Abashakashatsi bemeje ko kwitegereza ibidukikije nyaburanga bifasha abantu kubaho bishimye

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Canada ryita ku bijyane n’ubuzima bwo mu mutwe, ryatangaje ko kwitegereza ibidukikije nyaburanga bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kubaho yishimye.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko abantu baturiye uduce twiganjemo ibimera baba bishimye, bafite ubuzima bwiza kandi bakaramba ugereranyije n’abandi.

Kuri iyi nshuro abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Colombie-Britannique Okanagan muri Canada nabo bongeye kubishimangira nk’uko ikinyamakuru Top Santé cyabyanditse.

Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa Psychologie Positive aho abo bashakashatsi bagaragaza ko ibidukikije nyaburanga ari ibintu by’ingirakamaro mu gufasha umuntu kugira imibereho myiza.

Ni ubushashatsi bwakorewe ku bantu 395 maze bashyirwa mu matsinda atatu atandukanye.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abantu bo mu itsinda rya mbere basabwe kujya gufata amafoto y’ibidukikije nyaburanga bakunda mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no kwandika inyandiko ngufi igaragaza icyo byo bivuze kuri bo.

Irindi tsinda ryagombaga gukora nk’ibyo ariko bo rikibanda ku bintu byakozwe na muntu nk’ibibumbano, intebe n’ibindi byose by’amaboko y’umuntu.

Itsinda rya gatatu ryo nta kintu na kimwe ryasabwe gukora. Abantu bo mu matsinda abiri bazanye amafoto 2500 ndetse n’inyandiko zisobanura icyo buri foto ivuze kuri bo.

Itsinda rya mbere ryari ryahawe kuzana amafoto y’ibibakikije karemano nyuma y’ibyumweru bibiri mu kugenzura, amarangamutima yabo yari yariyongereye, bazi gushyira mu gaciro, bafite impuhwe ,ibyishimo ndetse ngo ibyo byose byari byarazamutse kurenza uko bari bameze mbere batarashyirwa muri ayo matsinda y’ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwongeye gushimangira imvugo y’abahanga ko ibidukikije bigira ingaruka nziza ku mitekerereze ya muntu. Abashakashatsi bavuga ko ku bantu bafata umwanya wo kwitegereza no kwita ku bibazengurutse bibongerera umunezero ndetse no kugira ubuzima bwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza