U Rwanda rwatangiye imirimo mu kanama k’Umutekano ka Loni

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Mutarama 2013 saa 03:07
Yasuwe :
0 0

Ku itariki ya mbere Mutarama 2013, u Rwanda rwatangiye imirimo mu kanama gashinzwe umutekano ku isi nk’umunyamuryango udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo gotorerwa uyu mwanya ku itariki ya 18 Ukwakira 2012.
Kwinjira muri aka kanama byatangiranye n’umwaka wa 2013, U Rwanda rukazaba umunyamuryango kugeza mu mwaka wa 2014.
Ubwo rwatorerwaga uyu mwanya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise yatangaje ko gutorwa ari ibintu byifujwe igihe kirekire, kandi ko ari uburyo bwo (...)

Ku itariki ya mbere Mutarama 2013, u Rwanda rwatangiye imirimo mu kanama gashinzwe umutekano ku isi nk’umunyamuryango udahoraho mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo gotorerwa uyu mwanya ku itariki ya 18 Ukwakira 2012.

Kwinjira muri aka kanama byatangiranye n’umwaka wa 2013, U Rwanda rukazaba umunyamuryango kugeza mu mwaka wa 2014.

Ubwo rwatorerwaga uyu mwanya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise yatangaje ko gutorwa ari ibintu byifujwe igihe kirekire, kandi ko ari uburyo bwo kuvugira umugabane wa Afurika no gukomeza kugaragaza imikoranire myiza hagati ya Afurika n’aka kanama.

Yagize ati “Kujya muri aka kanama gashinzwe umutekano ku isi u Rwanda rwari rwarabyifuje kuva mbere. Turifuza ko twakomeza gutanga umusanzu cyane cyane no kurinda amahoro ku isi.”

Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye kagizwe n’ibihugu 15, bitanu byonyine bikaba ari byo bifite icyicaro gihoraho. Ni u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa. Ibindi 10 bisigaye bisimburana kuri uyu mwanya buri uko imyaka ibiri ishize.

Uyu mwanya u Rwanda rwatorewe rwawusimbuyeho igihugu cya Afurika y’Epfo rutowe n’ibihugu 148 ku 192 byatoye.

U Rwanda rwaherukaga mu kanama k’umutekano ka Loni mu mwaka w’1994, ubwo leta y’icyo gihe yawukoresheje mu kugaragaza ko nta kibazo kiri mu Rwanda nyamara Abatutsi bagakorerwa Jenoside kuva muri Mata uwo mwaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza