00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangazwa na telefone bakorewe ijisho rya gatatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kamena 2021 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Paeng Min-wook wo muri Koreya y’Epfo yakoze ijisho ry’ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa n’abantu bakunze kurangarira muri telefone mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Uyu musore w’imyaka 28 yavuze ko yakoze iri jisho nyuma yo kubona ko hari abantu barangazwa na telefone zabo ku buryo hari igihe bashiduka bagonze ibikuta cyangwa bagenzi babo.

Ati "Iri jisho ryakorewe abantu babaswe na telefone badashobora kumara igihe kinini batayirebyemo ku buryo bashobora kwirinda kugonga abantu n’ibikuta. Kuba tutabasha kumara igihe kinini tutarebye muri telefone bizatuma mu minsi iri imbere iri jisho rikenerwa."

Iri jisho ry’ikoranabuhanga rizajya rishyirwa mu gahanga ku muntu. Rikoze mu buryo iyo umuntu arangariye muri telefone rihita ryifungura, ndetse mu gihe haba hari icyo agiye kugonga rikamuha impuruza.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru Reuters avuga ko uyu musore amaze icyumweru agerageza iri jisho ariko bikaba bitaremezwa igihe rizagira ku isoko cyangwa ngo ritangire gukoreshwa.

Iri jisho rya gatatu rizajya rishyirwa ku gahanga ka nyiraryo rimuburire igihe hari icyo agiye kugonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .