Urubanza rwa Mugesera mu muhezo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 Mutarama 2013 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Mugesera yanze babiri mu bacamanza muri bane bari bagize inteko imuburanisha yongeye kwitaba Urukiko kuri uyu wa Gatatu, urubanza ruhita rushyirwa mu muhezo.
Ahagana saa tatu za mu gitondo abantu bamaze kwinjira mu rukiko ngo bakurikirane imirimo y’iburanisha haje gutangwa itegeko ko nta muntu n’umwe wemerewe gukurikirana imirimo y’urubanza kuri uyu munsi.
Kuri ubu abacamanza bari gususzuma ibyo Mugesera yagaragarije Urukiko yanga babiri mu bagize Inteko imuburanisha.
Nyuma yo (...)

Dr Leon Mugesera n'umwunganira mu rukiko

Kuri ubu abacamanza bari gususzuma ibyo Mugesera yagaragarije Urukiko yanga babiri mu bagize Inteko imuburanisha.

Nyuma yo gutegereza amasaha agera kuri ane, umwanditsi w’Urukiko yaje gusohoka mu cyumba bari barimo ati “ Imyanzuro y’ibyavuye mu rubanza rw’uyu munsi izatangazwa ku wa Gatanu 11 Mutarama 2013.”

Urubanza ruregwamo Dr Mugesera Leon rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi ejo hashize ariko Mugesera aza kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga.

Mugesera watangiye kuburana mu mizi, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku itariki ya 22 Ugushyingo 1992. Yafatiwe muri Canada yohererezwa ubutabera bw’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza