00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyaga bagura Brochettes za 100 Frw mu Biryogo bararira ayo kwarika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Mata 2021 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

Agace ka Biryogo mu mujyi wa Kigali ni kamwe mu twajyaga tubonekamo mushikaki ( Brochettes) zihendutse. Bimwe by’uko inyama ari imbonekarimwe, ababaga mu Biryogo babifataga nk’umugani. Yaba uwifite n’uciriritse, bose babashaga kurya inyama kandi bagataha bishimye.

Icyakora ubu siko bikimeze, inyama yabaye imbonekarimwe nk’ahandi hose. Brochettes zaguraga 100 Frw ari nazo zabaga zihendutse muri aka gace ntizikiboneka.

Iyo uganiriye n’abakundaga kurya Brochettes z’ijana bakubwira ko zabaye amateka kuko nta hantu na hamwe ushobora kuzibona.

Mugwaneza Hawa yagize ati “ Twarazaga umuntu akagura nka brochettes eshanu agataha agasonga ubugari bikaba birarangiye ubuzima bukaba burakomeje ariko ubu nyine urabyumva ko ku bantu bafite ubushobozi buke kurya inyama biba bigoye.”

Karinda Ramadhan utuye mu Biryogo we yagize ati “ Njye byari byaramaze kuba ihame ko ibiryo byanjye bya nijoro ari Capati eshatu na Brochettes 3 n’icyayi cyanjye cy’ijana n’ibishyimbo by’ijana , ariko ubu sinkubeshye maze igihe ntagera mu Biryogo kuko izo nyama zitakihaba.”

Umwe mu bajyaga bacuruza inyama za 100 Frw mu Biryogo utifuje ko amazine ye atangazwa, yavuze ko ibiciro bya mushikaki byiyongereye kuko n’inyama zisanzwe zahenze.

Ati “ Mbere nawe urabizi ko ikilo cy’inyama gisigaye cyarazamutse, rero ntugire ngo hari ikindi cyabiteye,inyama zarabuze n’ibiciro bya Brochettes birazamuka kuko ntiwagura ikilo cy’ibihumbi bitatu ngo noneho utange inyama enye ku mafarangha 100 ngo uzayakuremo.”

Yakomeje avuga ko nabo kuba barazamuye ibiciro by’inyama byabagizeho ingaruka nyinshi cyane kuko batakibona abakiriya nk’abo babonaga mbere.

Kugeza ubu mu Biryogo mushikaki ya make igura 200 Frw.

Biryogo ni kamwe mu gace ko mu Mujyi wa Kigali kabonegamo amafunguro ahendutse arimo Capati y’amafaranga 50 n’isosi irimo inyama izwi ku kabyiniro ka susa y’amafaranga 200. Hakundirwa kandi ibishyimbo byaho bihendutse kandi bitetse neza biboneka guhera ku 100 Frw.

Kubona Brochettes zihendutse mu Biryogo nkuko byahoze bisigaye ari ingorabahizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .