Kwamamaza

Ukuri kwambaye ukuri kwa Gen. Kabarebe ku kibazo cya Congo

Yanditswe kuya 12-09-2012 saa 08:55' na IGIHE


Ku itariki ya 29 Kanama 2012, umunyamakuru Colette Braeckman yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Gen. James Kabarebe. Icyo kiganiro musanga hasi aha cyabaye mu rurimi rw’Icyongereza inyandiko yacyo isohoka mu rurimi rw’Igifaransa ari na yo yahinduwe mu Kinyarwanda na Ndashimye Bernardin.
Ndibuka ko ku muhindo uheruka Congo iraye iribujye mu matora mwahamyaga rwose ko aramutse ari ibishoboka ntacyo mutakora ngo mufashe igihugu cya Congo kuba igihugu gitekanye. (...)

Ku itariki ya 29 Kanama 2012, umunyamakuru Colette Braeckman yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Gen. James Kabarebe. Icyo kiganiro musanga hasi aha cyabaye mu rurimi rw’Icyongereza inyandiko yacyo isohoka mu rurimi rw’Igifaransa ari na yo yahinduwe mu Kinyarwanda na Ndashimye Bernardin.

Ndibuka ko ku muhindo uheruka Congo iraye iribujye mu matora mwahamyaga rwose ko aramutse ari ibishoboka ntacyo mutakora ngo mufashe igihugu cya Congo kuba igihugu gitekanye. Nyamara uwareba ibiba ubungubu yakwibaza icyabuze.

Erega gufasha Congo si ibintu twagerageje gusa Congo iraye iribujye mu matora nk’uko ubivuga, na mbere yaho mu 2009 twari twaragerageje kubafasha mu kibazo cya CNDP ari na byo byavagamo itabwa muri yombi rya Jenerali Nkunda ndetse bikavamo no gukumirira kure indi mitwe y’abarwanyi nka Pareco, Mai mai Kifwawa, Umutwe wa Nakabaka, abitwa FRC n’abandi nk’abo. Abo bose bari barabashije kwinjizwa mu ngabo z’igihugu cya Congo.

Kuva icyo gihe ndetse twongeye kugirana umubano ushingiye kuri za amabasade na Congo n’abakuru b’ibihugu byacu byombi bagirana imibonano kenshi. Iryo subira mu buryo ry’ibintu ryihuse ryatunguye benshi barimo ndetse natwe ubwacu. Uti "byaje kugenda bite rero?" Icyo ni ikibazo natwe ubwacu twibaza kandi ngira ngo ntawakibonera igisubizo. Cyakora abantu bamwe bo mu bihugu by’u Burengerazuba bw’Isi bo bahisemo ko ibibazo bya Congo n’ibihabera bikwiye kubazwa u Rwanda.

Amatora yo muri Congo arangiye, Perezida Kabila yokejwe igitutu n’ibihugu by’amahanga yashakaga ko byanze bikunze Gen. Jean Bosco Ntaganda washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha atabwa muri yombi. Ese hagati aho ntihaba harabaye igisa n’ubwumvikane hagati ya Kigali na Kinshasa ku isimburwa n’iyigizwayo ry’uwo mujenerali ?

Aha ni na ho akavuyo n’urujijo byavuye. Ariko kugira ngo byumvikane neza reka dusubire inyuma twibuke ko guhera mu 2009 ubwo habaga amasezerano y’ubwumvikane, kugeza bukeye bw’igihe Abanyekongo bajyaga mu matora yabo no kugeza ndetse ejobundi muri Mata 2012 nta kibazo na gito cyari cyarabye.

Mu 2009 twari twarafashije Congo gukemura ikibazo yari ifitanye na CNDP, Mai Mai Kifwawa, Nakabaka tubafasha kugeza bumvikanye maze iyo mitwe igera ku icumi ikinjizwa mu gisilikare cya Congo. Ariko nyuma yaho, ibyerekeye imicungire y’ibyavuye mu bwumvikane nta wundi byarebaga uretse Abanyekongo ubwabo.

CNDP yari yarinjijwe mu ngabo za Congo nyuma y’amasezerano yasinyiwe i Nairobi imbere y’abaperezida Obasanjo na Mkapa. Ubwo u Rwanda rwari rumaze kugira uruhare mu masezerano yaje gutuma amahoro ahinda mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe cy’imyaka itatu yose.

None ubu ibya rya yinjizwa mu ngabo za Congo rya ya mitwe y’abarwanyi byaje kunanirana. Uko kunanirana si u Rwanda rwabiteye ahubwo nyirabayazana wabyo ni imicungire mibi y’ikibazo cy’iyinjizwa mu ngabo z’iyo mitwe y’abarwanyi.

Uyu mwaka se byagenze bite?

Akimara gutorwa mu Kuboza, Perezida Kabila yagize atya yohereza intumwa ye yihariye i Kigali iherekejwe na bamwe mu basilikare. Umujyanama wa Perezida Kabila Nyakwigendera Katumba Mwanke yaje yitwaje ubutumwa bukubiye mu ngingo enye:

Icya mbere ni uko Perezida Kabila yifuzaga ko u Rwanda rumushyigikira mu gikorwa cyo kohereza mu ntara zindi za Congo abasilikare bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bwa Congo. Yifuzaga kandi ko twamushyigira kuko amahanga yamwotsaga igututu ngo afate Jenerali Bosco Ntaganda.

Ibyo ngo twamara kubimufashamo tugakurikizaho gufatanya kugaba ibitero ku birindiro bya FDLR. Noneho ibyo byose byarangira mbese tumaze gukorera hamwe kandi dukoranye neza ibyo bintu bitatu maze kuvuga tukabona gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu no gusubukura imishinga inyuranye yahagaze.

Izo ntumwa zadusobanuriye ko abasilikare bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda barahiye ko nta handi bazoherezwa uretse muri Kivu zikizera ko tuzabafasha kugira ngo bave ku izima bashingiye kuba hari hashize igihe kinini tuziranye n’impande zombi rwaba uruhande rw’abahoze ari abarwanyi ba CNDP, rwaba ndetse n’uruhande rw’abasilikari bakuru ba Congo.

Ku bwabo bavugaga ko abo basilikari bandi bangaga koherezwa mu zindi ntara za Congo kubera ko Jean Bosco Ntaganda yabibabuzaga…..Cyakora nk’uko bisanzwe twabemereye kubibafashamo n’ubwo twababonaga neza ko ibibazo nk’ibyo bigomba gukemurwa n’abenegihugu ubwabo.

Ku byerekeye Jean Bosco Ntaganda twibukije ko ayo amahanga yasabaga ko atabwa muri yombi asanzwe afite ingabo zo kubumbatira amahoro muri Congo zigera ku 20000, zifite ibitwaro bya karahabutaka birimo amatanki, Kajugujugu n’imitwe y’inzobere mu kurwana. Izo ngabo igice kimwe kikaba gikambitse i Goma mu marembo y’urugo rw’uwo Bosco Ntaganda.

Ahubwo abakuru b’izo ngabo birirwaga bakina Tenisi, bajyana mu maresitora n’amahabara, bakanajyana mu mbyiniro zinyuranye. Kuki se batamufataga bakarenga bakaba ari twe basaba kubikora? Twababwiye ko iryo tabwa muri yombi ritatureba, tunabereka ko Bosco Ntaganda uretse no kuba ari umusilikari w’igihugu cya Congo ari n’icyegera cya Perezida Kabila, basanzwe banafitanye ubufatanye mu bucuruzi budasanzwe.

Aho waba wibuka ya ndege yuzuye Zahabu yafatiwe i Goma? Abayobozi bakuru bo hejuru cyane ba Congo bari muri ubwo bucuruzi. Icyo gihe kandi si twe twayoboraga Ntaganda.

Izo ntumwa zatubwiye ko zigiye gufata Ntaganda ariko ko zitazamwohereza ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Ubwo twari ku ya 5 Gashyantare, intumwa zihita zisubira i Kinshasa. Iminsi ibiri nyuma yaho Katumba Mwanke ahitanwa n’impanuka y’indege yabereye i Bukavu.

Mu mpera za Werurwe Perezida Kabila yohereza izindi ntumwa i Kigali ziyobowe n’Umukuru w’inzego z’umutekano Kalev zirimo kandi Jean Claude Yav n’abandi. Bari bagishakisha ko twabafasha kuko batifuzaga gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo tutabigizemo uruhare. Uruhe ruhare se ariko? Bo bari bagihamya ko ari Bosco Ntaganda wabuzaga abasilikare kumvira amabwiriza abimurira mu bindi bice bya Congo.

Ubwo twafashe icyemezo cyo gutegura inama Bosco Ntaganda yazaba arimo, tukazagerageza kumwumvisha kureka abo basilikare bakimurirwa muri ibyo bice bindi bitari Kivu. Inama yashyizwe ku itariki ya 8 Mata ari na bwo uwo munsi twategereje, twajya kubona tukabona abandi bose baraje uretse Jean Bosco Ntaganda kubera ko inkuru yari yabaye kimomo ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo zateguraga kumuta muri yombi.

Yari yakangaranye yanga kuza. Abanyekongo baje bazanye n’abasilikari bakuru batatu ari bo Col. Sultan Makenga, Koloneri Faustin Muhindo na Koloneri Innocent Zimurinda. Inama yagombaga kuba iyo kumvisha Bosco Ntaganda ariko wari udahari. Ubwo baraje bati “Yaraye agiye mu ijoro ryakeye ahekejwe n’abarwanyi bagera kuri 200 berekeza hanze ya Goma…. Bishoboke ko yaba yagiye ku isambu ye i Masisi”. Ari na bwo nahise mbabwira nti “Ubwo Ntaganda adahari noneho ikibazo kirikemuye kuko atakibashije kubabuza kujya aho boherezwa….”

Bansobanurira ko ariko ikibazo kigihari ko ari na yo mpamvu abo basirikari bakuru batatu bari baje. Twabateze amatwi dufite ku mutima wacu ubushake buhamye bwo kurebera hamwe icyafasha Congo mu buryo bwa gicuti na kivandimwe. Muri make itariki ya 8 yabaye iyo kuburira amahoro aho yari yitezwe kandi yashoboraga kubonekera. Ni na ho ikorosi ribi Congo yahise ijyamo ryatangiriye.

Iyo abo twavuganaga baza kumva neza inama twabagiriye ibintu byajyaga kundenga ukundi. Uwo munsi twateze amatwi intumwa za Congo zirimo umukuru w’inzego z’umutekano Kalev na Jenerali Yav. Bashinje abasilikari bavuga Ikinyarwanda kwanga kwimurirwa mu zindi ntara za Congo, kutiyumva hamwe n’izindi nzego z’ubuyobozi….Kalev yasobanuye rwose ko Perezida wabo yiyemeje ko atazigera yohereza Ntaganda ku rukiko Mpuzamahanga ko ahubwo azamuburanishiriza imbere y’inkiko za Congo.

Bavuze ingingo nyinshi zinyuranye ku buryo ngifite ibyo nanditse kimwe n’izindi nyandikomvugo z’inama. Abo basirikari bakuru bavuga Ikinyarwanda bari bahari bo bagiraga bati "Ntabwo ari Bosco Ntaganda utubuza ahubwo tubuzwa n’uko ingingo zitari nke zari zumvikanyaweho mu 2009 zitigeze zubahirizwa."

Byateganywaga ko mbere yo koherezwa mu bice bindi bya Congo, umutekano wagombaga kubanza kugarurwa muri Kivu; gukemura ikibazo cya FDLR, gukora ku buryo ababyeyi bacu bamaze imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi mu Rwanda babasha kugaruka.

Bagakomeza bavuga ko batigeze binjizwa mu gisirikari bya nyabyo, ko iteka bahembwaga bitandukanye n‘abandi bagenzi babo, ko babonye amapeti ariko ayo akaba ameze nk’aya nyirarureshwa, kuko atigeze aherekezwa n’amateka ayashyira mu bikorwa bivuga ko igihe icyo ari cyo cyose baba bashobora kwirukanwa mu gisilikari. Abo basilikari bavuze kandi ku ihezwa n’ubwironde mu gisilikari no gufatwa iteka nk’abasilikari batuzuye.

Ikindi kandi bavuzeho ni uburyo bagenzi babo 50 bari barimuriwe ahitwa Dungu mu Ntara ya Kasayi y’u Burasirazuba bishwe mu ijoro rimwe kandi kuva icyo gihe Guverinoma ya Congo ikaba itarigeze na rimwe ikora iperereza rigamije kumenya irengero ryabo. Banavugaga izina ry’umukoloneri w’umunyekongo bashinja urupfu rwabo kandi ukiri mu mirimo ye.

Bati «Yego twinjijwe mu gisilikari ya Congo ariko duhora twimyoza.Twari twiteguye kugira uruhare mu igaruka ry’amahoro muri Kivu ariko twaratereranwe pe! Nta modoka, nta bikoresho by’itumanaho, nta mafaranga habe na kimwe. Twarwanya dute se FDLR n’indi mitwe y’abarwanyi? Ko ndetse n’iyo tugize gutya ngo turagegeje, dusanga FDLR yabimenye kare ihawe amakuru na bamwe mu bayobozi bakuru.”

Binubiraga byinshi birenze ibi ntabashije kwibuka byose aka kanya.

Nahise mbaza Kalev niba ibi byose bavuga yari asanzwe abizi asubiza ko ibi yabyumvishe kenshi kandi ko yagiye abibwira Perezida Kabila ariko ko ntacyo yabashije kubikoraho.

Nabajije icyakorwa, batsemba ko badashobora kuva muri Kivu. Abandi na bo bati "Guverinoma ntiyakwihanganira ako gasuzuguro bityo bakaba bakwiye kugenda." Ubwo naburiye intumwa za Leta ngerageza kuzumvisha ko iki kibazo mbona gihatse ikirunga gishobora kuruka isaha iyo ari yo yose bakaba bari bakwiye kwicara bakagishakira umuti amazi atararenga inkombe.

Kubera uburyo nzi neza ibibazo bya Kivu, nkaba mpazi abantu benshi nahise numva neza ko intambara yegereje. Ndongera mbasaba ko bakwirinda ko birinda bigera iyo yose kandi ko haramutse hagize indi nkunga yindi batwifuzaho twiteguye kubafasha mu kintu cyose cyatuma babonera ikibazo cyabo umuti. Ubwo twe twabonaga neza ko intambara ibaye twese yatugiraho ingaruka, haba abaturage b’Abanyekongo ndetse n’u Rwanda kuko twabonaga neza ko intambara iramutse yubuye, FDLR yabyungukiramo ikongera ikagira uduce yigarurira.

Kuri iyo tariki ya 8 ubwo twari tukiri mu mishyikirano Leta ya Congo yahise yohereza abasirikari n’ibitwaro bya rutura nka kajugugu n’ibimodoka by’intambara bya T52. Mu gihe gito cyane Goma yahindutse umujyi wa gisirikari. Mu gihe twe n’abo Lev ukuriye iperereza rya gisivili na Yav ukuriye iperereza rya gisilikari twageragezaga gushaka uko ikibazo cyakemuka mu mahoro, umukuru w’ingabo Gen. Etumba n’umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Tango Four Amisi basesekaye i Goma baje gushyigikira ibikorwa bya gisirikari.

Ntitwahwemye kubumvisha ko intambara atari wo muti, ariko baranga baranangira. Ubwo ni bwo abasilikari bamwe batorokaga igisilikari abandi banga kumvira amabwiriza.

Nabagiriye inama yo kugarura ubumwe mu ngabo, guhagarika ibyo bikorwa byo kwimurira ahandi zimwe mu ngabo, maze kubera ko ibintu byagendaga biba bibi bakibanda ahubwo ku miyoborere y’ingabo kuko ariho hari ibibazo by’ingutu, hagaragara imiyobore mibi kandi kwinuba bikaba byari bimaze kuba akarande.

Ku byerekeye Gen. Ntaganda, twavuze ko niba koko atumvira amabwiriza ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa, ko akwiye gufatwa aho yaba ari hose. Bambwiye ko ibyo bidashoboka kuko yagiye ku isambu ye. Nabasabye ko twazagabira hamwe ibitero kuri FDLR, tukabitegurira hamwe tukabigabira hamwe mu buryo bunoze.

Na ho ku byerekeye abo bakuru b’ingabo bandi banze kumvira amabwiriza yo kujya i Kinshasa cyangwa ahandi mu gihugu nabasabye kuboroshya kuko guhangana na bo byashoboraga kubyara akavuyo. Umwuka wari uremereye ku buryo nta kintu cyari kibi nko kugerageza kubashyiraho ingufu za gisirikari.

Nyuma y’iyo nama Perezida Kabila yaje i Goma ahatangariza ko byanze bikunze Bosco Ntaganda agomba gufatwa. Ibyo bikaba byari bihabanye n’ibyo nari naraye numvise by’uko ntacyo bitwaye Ntaganda ashobora kwigumira iwe ku isambu.

Ibintu byagiye birushaho kwihuta! Ubwo Col. Zimurinda yageraga i Goma yahise yamburwa intwaro ariko ku mugoroba waho barongera bamusubiza intwaro ze n’abamurinda na we ntiyazuyaza ahita asanga Bosco Ntaganda.

Ku munsi wakurikiye na none Col. Baudouin Ngaruye na we yamburwa intwaro n’abamurinda aho babimusubirije ku mugoroba amaze kugirana ibiganiro na bo na we ahita agenda asanga Bosco Ntaganda. Uwo munsi na none i Rutshuru Jenerali Amisi atanga amabwiriza yo kwambura intwaro abasilikari bose bahoze ari aba CNDP.

Ubwo rwahise rwambikana hagati y’abasilikari. Na none ahitwa Fizi abahoze ari abasilikari ba PARECO Saddam na Nsabimana bambuwe intwaro bararasana bahungira Uvira. Uwitwa Bernard Nyamungu agerageza kurengera abahungaga mbere y’uko na we ubwe ahungiye i Bukavu aho yaje gutabwa muri yombi. Nguko mbese uko ako kavuyo kose katangiye.

Na ho Col. Makenga we yahise asubira i Bukavu inama yacu ikirangira. Ubwo Kabila yazaga i Goma Makenga yagombaga kuhaza aje mu nama, ubwo yavaga Bukavu aje Goma agwa mu gaco yatezwe na Deplhin Kahimbi ku bw’Imana Makenga abasha kurusimbuka agera i Goma ntiyongera kugaruka i Bukavu.

Ibi ariko bivugwa ukwinshi kuko hari n’abahamya ko Makenga yahunze anyuze iy’ikiyaga agana mu Rwanda.

Oya. Yasimbutse ako gaco yari yatezwe maze nyuma y’iminsi mike ahamagara Yav amubwira ko atazigera asubira i Bukavu igihe cyose Kahimbi azaba agihari. Ari bwo yagumaga i Goma.

Urabizi neza ko icyo gihe atagiye i Gisenyi?

Oya yagumye i Goma. Makenga ntabwo yakundaga kuza mu Rwanda kuko yari yaraturakariye kuva twata muri yombi munywanyi we Nkunda. Muri iyo minsi intambara yo kurwanya Bosco Ntaganda yaratangiye, ingabo za Congo (FARDC) zitera ku isambu ye zinunganirwa n’izindi zaje zituruka mu Majyepfo ya Kivu.

Na Delphin Kahimbi aba azamutse yerekeza iya Goma maze Makenga amubonye ahita ahambira yerekeza iya Runyonyi ahantu azi neza. Iryo hunga rya Makenga ryahise rihindura ibintu byose. Makenga yari umuntu uzwi kandi ukunzwe cyane mu basilikari bitandutanye na Bosco Ntaganda utari ukunzwe, yewe habe no mu basilikari bavuga Ikinyarwanda. Igenda rye ryakurikiwe no kuba benshi mu ngabo za Congo baravuyemo umusubizo.

Izahoze ari ingabo za CNDP muri Masisi zari zaganjwe zigobokwa n’izagiye zerekeza Runyonyi. Aha ni na ho havugwa ko u Rwanda rwabatije umurindi.

Reka reka reka! Zitsindwa? Hanyuma se niba zari zaneshejwe kuki batabataye muri yombi. Hagati ya Masisi na Runyoinyi hari intera ndende? Hari urugendo rw’amasaha 7. Baba barabafashe cyangwa nibura bakabagota.

Ariko uzi neza ko hagati aho imirwano yari yabaye ihagaritswe ari na bwo nyine baboneyeho bagahunga…..

Oya oya! Ntabwo imirwano yigeze ihagarikwa. Ahubwo se wavuga gute ko izo ngabo zatsinzwe kandi zitarigeze zihungabana na gato? Zari aho n’ingabo zazo n’abagaba bazo n’intwaro zazo bose ari bataraga. Icyo ukwiye kwibuka ni uko ubwo Makenga yageraga Rinyonyi yari kumwe n’ingabo 200 gusa ariko mu gihe gito cyakurikiye akaba yayobotswe n’ibihumbi by’abandi barwanyi benshi kandi b’ingeri zose barimo abasilikari bato n’abakuru bavuye igihiriri mu ngabo za Leta ya Congo bamuyoboka. Kandi bose si ko bari abarwanyi bavuga Ikinyarwanda gusa.

Amakuru dufite atubwira ko 80% y’ingabo za M23 ari Abahutu bahoze muri PARECO. Abandi na bo bo mu yandi moko nk’Abahunde , Abandandi, Abashi Abarega n’abandi bari muri M23. Yewe n’abasilikari bo mu mutwe wihariye urinda Perezida Kabila b’Abanyekasayi, Abanyekatanga na bo bageze aho babishingukamo bayoboka M23. Bigaragara rwose ko hari ikintu cy’uburakare no kutishimira uko ibintu biri….

Imicungire mibi y’ingabo kandi ni yo nyirabayazana wa byose. Ariko se wowe wakumva gute ko umuntu yokohereza ingabo ku rugamba nta yindi mpamba azihaye uretse kuzipfumbatisha agapfunsi k’udushyimbo twumye! Ukabaha indibata y’ibishyimbo gusa, ntubahaye amazi, ntubahaye akunyu ntubahaye umuceri, nta safuriya ubahaye, nta nkwi nta muriro….NTIBISHOBOKA!

Ntawukwiye rwose kuvuga ko icyatumye ingabo za Leta ya Congo zinanirwa gutsinda M23 ari uko yari ishyigikiwe n’u Rwanda. Reka reka! Byazinaniye kuko zidashobora kurwana zigicungwa uko zicungwa. Yewe, n’imbeba ubanza zitayigondera…. Zarwana nibura ari uko zihabwa ibizitunga uko bikwiye…

Ibiryo byonyine ariko ntibihagije. Zikeneye n’ubuyobozi bw’ingabo bufite uko buteye gusobanutse kandi guhamye…. Ni cyo gituma nyuma yo kuva muri M23 ingabo zavuye mu za Leta zahise zirwana neza uko bikwiye. Atari uko zari zibonye amafunguro, ahubwo kubera ko zarwanaga noneho n’ubuyobozi bw’ingabo bwari bwarazitsikamiye… Kuvuga rwose ko u Rwanda rushyigikiye M23 si byo kandi ngiye kubikwereka…

Urashaka guhamya rero ko nta ngabo zambutse umupaka zigiye kunganira M23?

Erega ikindi gihe biriya bice nigeze kubimenya! Runyonyi ntabwo iherereye hafi y’umupaka nk’uko ubyibaza. Ndetse uramutse wiyemeje kugenda n’amaguru kuva ku mupaka ugana Runyonyi amasaha make byagutwara ni 11. Nta n’ukundi wahagenda kandi kuko nta mihanda; ni ukugenda unyura mu mashyamba, nta yindi nzira ibaho ihuza Runyonyi n’u Rwanda.

Ibyo bikuru byose bivuga ko u Rwanda rufasha M23 ni ibihimbano bicuranwe ubuhanga buhanitse. Guverinoma ya Congo ibifitemo uruhare igamije kwivanaho ikimwaro cyo kuba itarabashije kunesha M23 ikabivuga igira ngo ibone icyapfa kugaragaza icyatumye abasilikari boherejwe kurwana batsindwa batanarwanye.

Ibyo byose ibifashwamo n’amahanga na yo afite ipfunwe ry’uko Bosco Ntaganda atatawe muri yombi n’Urukiko Mpanabyaha kandi akaba agifitiye inzika u Rwanda ngo zo kuba rutarayafashije. Mbese ni nk’igihano ayo mahanga aha u Rwanda cyo kuba ngo rutarayafshije, uwo ni na wo muzi w’ikibazo.

Abantu bose bazi neza ko u Rwanda nta musirikari n’umwe rufite muri M23, kandi ko nta n’inkunga n’imwe ruyiha. Yewe n’Abanyekongo ubwabo ibyo barabizi, barabitwibwirira ubwabo iyo turi hamwe ariko nyine nta kundi bari kubigenza kuko bagombaga kureba uwo begekaho icyo kimwaro…

Ariko se ko mu mpera za Kamena uyu mwaka i Goma hari abavuye muri M23 batangaje ko binjiririjwe mu gisoda mu Rwanda kugira ngo baze kurwana muri Congo…. Ibyo byo noneho umuntu yabibona ate?

Ariko Congo urayizi? Niba uyizi kandi uzi ukuntu ari Bukavu, ari Goma ari indiri y’ibihuha n’inkuru zica amakuba zicishwa kuri Radiyo n’abantu banyuranye barimo Guverineri ubwe, Minisitiri ushinzwe itangazamakuru….

Cyakora noneho ubwo byaba bivuze ko abatangaje ibyo bikuru by’ibihuha babaye benshi kandi bakomoka mu mpande zitagira aho zihuriye kuko harimo n’indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye.

Ni yo mpamvu nanjye nkubwira ko ari ibinyoma bicuranye ubuhanga buhanitse kandi bihuriweho na Leta ya Congo n’ibihugu by’amahanga. Ni ko bimeze. Ni cyo kibazo dufite kandi nyine. Ziriya ngabo za Loni ari zo MONUSCO zimaze imyaka 10 muri Congo kandi ntacyo zagezeho. Iyo MONUSCO ahubwo yirirwa mu bikorwa by’ubucuruzi na FDLR, birirwa bicururiza Zahabu na Coltan kandi ibyo ni ibintu tuzi neza. Na ho ibyerekeranye n’itsinda ry’impuguke za Loni ryanditse iriya raporo ryibereyemo abana bato b’abahungu n’abakobwa barimo abantu nka Steven Hege ugera n’ubwo aba umuvugizi ngo w’uko twajya mu mishyikirano na FDLR. Abo bose na bo bakoreshejwe na Leta ya Congo.

Ariko se wasobanura ute ukuntu Umuryango w’Abibumbye wageza ubwo ushinga umurimo w’impuguke bariya bana batagira inararibonye na mba bageze ubwo bavangavanze ibintu byose kugeza n’aho bitiranya amazina y’ibidafite aho bihuriye. Ureste ko n’ubunyangamugayo bwabo ubwabwo ari ubwo gukemangwa… Nta kintu na gito habe na mba biyumvira mu bibera muri kano karere.

Kuri twe rero ntabwo tuzigera tureka kuvugana no guhura na Leta ya Congo. Kuva ku ya 1 Gicurasi twahuye mu rwego rw’abakuru b’ikirenga b’ingabo. Badusabye kubafasha kandi ntituzahwema kubafasha. Twabibukije ko no ku ya 8 Mata bo ubwabo biyambuye amahirwe adasanzwe bari babonye yo kuburizamo intambara. Twabasabye guhagarika imirwano ngo tubone uko dushaka buryo ki twabafashamo.

Icyo gihe bwo abayobozi ba Congo twavuganaga badusabaga rwose guterura ingabo zacu tukazizana muri Congo kugira ngo tubafashe gukemura ikibazo cyacu. Twabahakaniye ko tutazahagurutsa ingabo zacu.

Nyamara ntibyabujije kuba mwari mufite ingabo zari zifite ibirindiro Rutshuru…

Yego ariko wibuke ko zari zifite inshingano yo kurwanya FDLR. Abo uvuga ni umutwe w’ingabo udasanzwe wari hamwe n’umutwe w’ingabo udasanzwe za Leta ya Congo muri ibyo bikorwa. Wibuke na none ko iyo mitwe idasanzwe y’ingabo imaze imyaka ibiri yose ihari na n’ubu ikaba igihari ikorana agatoki ku kandi, ikirenge ku kindi…

Ku wa 3 Gicurasi twagize undi mubonano i Kigali, tubonana na Minisitiri w’ingabo wa Congo na we arongera adusaba kujyanayo ingabo. Ariko twe rwose ntabwo twigeze tubona impamvu twajya gukemura ikibazo mu buryo bw’imirwano. Ku wa 12 Gicurasi na bwo turongera turahura nk’abaminisitiri b’ingabo duhurira i Rubavu barongera barabidusaba.

Ku wa 18 Gicurasi no ku wa 26 duhurira i Kigali noneho duhura ba Minisitiri b’ingabo bari kumwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga. Icyo gihe bwo ingabo za Leta ya Congo zari zatsinzwe ku mugaragaro. Ni na bwo bwabaye ubwa mbere intumwa za Leta ya Congo zishinja ku mugaragaro Leta y’u Rwanda kuba yarafashije M23. Ibyo kandi biba nyamara twari tumaze iminsi n’iminsi dukora amanama ku yandi turebera hamwe uburyo twabafasha. Ngicyo icyo badushinje .

Ku ruhande rwacu tubereka cyakora ko bamwe mu bayobozi b’ingabo ba Congo bo barangije kwinjira muri FDLR. Twabasabye gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi rihuriweho n’impande zombi. Ku wa 29 Gicurasi, abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi batangije ubwo bungenzuzi buhuriweho bwo kugenzura ibikorwa hagamijwe guca ibihuha.

Ndetse ku wa 19 Kamena harongera haba inama i Kinshasa ariko iminsi 2 mbere y’uko iba Leta ya Congo ikaba yari yabanje gushinja Leta y’u Rwanada mu Muryango w’Abibumbye…

Hagati aho abasilikari batorotse M23 bari bamaze gusobanurira MONUSCO ko bari barinjijwe mu gisilikari n’u Rwanda ngo bajye muri M23.

Erega twari twararangije gutahura ko hariho hacurwa ibimenyetso bigamije gushyira mu majwi u Rwanda kandi twari twaranabimenyeshe abayobozi ba Congo tuganira. Twanababazaga rwose ikibatera gukora bene ibyo.

Habanje kuba iby’inkuru ya ba FDLR 11 ngo bari mu nkambi ya Mutobo hanyuma ngo bakaza koherezwa Runyonyi. Nyuma y’aho mbibwiriye Col. Yav igihuha cyahise gitangira. Ariko noneho cya gihuha cyaje kugaruka cyahinduye isura ahubwo noneho ba bantu 11 baza kuba ngo ari bo bari mu maboko ya MONUSCO. Kalev, umukuru w’iperereza rya Congo ari ryo ANR ni we nyirabayazana wabyo byose. Ikinyoma yagicuriye i Goma akigeza kuri MONUSCO ari na ho cyavuye gikongezwa Umuryango w’Abibumye wose. Ese wagize ngo inkuru zavuzwe ni iyo gusa…?

Habayeho n’indi nkuru y’umukapiteni witwa Sadam ngo waba warigeze rimwe gufatirwa ahantu hamwe n’ingabo za Congo (FARDC). Ngo baje kumusangana indangamuntu nyarwanda noneho bamushyikiriza impuguke za Loni. Igitangaje ni uko uwo muntu tutamuzi, ntawe tugira ku rutonde rw’abasilikare bacu…

Ikiri ukuri ahubwo ni uko ubwo twari i Goma mu nama umukuru w’iperereza rya gisilikari rya Congo yaje ansanga mu cyumba arambwira ati “Turimo gukora amakosa y’urukozasoni duhimba ibyaha byo kwegeka k’u Rwanda kandi nyamara bimaze kutugiraho ingaruka zikomeye…. Dore nk’ubu uriya Saddam ni umusilikari wo mu ngabo za Congo ariko dore Kalev yagize atya ahimba indangamuntu nyarwanda aba ari yo kimenyetso yoherereza Umuryango w’Abibumbye. Ni gute umuntu muzima yakwibaza ko hagira ibyemezo bifatwa bishingiye kuri bene aya mateshwa?”

U Rwanda ruramutse koko ari inzirakarengane yitirirwa ibinyoma by’ibicurano byaba ari ishyano…. wakongeraho ko kandi bituruka ahantu hatandukanye byaba bikabije….

Ibinyoma byo byabayeho pe, kandi ni ukuri… Ariko noneho reka turebe koko ukuri kw’ibintu; Abanyekongo barazira akavuyo bikururiye bo ubwabo, ibyo kandi amahanga yose arabizi, kuko mfite inyandiko z’ibyavugiwe mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 11 yabereye i Nairobi ku kibazo cy’umutekano wo mu karere k’ibihugu by’ibiyaga bigari.

Muri iyo nama Congo ubwayo yatangaje ku mugaragaro ko nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ari igitutu amahanga yotsa Leta ya Congo ku byerekeye ifatwa rya Bosco Ntaganda ngo ashyikirizwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Hanyuma barangiza bakabyegeka byose k’u Rwanda.

Cyakora twebwe nyine turacyakomeza guhura no gukorana amanama n’Abanyekongo. Ariko byagiye binatubaho kugira gutya twajya kubona tukabona i Kigali hahuriye intumwa ziri ukubiri zivuye muri Congo. Buri wese afite ubutumwa bwe azanye butandukanye n’ubwa mugenzi we kandi akanga inama ahuriyemo n’abo bavuye hamwe. Bene ako kavuyo ni urujijo mbese umuntu atabona uko asobanura.

Ariko ikigaragara ni uko Perezida Kabila yapakiwemo ibinyoma n’ibihuha n’abantu be bakahamubereye…

Nibaza ko Abanyekongo batangiza iriya ntambara bakekaga ko ari igitero bazatsinda bwangu. Bibonyemo ubuhangange badafite. Ibintu bimaze kubadogerana baba batangiye kureba uwo babyitirira, ni ko kubyegeka ku Rwanda.

Ntibyanabagoye cyane ko bisanzwe binazwi ko iteka iyo hari ikitagenda muri Congo u Rwanda rutungwa agatoki. Ibyo byaje no kwiyongeraho ipfunwe ry’amahanga yananiwe guta muri yombi Bosco Ntaganda akanatitiriza Perezida Kabila ngo abikore. Ibyo byose ni byo byabyaye kari kavuyo mureba.

Ndacyagaruka ku kibazo kimwe: Mushobora kwishisha impuguke za Loni mukanakemanga ubushobozi bwazo n’ubuzobere bwazo, mushobora rwose kwikoma uko mushaka Kalev n’ibinyoma bye na ANR ariko se ntimugera aho ngo mwibaze ko Abanyamerika, Abongereza n’Ababiligi na bo bafite ukundi kuntu baba babona amakuru? Kandi nyamara ayo makuru yose akagira atya agahurira ku bintu bimwe? Ese abo bose baba ari ibyo barota bakabirotera icyarimwe kandi bakabirota kimwe?

Koko dufite Ambasade zikomeye zifite ibyicaro byazo mu Rwanda kandi zifite ubushobzi n’uburyo bwo guperereza. Byanze bikunze zinakurikirana urujya n’uruza rw’abasilikari bacu n’urw’ibikoresho kuva aha kugera ku mipaka yacu. Igitangaza ni uko kuva nibura mu myaka itandatu ishize nta na rimwe ingabo zacu zigeze zifata inzira iva aha zigana ku mupaka. Ariko se koko wansobanurira ute ukuntu u Rwanda rwarwana muri Congo ntihagire ubwo hagira umuntu ubona ingabo zacu zerekeza iyo ku mupaka?

Ibyo bivugwa byose ni ibikuru byavuye hakurya y’umupaka kandi mu bivugwa byose nta na kimwe bihagarariyeho kirimo…

Izo Ambasade no mu Rwanda ubwaho ntacyo zigeze zibona… None koko byashoboka bite ko mu gihugu gituwe gicucitse nk’ikingiki amagana y’abasilikari, ibibunda byabo n’ibikamyo byabo bitambuka ntihagire ubarabukwa? Nta gihamya ibyo byose bavuga babitangira.

Umuminisitiri w’u Bubiligi Reynders aherutse gutangaza ko bishoboka ko imirwano yo muri Congo ishobora kuba ifitwemo uruhare n’abarwanyi b’Abanyarwanda wenda bashobora kuba bataratumwe bahari ku giti cyabo bityo batanafite kigenzura. Aho ibyo wenda ntibyaba bishoboka?

Ndahamya rwose ko abasilikari b’Abanyarwanda bagenzurwa cyane kandi bafite umurongo bakoreraho kurusha Ababiligi. Niba hari n’aho twasanga abatagira gahunda basa nk’abikoresha twabasanga mu ngabo z’Ababiligi kurusha uko twabasanga mu ngabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda zirakomeye, zifite umurongo zikoreraho uzwi, zifite disipulini (ikinyabupfura), ziyobowe neza, aho ho rwose wumve neza ko ibyo by’abasirikari bashobora kuba badafite kigenzura cyangwa uwabatumye bakaba baba muri Congo ku giti cyabo byo bidashoboka na gato. Na gato ariko!

Nta n’uwavuga se noneho ko hashobora kuba hari ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikari bamwe mu Banyarwanda cyane Abatutsi bavuye muri Congo bishobora kuba biba mutabizi?

Ibyo byo byashoboka. Dufite inkambi z’impunzi i Byumba, Gatsibo, Kibuye na Kigeme ndetse abandi bo rwose nta n’inkambi babarizwamo. Kuba rero haba hari ibikorwa byo kwinjiza mu gisilikari bikorerwa bene aho byo rwose ni ibintu bishoboka 100%. Nabwiye Abanyekongo ko rwose niba bafite amakuru kuri bene ibyo bikorwa babitubwira tugafata ingamba zo kubiburizamo. Ariko Abanyekongo bo bahisemo kugenda bakoma akamo barega u Rwanda.

Byaba se bishoboka ko biriya byose byaba binafitanye isano n’inyungu z’udutsiko tw’abantu bamwe ku giti cyabo dufite imikorere ya kijura imeze nk’iya Mafia?

Ibyo byose ni nk’inzozi, ni ibintu abantu bitekerereza bivangavanze bagatura aho bitanashoboka. U Rwanda se rwakwihanganira gute bene ako kajagari k’urujya n’uruza? Abanyarwanda muri twe dufite disipulini ihagije ku buryo udutsiko nk’utwo tutahabarizwa.

Kandi rero n’iyo wagoragoza ukavuga ko bishoboka ntibyasobanura ukuntu ingabo z’igihugu cyose zaba zaratsinzwe na bene abo bantu badashyitse no ku gihumbi. Ariko uribaza ko ari ingabo z’igihugu ibihumbi 20 zahagurutse na kajugujugu n’amatanki y’intambara zigakubitwa incuro n’abagizwe n’ingabo zidashyitse ku gihumbi zigometse! Ibi biragaragaza ko muri Congo nta Guverinoma, nta ngabo zihaba, ahubwo igihugu cyose kirimo icyuho gusa.

Nyuma y’ibi byose tuvuze se, urebye n’igitutu cyotswa u Rwanda umuti uzaba uwuhe?

Nta gitutu u Rwanda rwotswa. Na we se wemera koko ko Umuryango w’Abibumbye wabasha kotsa igitutu u Rwanda? Ibyo ni ibintu bidafite shinge na rugero. N’ibihano kandi ntibidukanga, ntacyo bivuze…

Ariko abatanga amafaranga nibabafungira, ingengo y’imari ikabura ubwinyagamburiro byo bishobora gutera ibibazo?

Amafaranga si cyo kibazo. N’igihe twari mu ishyamba twabayeho ntayo dufite…. Tudafite imfashanyo kandi tuzatera imbere neza kurushaho. Ni na byo bizadutera akanyabugabo. Niba bageze aho bahitamo gushingira ibirego byabo ku binyoma by’ibicurano tuzabareka babikore ariko ibyo rwose ntacyo bizahindura k’u Rwanda. Si twe twatangije biriya byo muri Congo, ntitwabishyigikiye kandi no kuri uyu munsi kandi si twe tuzajya kuvanayo kariya kajagari kabo.

Tuzakomeza kumenya ko nta wundi tugomba guhanga amaso nk’uko tutahwemye kubikora iteka.

Hari icyaba umuti mwe mwaba mubona?

Abanyekongo ubwabo ni bo bagomba kuwushaka. Kimwe n’uko ari n’inshingano y’inama y’ibihugu bihuriye ku karere k’ibiyaga bigari izaterana ku wa 5 Nzeri. Njye simpamya ko ziriya ngabo zitagira aho zibogamiye zizigera zibaho. Ibiri amambu icyo mbona gishobora kuzabaho kandi kikaba cyagira umumaro ni ibikorwa by’ubugenzuzi bikozwe n’itsinda ry’abantu batatu bakomoka muri buri gihugu cyo muri aka karere.

Ubuyobozi bwaryo buzaba bufitwe na Uganda bwungirijwe na Congo Brazzaville abandi bantu babiri babiri bakagenda bava mu bindi bihugu nka RDC, Rwanda, Burundi, Angola, Tanzania…. Abo bakuru b’ingabo bazagenzura umupaka hagati ya Congo n’u Rwanda kandi bagenzure iyubahirizwa ry’ihagarikwa ry’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo na M23 ndetse banarebe aho ibirindiro bya FDLR bigiye biba. Ibyo byose bikazakorwa mu gihe hagitegerejwe za ngabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye. Niba ziramutse zoherejwe na bwo kandi….

Ntabwo se mwaba muteganya kugira imishyikirano na M23?

Bizaterwa n’umwanzuro w’iyo nama. Ubu igikwiye ni ukureka inzego bireba zashyizweho n’ibihugu byo muri aka karere zikagira icyo zikora. Tuzashyira mu bikorwa ibyemezo by’iriya nama iyobowe na Uganda…

Ushaka ko kiriya kibazo kirangira yari akwiye kumva neza ko gushyira igitutu k’u Rwanda ku bibazo bya Congo atari ugushaka ineza ya Congo. Ibibazo ni ho byavukiye ni na ho bigomba gukemurirwa. Kandi Abanyekongo bagomba kumva ko badakwiye gutega umuti w’ibibazo byabo ahandi. Ni bo ubwabo umuti uzavamo. Umunsi bamenye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite, bakabasha gushyiraho inzego z’imiyoborere myiza zihamye, bagashyiraho inzego zabo, Abakonyekongo bazava mu bibazo barimo…

Ubu se koko niba i Kinshasa cyangwa muri Kasai abantu bivumbagatanyije kubera inzara, u Rwanda rufite uruhe ruhare muri ibyo bibazo? Ihuriro riri he? Abanyekongo nibakomeza gushakira hanze igitera ibibazo byabo bizabongerera ibibazo aho kubikemura… Ni muri bo ubwabo bagomba gushakira igisubizo….

Note: Iki kiganiro cyabereye i Kigali ku wa 29 Kanama 2012 mu rurimi rw’Icyongereza gisohoka kuri blog ya Colette Braeckman mu rurimi rw’Igifaransa gihindurwa mu Kinyarwanda na Ndashimye Bernardin.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
Ifoto y’Umunsi
2016-09-01 07:29:37
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 1 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved