00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiri bato na bo bafite ibyago byinshi byo kwangirika ingingo bitewe na Covid-19

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 73.197 b’imyaka itandukanye mu bitaro 302 byo mu Bwongereza, bwagaragaje ko abantu bane mu 10 bafite hagati y’imyaka 19 na 49 bagiye bagira ibibazo by’indwara z’impyiko, ibihaha n’izindi ngingo nyuma yo kuvurwa Covid-19.

Ubu bushakashatsi bwashimangiye ko Covid-19 ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bakiri mu myaka mito nk’uko bishobora kuba ku bageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 50 ndetse binemezwa na Paul Godfrey ufite imyaka 31, aho avuga ko yakomeje kugira ibibazo by’ibihaha nyuma yo gukira icyorezo cya Coronavirus.

Prof. Colum Semple wayoboye ubu bushakashatsi yibukije ko iki atari icyorezo cy’abashaje cyangwa abanyantege nke nkuko benshi babitekereza. Ati “Ubutumwa ni uko iki atari icyorezo cy’abageze mu zabukuru cyangwa abanyantege nke gusa.”

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byemeza ko Covid-19 atari ibicurane nk’uko benshi babyibwira kuko abasore batari bake nyuma yo kuvurwa icyo cyorezo bagiye basubira mu bitaro bugarijwe n’ibibazo bikomeye by’izindi ngingo ndetse bakaba bakinakeneye gukomeza guhabwa ubufasha bw’ubuvuzi mu bihe biri imbere.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza zirindwi zo mu Bwongereza. Muri rusange, hafi kimwe cya kabiri cy’abarwayi bakuze bahuye n’ikibazo kimwe nibura mu gihe bari mu bitaro aho ibyakunze kugaragara cyane ari ukugira ibikomere ku mpyiko, bikurikirwa no kwangirika kw’ibihaha n’umutima.

Nubwo imibare y’abari hejuru y’imyaka 50 igaragaza ko 51% muri bo ari bo bibasirwa n’ibindi bibazo, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 37% by’abafite hagati y’imyaka 30 na 39 na bo bagira ibindi bibazo byo kwangirika kw’ingingo ndetse na 44% y’abafite hagati y’imyaka 40 na 49 bahura n’ibindi bibazo by’uburwayi.

Nubwo kugeza ubu abaganga bataramenya neza uko icyorezo cya Covid-19 gishobora gutera kwangirika gukomeye kw’ingingo, bitekerezwa ko mu buryo bumwe imikorere y’ubwirinzi bw’umubiri ishobora kwangirika.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi ‘The Lancet’, bwerekanye ko abantu bari basanzwe bafite ubundi burwayi bashobora guhura cyane n’ibibazo ariko izi ngaruka zikaba zishobora no kuba nyinshi ku bantu bakiri bato kabone nubwo baba bari basanzwe bafite ubuzima bwiza.

Ikindi gihamya ko abakiri bato na bo batorohewe n’uko nko mu Bwongereza kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka, abarenga ibihumbi 406 bamaze gusubizwa mu bitaro kubera ingaruka za Covid-19 ndetse muri bo abarenga ibihumbi 155 bakaba ari abari munsi y’imyaka 65.

Inzobere zagaragaje ko Covid-19 igira ingaruka no ku bakiri bato iyo bamaze kuyikira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .