ibice birimo n’aho uyikoresha afata bikaba byagera ku mwaka.

Shimojima wagize inzozi zo gukora izi nkota ubwo yabonaga ‘katana’ imaze imyaka 800 iri mu nzu ndangamurage mu Mujyi wa Tokyo, avuga ko nubwo zifite amateka, isoko rigenda rigabanuka.

Izindi mpungege afite ni uko kuri ubu hasigaye hari uburyo bworoshye bwo kuzikora vuba hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’uko Abashinwa babigenza, gusa ngo ntabwo zinganya ubwiza no kuramba.

Mu 1980 mu Buyapani habarurwaga abacuzi b’inkota bagera kuri 300, uyu mubare waragabanutse ku buryo hasigaye abatagera ku 150.

Gucura inkota imwe bishobora kumutwara igihe kigera ku mwaka bitewe n'uko yifuza ko izarangira imeze
Nyuma yo gucura inkota, bafata umwanya uhagije wo kuyigorora neza no kuyityaza
Uburyo akoresha ntibutandukanye cyane n'ubwakoreshwaga mu myaka myinshi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza