@ Nduwiumwami, Ntampuhwe, inconnu, nabandi....
Mbisubiremo, nta kuvangavanga politike, amateka, ubutabra n'amarangamutima. Discours Mugesera yayivuze muli 1992, icyo gihe hari uko ibintu byari byifashe mu gihugu (contexte) , mbere yo kuyisesengura mwagombye kumenya iyo contexte. Mumenye ko hari abandi bavuze icyo gihe amagambo akalishye kurusha aya Mugesera ariko kubera ko nyuma baje gutsinda, ubu ntawe ukibavuga.... Mushatse nabaha ingero.
uyu mupfasoni ko ateye ubwoba ra !ariko wari wumva neza ijambo rya mugesera ?bibiliya ivuga ko ururimi n'inyama nto ariko rugereranywa n'agashashi gato kaguye mu ishyamba maze rigakongoka.mwagiye mushyira mu gaciro koko !!!...uwabaha akanya umenya mwavuga cg mwakora ibyo abandi batabashije kurangiza.ahaaaa...
24.01.2013 saa 08:56
ngumya
@ Nduwumwami, Ntampuhwe, Inconnu, n'abandi...
Mbisubiremo, ntimukavangavange politike, amateka, ubutabera, n'amarangamutima. Discours Mugesera yayivuze muli 1992, mbere yo kuysesengura mwagombye kubanza kumenya uko byari byifashe mugihugu ( contexte) icyo gihe. biragaragara ko mutabizi : kuko hari andi magambo yavugirwaga muli za mitings akalishye kurusha irya Mugesera ariko kuko yavuzwe n'abo kurundi ruhande mu zari zihanganye... ubu yaribagiranye kuko urwo ruhande rwatsinze ; kuvuga ko mugesera nta muntu yishe nta n'uwishe kuko yamuhaye amategeko, ibyo ntabwo ari ubugome ni "logic" gusa. ariko kubera ko urubanzanka ruliya aba ari "Politike" nka rwarundi rwa Ingabire, ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kumugerekaho ibyakorewe mu Rwanda byose niyo yaba atarahari kandi bikemerwa ; ngo : " Malheurs aux vaincus"
@ Nduwumwami, Ntampuhwe, inconnu, n'abandi...
Mbisubiremo,mwekuvangavanga politike, amateka, n'amarangamutima. mbere yo gusesenguradiscours Mugesera yavuze mwagombye kubanza kumenya ibihe yayivuzemo uko byari bieze (contexte), mukibaza niba ntabandi bo kurundi ruhende mu zari zihanganye (hutu-tutsi)bavuze discours zikarishye kurusha iye, ariko bikaba ntawe ukibyitaho kuko abo batsinze...Mushatse ingero nazibaha, kuko bishoboka ko mwari hanze mutakurikiye ibyavugwaga mu rwanda byose ; Kuvuga ibyo rero nta rwango mbona mo cyangwa guhinduka umwicanyi.narababajije nti ese hari umutangabuhamya uzemeza ibere y'urukiko ko akimara kwumva Mugesera yahise ajya gutema umututsi kubera iyo discours ? Ntawe ! uwabikoze afite uko yisobanuraariko ntiyavuga ngo yatumwe na Mugesera. aho niho mpera mvuga ko Mugesera kuva nta muntu yishe cyangwa yakomrekeje, ararengana kubyo bamurega. Niko byumva.
@sandra, wabaye ute ? wagiye ureka ingengabitekerezo ikuzuyemo nka bene wanyu bameze nkawe !njye iyo mbonye comments zawe ziranshisha !aho mugesera ntimufite aho muhuriye cg nawe ukaba warakoze hasi ukamara abantu ?
Nisabiraga NDUWUMWAMI gutuza akareka gutuka abandi kandi bigaragara ko ntacyo abarusha mu byerekeye ikinyabupfura.<<Umuntuza azira umuntuza.>>
mugesera uyu aha ndiwe nakwihana da nkemera icyaha ibye ni birebire yahoraga ku maradio yamamaza ibibi namwe ngo ni umwere aha nzabandora ni umwana w`umuntu mais tout se paye ici bas....
Amagambo Mugesera yavuze yayavugiye kugasozi izuba riva imbere y'imbaga yabantu barenze ibihumbi ijana. ntabwo numva ukuntu ubucamanza bwamuha hafi icyumweru cyose ngo arasobanura ( arasobanura iki ? ) biriya nabyo biraduhungabanya.
Sandra, maze iminsi nsoma ibyo wandika, usubiza abantu kubyo banditse kuri Mugesera, nkibaza ikibigutera kicyanyobera, wabe se nawe usangiye umugambi na mugesera ? Mwaba mwari mwateguriye hamwe iriya discours ye ahamagarira kumara amatutsi ? Icyakora ibyo ukora birakwerekana. Kubahuka nawe ukavuga ngo baramwagiriza ibyo atakoze atavuze, ibi byatumye nsesa urumeza mbisomye nsanga kutabikubwira ari ugukosa nkawe. icyo mvuga unyumve neza , ndakubaza niba koko ibi utabiziko aho yavuga discours ye muri 1992 ahamagarira interahamwe (bahutu egisiteremisite (extrêmistes) ngo bice abatutsi cyane ngo babirukane mu Rwanda babanyujije iyabugufi muri nyabarongo. Ibi ntiwabyumvise ntabwo wari ubizi mbere yo kuvuga ko bamugerenganya bamugerekaho ibyo atavuze, atakoze ? Se iyo nzira yubusamo ya Nyabarongo uzi n'iyihe sandra we ? Iganishe mawe niba ari maweya cyangwa da we ? Ese abayinyujijwemo bageze he uko waba warabyumvise ? Ndakwibutsa ko Ubuganda bwa-erekanye abanyujijwe muri Nyabarongo ahon bari barunze intubi zabo. Guhakana ibi rero ukerura uti, baramurenganya nawe ni ikwerekana aho uhagaze kwa mugesera. Ese mwasngiye ya buruse yavuze ? Nyuma mugesera ngo yavuga ko,ibintu bigomba kunyuzwa mumatora ubwo se arashuka nde ? Amatora se abatoraga nibande ko abahutu mwari kuba mwamaze kunyuza abo batutsi muri Nyabarongo mubohereje mu Businiya (Egypte iwabo mwari mukibabajwe n'iki ? yashaka ga se ko MRND ivaho kandi ariwe mukuru wagace kamwe kayo ? Yibagiwe se ko MRND yari fite prezida wayo ariwe yabeshye ngo ntibumvikanaga ? Cyangwa ariho arayobya amarairi nkuko akunda kubikora ? Nawe ukivangamo. Ntawabujije Mugesera kuvuga ahobwo dore atangiye amageza nkayo yakoreye muri CANADA yanga kuza mu Rwanda ngo bamucire urubanza. Ubu uzaba wumva ejo bavugako yarembye atava munzu, ubwo yatangiye kuvuga ko ijwi rye ridasohoka adashobora kwisobanura ibyo nibyo uriho ushyigikira ? Ninde se uyobewe ibyo ko yabikoresheje muri CANADA kugeza aho yihaye utunini. Mugesera afite ubwenge bucuramye kandi akibeshya ngo arabukoresha acurika abandi ariko azba nka wawundi Byumvohore yavuze ubeshya akazinduka yateguye ibinyoma anyomenka abantu ariko bwacya akazibeshya ariwe. Abanyarwanda baramureba bamuhaye igihe ngo abeshye, ejo bazamwereka ko yibeshya ataribo abeshya bamukatire urumukwiye.
Umuntu wese utarahamwa n'icyaha aba ari umwere. Ibyo murabyemera. Gutinda mu kuba umwere rero ntibihwanye no kwihutira guhamwa n'icyaha. Mbese ari wowe utahiwe wabigenza ute ? Inkiko zaba zimaze iki niba buri wese ashobora guca urubanza akurikije uko abishaka ?
Sandra, urwaye :mumutwe cyangwa ubugizi bwanabi bwaguhumye amaso n'umutima nawe nka Mugesera ? Urabona hari aho Nkubito yigeze abuza Mugesera kuvuga ahubwo kwatangazwa n'ibyo atangiye gukora bisa nibyo yakoreye muri CANADA ! Ejo azaba avuga ko atacyumva ikinyarwanda ashaka kuburana mugifarnsa aricyo yumva neza. Ibyo ntubona ko ari yamageza ya mugesera ? Ahubwo ukiha kumugerngera. Nabonye hose aho kugira icyo uvuga kurin birya yakoze kuri biriya ariho akora n'ubu ananaiza ahubwo ugenda ucocora amagambo y'abantu ngo urarwana kumujenodiseri. Eregaa ni dogoteri azi kwirwanaho kandi ntawamubujije kuvuga mureke yivugire. Ikiteye ubwoba nuko ejo azaba yanze kuvuga gusha ngo akomeze atinze urubanza rwoye gucikbwa ngo rurangire. Muegesera afite amanyanga mabi cyane. Arirata kubantu ngo azi ubwenge ariko ubwe buracuramye kandi nawe abukoresha igicuri akagirango abantu ntibamubona. ngobwo ubwenge bwa mugesera uko buteye. Ariko buriya ntabwo abona ko bamuha umwanya ngo akomeze yikoze isoni, hari ubwo bazamubwira bati gezaho waravumbuwe. Biyo nawe rero Sandra wari ukwiye kwitonda kuko ibyo ukora urikoza ubusa. ntawabujije mugesera kuvuga kwiyandarika nkuko ariho abikora, kwerekana ubugome bwe ko ari ntagaruriro, doreko atanagira remoro yibibi yakoze ngo abe yakubika umutwe byibura yerekane ko yumvise uburemere by'ikibi yakoze. Akanatsinda nawe nk'umuntu umushyigikiye urivigira ko ntaikibi yakoze aribyo bamugerekaho. Wagirango ni umuzimu we ukuvugiramo. Ese mwari mwabiteguriye hamwe ? yavuze mumwanya wa mwembi ? Cyangwa nawe ufite nk'ibyo wakoze ukaba ugifite iryo zima ? Ntaho murajya turabizi ariko nkuko abandi babikubwiye muribeshya urya sibuno. kandi ngo nuwendeye nyina munyenga yaramenykanya nawe ukomeze wihishe inyuma yiro zina byenda utitwa amaherezo uzafatirwa mubindi icyamaso maze nibyo wahishaga bigutunguke k'umutwe no muri aka kanwa kawe kuzuye ubugome nkubwa mugesera uriha uvugira.
ariko aya magambo yose ni ayiki mwa ? mugesera arafunze kandi nahamwa nicyaha azakomeza afungwe, niba gutinza urubanza ubibonamo inyungu kri mugesera sinzi icyo ushaka kuvuga ? icyo njye nifuza ni urubanza ruciyo mu mucyo kandi ababurana bagahabwa amahirwe yose yo kwisobanura. ibi nibyo byubahirizwa ku butabera bunoze ngira ngo wabonye ko Arusha umuntu aburana imyaka 5 kugeza ku 10 kandi urukiko rufite ibyangombwa byose nubushobozi bukomeye. naho urwa mugesera nta n'amezi 6 ruramara baburana mu mizi ariko ndabona ibintu mwabikomeje. dore ni nkaha badufatira bakemanga inkiko zacu ! ariko ndizera ko urukiko ruzihesha agaciro kuri yi dossier.
24.01.2013 saa 04:49
kagina
Ahubwo nawe azapfa atarangije kuburana. Ni uburyo bwo gutinza urubanza aribaza agasanga amagambo akarishye y'ubugome batarayamubazaho kandi akabona atariga uburyo abirimanganya.Nawe se baramubaza ibisobanuro ku ibyo yavuze akazanana agasobanura iby'ikiboneza mvugo n'amagambo y'inshoberamahanga.Arashaka kwerekana se ko yize indimi cyane ? Icyo si cyo gikenewe.
Ari aho nasomye Ntakirukinka yanditse ngo Mugesera Léon azakomeza aruhanye kugeza mumunsi wanyuma. ngo ibyo birin muri kamereye ye nka cynique et sadique. Ese ntakirutinka ni bisikologe ? Ese ntakirutinka yabanye na Mugesera aramuzi wese ? icyakora ibyo yavuze ngibi bitangiye kwigaragaza. Muribika Mugesera ajya kuva muri CANADA amageza yose yakoresheje ? Aho yitwika akamira n'utunini ngo arapfuye ? Aho ataka ngo ararwaye nibamuzanire muganga kandi abeshya ? n'ibindi nibindi. None ati ijwi ryanjye ryagiye, sinshobora kwisoboanura umubiri nawe ntumeze neza, muzaba mwumva ejo ibyo azazana. Icyokora nizera ko yumvako igihe kegereje cyo kumukatira ngo ibye byerekere uruhande rumwe turebe ko niby'uriya wafatiwe mu bufaransa byagezwa mu Rwanda akaza nawe akegera mugenzi we. Mugesera agira amageza menshi, buriya ariho arahimba n'ibindi mumwitegure gusa n'akataraza, azakabereka. Ntatinya le ridikule ( le ridicule) kuriwe ntacyo bimutwaye ahobwo asanga ari ugucebya abamuburanisha abatera umujinya ngo arebe ko barakara nabyo abigire ikirego. Mumwitege kandi mumwitegure narashotorana mumagambo, nkuko yabikoze mungiro. Ibyo biragaraga ko biri muri kamereye, kandi abyishimira kubikora ?
@Nkubito,
Kuki ushaka ko umuntu urengana nka Mugesera, barega ibyaha bikomeye nka kuriya nta na kimwe yakoze, yemera ko byose bimugereka ku gatwe ntacyo avuze, ukifuza ko yakwikiriza intrero igezwe ho y'abatahukanye insinzi ko bafite uburenganzira bwo kurega ibyo bashaka abo batsinze ?
23.01.2013 saa 09:04
sandra
Ariko uwo mugabo azakomeza akurure ibintu kuzageza ryari ?Nareke ibintu bijye ahagaragara ,amenye uruhande aherereyemo atangire igihano cye areke gukuza iminsi.Rwose abacamanza ntibazagire indi motif bazumva ubutaha
musubize ni umukunzi wanyu passy
Uwakoze nabi agomba kubihanirwa ! Umuntu iyo abonye ari amanywa kuri we agira ngo niko bizakomeza kumera, tujye twitonda tumenye ko abantu twese turi kimwe, tuva amaraso, tubabara n'ibindi ! Iyo Mugesera aza kubimenya ntaba yaritwaye kuriya ! Ngaho rero niba ari byo koko, nasabe Imana n'Abanyarwanda imbabazi kugira ngo nanapfa azage mu ijuru ! Kuko niba yarakoze ayo mahano agakomeza kwihagararaho, umubabaro we ni uw'iteka ryose ! Abanyarwanda tube umwe PLZ !!!!!!!!!
mbere yo gusaba imbabazi habaho kwemera icyaha ko wagikoze kandi ko utazacyongera warangiza ukazisaba,hanyuma ibyo kujya mwi juru ukabikorera uhereye yerusalem (hanze ya prison ou bien muri prison)
24.01.2013 saa 07:39
thierry