Abarenga miliyoni eshatu ku Isi bicwa n’inzoga buri mwaka

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko abarenga miliyoni eshatu ku Isi bapfa buri mwaka bazize inzoga.

Raporo ya OMS ivuga ko umuntu umwe muri 20 bitabye Imana mu 2016, bazize indwara zikomoka ku kunywa inzoga nyinshi.

Muri abo bantu bose bazize inzoga, raporo igaragaza ko batatu muri bane ari abagabo. Ugereranyije n’abantu bitabye Imana muri uriya mwaka ku Isi, 5.3% byabo ni abazize inzoga.

Muri iyi raporo ya 2018, OMS igaragaza ishusho y’abagizweho ingaruka no kunywa inzoga. Ivuga ko abari mu kigero cy’imyaka 20–39, bangana na 13.5 % ari bo bishwe n’ingaruka zituruka ku kunywa inzoga.

OMS ivuga ko abagize ibibazo by’indwara zo mu mutwe bifitanye isano no kunywa inzoga nyinshi.

Umuyobozi wa OMS ku Isi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ubusizi buri guteza ibibazo mu miryango no mu baturanyi kuko ari yo ‘ntandaro y’amakimbirane, ihungabana, ibibazo by’indwara zo mu mutwe nka kanseri no kwangirika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko’.

Raporo ivuga ko ku Isi yose abagabo miliyoni 237 n’abagore miliyoni 46, barwaye indwara zikomoka ku kunywa inzoga. Abenshi muri bo biganje mu Burayi n’Amerika.

Hagereranywa ko ubu abantu miliyari 2,3 ari bo banywa inzoga ku Isi. By’umwihariko kimwe cya kabiri cy’abaturage bo muri Amerika n’u Burayi barazinywa.

Ku Isi, 27 % y’abari hagati y’imyaka 15 na 19 y’amavuko ni abanywi b’inzoga. Raporo yerekanye ko ubushakashatsi bwakorewe mu mashuri bwagaragaje ko abenshi bayinywa mbere y’imyaka 15.

Dr Vladimir Poznyak ukurikirana iby’ingaruka ziterwa n’inzoga muri OMS, yasabye ko ibihugu byose bigomba gufata ingamba zikaze mu kurinda ubuzima bw’abantu.

Ati “Ingamba zirambye, zanakorewe igenzura harimo kongera imisoro ku binyobwa bisembuye no kubuza kwamamaza inzoga.”

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko hagomba gukubwa gukuba kabiri imbaraga zishyirwa mu kugabanya abanywa inzoga, kugera ku ntego Guverinoma zari zihaye yo kugabanya 10% y’abanywa inzoga ku Isi hagati ya 2010 na 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza