Abanyarwanda bafata gute abasore bambaye amaherena?

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino muri iki gihe cy’iterambere, abantu bahitamo ibyo bambara cyangwa imirimbo bashingiye ahanini ku byo bakunze kurusha kugendera ku mahame sosiyete iba yarashyizeho rimwe na rimwe abangamira bamwe.

Mu minsi yashize, amaherena yafatwaga nk’umurimbo ku bakobwa n’abagore mu Rwanda ariko uko iminsi ishira, n’abagabo cyangwa abasore bagiye bayisangamo ku buryo bitakiri bishya guhura n’umuntu w’igitsina gabo wambaye iherena aho ashaka.

Umuco wo kwambara amaherena ku bagabo waturutse cyane mu bihugu by’Iburayi na Amerika byateye imbere.

Ntwari Jacques wambara amaherena yagize ati “Njyewe mbona ntacyo bitwaye kuko ni nkuko nambaye isaha ku kuboko. Iyo umuntu akunda ikintu sinzi impamvu mwamubuza kandi yumva agikunze rero jyewe umugore wanjye nta kibazo bimutera kuko uko bakunda amaherena igitsina gore natwe niko tuyakunda.”

Esperance Mukeshimana avuga ko atishimira kubona umugabo cyangwa umuhungu wambaye amaherena.

Yavuze ko na we ubwe hari umwana we wigeze gushaka kujya ayambara akamwangira.

Ati “Abenshi bagaragaza ko bambara amaherena baba ari ibirara. Nyewe nari mfite umwana wigeze kubigerageza ariko kubera umuco mbimukuramo kuko umusore agomba kugira uburere”.

Ubusanzwe amaherena ku bagabo akunze kwambarwa n’ibyamamare mu muziki, sinema, abakinnyi n’abandi.

Umushakashatsi Howard Carter yigeze gukora ubushakashatsi ku mateka y’abami bo mu Misiri, asanga ku migogo yabo yumishijwe hari ibimenyetso ko amatwi yabo yabaga atoboye.

Abemera Imana, muri Bibiliya mu gitabo cyo Kuva (Iyimukamisiri) igice cya 32, guhera ku murongo wa mbere kugeza kuwa kane, hagira hati “…Nuko baraterana basanga Aroni, baramubwira bati turemere imana izatujya imbere, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.”

“ Aroni abyumvise arababwira ati mukure amaherena ya zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’ay’abakobwa banyu, muyanzanire Nuko abantu bose biyambura amaherena ya zahabu yari ku matwi yabo, bayazanira Aroni. Afata iyo zahabu bamuzaniye arayishongesha,+ ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa.”

Ibyo bigaragaza ko mu mico y’Abayahudi cyangwa se iy’abanyamisiri kuko bahabaye igihe kinini, habagamo ko abahungu bambara amaherena.

Ku mugabane wa Aziya nta kibazo kwambara amaherena uri igitsina gabo gusa ukamenya aho uyambaye kubera ko iyo uyambaye ku gutwi kw’iburyo ufatwa nk’ushaka gukandamiza abagore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza