Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 witwa Musabyimana Innocent uheruka gufatirwa mu Bufaransa, ubutabera bwaho bwamaze gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda, hasigaye umukono wa minisitiri w’Intebe.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, inzego z’ubutabera bw’u Bufaransa zatangaje ko ubutabera bwemeye icyifuzo cy’u Rwanda ko Musabyimana yoherezwa mu Rwanda akazaba ariho aburanishwa ku byaha bya jenoside, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ashinjwa. Hakaba hasigaye umwanzuro wa Minisitiri w’Intebe kubyemeza.
Musabyimana w’imyaka 40 yafatiwe i Dijon mu Bufaransa ku itariki 11 Mutarama, aho yakurikiraniraga amasomo yo gutwara imodoka zigemura ibicuruzwa.
Musabyimana yashakishwaga na Polisi Mpuzamahanga nk’uko u Rwanda rwari rwabisabye mu Gushyingo 2012.
Uyu munsi ku itariki ya 30 Mutarama 2013 ni bwo hari hategerejwe ko ubucamanza bwa Dijon bufata icyemezo cy’iyoherezwa rya Musabyimana mu Rwanda, na Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa yabisinyira akazoherezwa ahakorewe ibyaha ashinjwa, aho kuzaburanira mu Bufaransa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |