Iyi nyama yakozwe n’Ikigo gisanzwe gitunganya ibyo kurya hifashishijwe ikoranabuhanga, Aleph Farms, ku bufatanye n’Ishami ryigisha ibijyanye n’ubuzima muri Israel Institute of Technology.
Iyi nyama yakozwe hifashishijwe utunyangingo tw’inka twabitswe ahantu tugafashwa gukomeza gukura ndetse n’uburyo bwo gukora no gusohora umubiri karemano w’ikinyabuzima buzwi nka ‘Bioprinting’.
Iyi nyama umuntu ayirebye byagoranya ko ayitandukanye n’izisanzwe ziva ku matungo yabazwe.
Mu itangazo Aleph Farms Ltd yashyize hanze yavuze ko iyi nyama ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabwo itandukaniye n’izindi abantu basanzwe bazi zikomoka ku matungo.
Ati “Igizwe n’imikaya n’ibinure kimwe na ngenzi zayo zituruka ku matungo yishwe, kandi mu miryohere ni kimwe n’izindi ushobora kugurira mu ibagiro.”
Umwihariko w’iyi nyama ni uko icyanga n’intungamubiri ibisangiye n’izisanzwe zituruka ku matungo gusa yo ikagira umwihariko w’uko iboneka nta tungo ryishwe, ibintu byitezweho kugabanya umubare w’amatungo yabagwaga uko abakunda iri funguro bagendaga barushaho kwiyongera.
Aleph Farms yatangaje ko kugeza ubu ikoranabuhanga ifite riyemerera gukora inyama zitandukanye, mu mwaka ushize yari yatangaje ko izi nyama ikora yitegura kuzigeza ku isoko ryo mu Buyapani.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!