Umubare w’abana bavukana ubwandu bwa SIDA ukomeje kugabanuka-Dr Irakoze

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), gitangaza ko umubare w’ababyeyi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bakabyara abana batanduye ugenda urushaho kwiyongera; ubu ubwandu bukaba bwaravuye kuri 18% muri 2002 bukagera kuri 2% by’abana bavuka.
Dr Irakoze Ange ushinze ishami rya PMTCT (Preventing Mother-to-Child Transmission ) ryita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima (RBC), yadutangarije ko mu mwaka wa 2012 abana bavutse banduye bari 2,1%, ni ukuvuga ko abasaga (...)

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), gitangaza ko umubare w’ababyeyi babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA bakabyara abana batanduye ugenda urushaho kwiyongera; ubu ubwandu bukaba bwaravuye kuri 18% muri 2002 bukagera kuri 2% by’abana bavuka.

Dr Irakoze Ange ushinze ishami rya PMTCT (Preventing Mother-to-Child Transmission ) ryita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ubuzima (RBC), yadutangarije ko mu mwaka wa 2012 abana bavutse banduye bari 2,1%, ni ukuvuga ko abasaga 97,9% bavutse nta bwandu.

Yakomeje atubwira ko serivisi zihabwa ababyeyi banduye zibafasha kubyara abana bazima zashyizwe mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gihugu hose ziyongereye, zigatanga umusaruro mwiza ari na cyo cyatumye iyi mibare igabanuka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza