Kwamamaza

Ababikira babiri basezeye ibyo kwiha Imana, bahitamo kubana nk’abashakanye

Yanditswe kuya 3-10-2016 saa 11:14' na Mukaneza M.Ange


Ababikira babiri bo mu Butaliyani bahisemo gusezera mu byo kwiha Imana bashyira ku mugaragaro urukundo rwari hagati yabo ndetse basezerana kubana nk’abashakanye byemewe n’amategeko.

Federica w’Umutaliyani na Isabel w’Umunya-Colombia bombi b’imyaka 44 y’amavuko, bahuriye muri Afurika mu myaka itatu ishize, ubwo bakoraga mu kigo cyita ku bantu babaswe n’ibiyobyabwenge.

Nyuma y’igihe kirekire bahisha ibyo urukundo rwabo muri uyu mwaka wa 2016 bahisemo gusesa isezerano bari bafitanye na Kiliziya gatolika.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo aba bagore basezeranye imbere y’amategeko mu gace ka Pinerolo gaherereye mu majyaruguru y’u Butaliyani.

Ubukwe bwabo bwabaye ubwa kabiri bw’abatinganyi bubereye muri aka gace kuva itegeko ribemerera kubana ryajyaho muri Gicurasi 2016.

Ikinyamakuru la Stampa kivuga ko mu butumwa bwabo aba bagore bahoze ari abihayimana bahamagariye Kiliziya Gatolika kwakira abantu bose bakundana kuko Imana ihora yifuza ko abantu bishima, bakabaho badahisha urukundo rwabo.

Aba bagore basezeranye kwibanira nk’abashakanye mu gihe Kiliziya yarwanyije gushyingiranwa byemewe n’amategeko hagati y’abantu bahuje ibitsina.

Itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa imbere y’amategeko mu Butaliyani ribaha uburengenzira nk’ubuhabwa umugabo n’umugore ukuyemo kuba bajya gusaba umwana bakamurera.

Umwana bemerewe kuba bahabwa bakamurera ni uwavutse ndetse akanarererwa mu muryango w’abantu babana bahuje ibitsina.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 25 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved