Umuryango Isaro Foundation wahawe aho gukorera, ariko ukomeje no gutanga ibitabo

Yanditswe na M. M.
Kuya 30 Kamena 2012 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Umuryango “Isaro Foundation” watanze ibitabo 60 ku banyeshuri b’indashyikirwa mu kwitabira gahunda yo gusoma no kwandika biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholic 2, bikaba byabaye ubwo bahabwaga icyumba bazajya bakoreramo kiri mu isomero rusange rya Kigali, kuri iyi tariki ya 29 Kamena 2012.
Isaro foundation ni ihuriro ry’abanyeshuri 70 biga mu mahanga, ukaba usanzwe utanga ibitabo mu bigo by’amashuri abanza, mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri umuco wo kunguka ubumenyi binyuze (...)

Umuryango “Isaro Foundation” watanze ibitabo 60 ku banyeshuri b’indashyikirwa mu kwitabira gahunda yo gusoma no kwandika biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Remera Catholic 2, bikaba byabaye ubwo bahabwaga icyumba bazajya bakoreramo kiri mu isomero rusange rya Kigali, kuri iyi tariki ya 29 Kamena 2012.

Isaro foundation ni ihuriro ry’abanyeshuri 70 biga mu mahanga, ukaba usanzwe utanga ibitabo mu bigo by’amashuri abanza, mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri umuco wo kunguka ubumenyi binyuze mu gusoma ibitabo.

Bitewe n’uko abo banyeshuri bakunze kuba bari mu mahanga, bari basanzwe badafite ikicaro gihamye, ariko ubu bahawe icyumba mu Isomero rusange rya Kigali, (Kigali public library) iherereye ku Kacyiru.

Afungura kumugaragaro ibiro bishya, Rwamucyo Aimable ushinzwe Diaspora mu rwego rw’Isi, yavuze ko aba banyeshuri bo mu Isaro Foundation bafasha abana cyane kuko ibitabo batanga byungura abana benshi ubumenyi.

Rwamucyo yongeye ho ati:”Aba banyeshuri baritanga cyane, bagafasha Leta gukundisha urubyiruko gusoma, kandi bituma abana bahinduka abahanga”.

Rwamucyo kandi yavuze ko bahuza Abanyarwanda baba hanze, babageza ho amakuru y’u Rwanda, byumwihariko bakaba bafasha Isaro Foundation kubona abaterankunga, kugirango ige ibona ibitabo byinshi byo guha abana.

Iragena Jean Léon uyobora Isaro foundation yongeyeho ko ibitabo baha abanyeshuri babikesha abaterankunga, kandi icyo bashyize imbere ni ugushishikariza abana kwiyungura ubumenyi. Yongeyeho ati: ”Uyu mwaka twaje guhemba abana b’indashyikirwa mu gusoma no kwandika”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza ya Remera Catholic ya 2 Mujawamariya Odette wakiriye impamyabumenyi yaje iherekeje ibitabo, yashimye cyane Isaro Foundation ku bufatanye bwiza bafitanye.

.ongeyeho ko abanyeshuri bo mu mwaka wa 6 batsinze neza aribo bahawe ibitabo, kugirango n’abandi bajye biga bashishikaye.

Mubanyeshuri 10 batsinze 8 muri bo ni abakobwa, Ingabire Mirandra wabaye uwa mbere mu mwaka wa gatandatu yagize ati : « Nejejwe n’ibitabo Isaro Foundation yampaye ».Yongeraho ati : « Ubusanzwe nkunda gusoma, kandi ndashaka kuba n’umwanditsi”.

Umuryango Isaro Foundation washinzwe n’Umunyarwanda Jean Léon Iragena wiga muri Millsaps College muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu mwaka w’2011. Kugeza ubu umaze gushinga amatsinda icyenda mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza