IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

U Bufaransa ntacyo bukora ku bakekwaho Jenoside mu Rwanda -Martin Ngoga


Yanditswe kuya 20-01-2013 - Saa 15:47' na Jotham Ntirenganya

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, atangaza ko u Bufaransa ntacyo bukora mu gufata abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari benshi bakidengembyayo kandi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Mu kiganiro Martin Ngoga yagiranye na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, atangaza ko u Rwanda ruzakomeza gushakisha umuntu wese ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagarutse ku myanzuro ibiri Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwafashe umwaka ushize, ivuga ko u Bufaransa bwakomeza gucumbikira Agathe Habyarimana wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda.

Undi mwanzuro urukiko rwafashe ni ukutohereza babiri mu bari abayobozi bakuru mu Rwanda igihe cya Jenoside, ari bo Hyacinthe Nsengiyumva na Vénuste Nyombayire na bo bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Yongeyeho kandi ko n’amadosiye TPIR yahaye u Bufaransa ngo buzikurikirane, iya Wenceslas Munyashyaka n’iya Laurent Bukibaruta, hashize imyaka irenga itanu nta kirakorwa. Ibyo ngo bikaba bigaragaza uburyo bwo kubakingira ikibaba.

Abajijwe icyo atekereza kuri iyo myanzuro, Ngoga yagize ati ”Urukiko rwabifashe nk’aho gusaba ko bakoherezwa mu Rwanda byaba bishingiye ku mpamvu za politiki, nyamara si byo, ahubwo u Bufaransa bugomba kwibuka ko ari cyo gihugu kitaragira n’umwe kiburanisha.”

Yongeyeho ati ”Ibyifuzo byacu biramutse bishingira kuri politiki, TPIR ntiba yarohereje bamwe mu nkiko z’u Rwanda, ahubwo u Bufaransa ni bwo bushingira ku mpamvu za politiki bigatuma butabohereza.”

Abajijwe niba asanga inkiko zo mu Bufaransa zitigenga, Ngoga yashubije ati ”Impamvu ni iyo nta yindi. Mu myaka 18 yose ishize ntacyo u Bufaransa bwakoze ngo bufate abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ahubwo bwarabacumbikiye.”

Ku kibazo kirebana n’uko bamwe mu bahoze bafungiye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, barimo Protais Zigiranyirazo musaza wa Agathe Habyarimana, watsinze urubanza ndetse akaba ashaka ubwenegihugu mu Bufaransa, Ngoga yagize ati ”Nta gitangaza kirimo kuba yakwemererwa kuhaba, kuko n’abatarigeze bajya imbere y’ubutabera na rimwe bahaba. Ibaze noneho uwatsinze urubanza uko byagenda n’ubwo haba hari abakijurira.”

Gusa, Ngoga yavuze ko n’ubwo baba badashimishijwe n’imikirize y’urubanza, Zigiranyirazo aramutse aje mu Rwanda ntabwo yakongera gukurikiranwa, kuko bakurikiza imyanzuro y’urukiko.

Benshi mu barangirijwe imanza ntibemererwa kurenga Arusha, bitewe no kutagira inzandiko z’inzira nyamara banga kuza i Kigali kuzifata, Ngoga avuga ko atabona impamvu bataza, agasanga bagomba kugaragaza ikibazo bafite.

IBITEKEREZO
Rwose uwakoze icyaha wese yagombye kubihanirwa. Ariko rero ntitugomba kumva ko abari mu Bufaransa aribo bakoze ibyaha bonyine, njye ndumva Ngoga yagombye guhera ku bari iruhande rwe aho guhita ajya mu Bufaransa. Ngo isuri isamira byinshi igasohoza bike. Nonese hano mu Rwanda nta bantu bakoze Jenocide bahari kandi bataciriwe imanza ? None se abantu bose bari bafite imbunda kuva muri 1990 kugera 1994 irangira Ngoga yadusobanurira icyo ayo masasu yakoreshejwe ? Ubutabera nibube kuri bose, niba dushaka kubaka u Rwanda rw'amahoro. Interahamwe zishe abantu, APR yishe abantu, hari n'abandi batari muri ibyo byiciro bishe abantu. So umwicanyi wese azacirwe urubanza. Ntabwo dushaka ubutabera bubera bureba uruhande rumwe gusa, ukomye urusyo ajye akoma n'ingasire, turi abanyarwanda turaziranye.
Musubize27.01.2013 saa 04:03
Ndahiro
Ubufaransa mubureke ibyabwo one day bizagaragara !!!!
Musubize22.01.2013 saa 23:24
De Rock
NGOGA we "UWIBWIRA YUKO AHAGAZE ARITONDE NGO ATAGWA" isaha ntiragera n'itariki yo kumurikirwa ahabona. Byose ni amateka kandi abayakora n'abayacurika ni abantu ariko UKURI NTIGUSIBANGANA. Uwo ni umwana w'umunyarwanda ubwira mwene wacu NGOGA ... disi..
Musubize21.01.2013 saa 07:35
kitenge@yahoo.com
ariko ubona UBUFARANSA bwakwisobanura ku birego by'URWANDA Nkaho ibyo bihugu bingana ? none se bariya baregwa bagiye guhungirayo batazi impamvu... icyo bahungaga se ntikizwi, uko bavuye muri za nkambi i GOMA se ABAFARANSA ntibabizi, nibaza ko FRANCE nayo yaba yanga kwiyandarika. IBIREGO BY'URWANDA SE BIFITE IREME RINGANA IKI ?
Musubize21.01.2013 saa 03:45
coco
Batange Kanziga agatha. nta kindi dushaka
Musubize20.01.2013 saa 14:39
mayor
Biratangiye..hanyuma turimo no kubasaba kutuvuganira kugirango za banki ziduhe kredi.Ngwino urebe.com
Musubize20.01.2013 saa 14:36
Igihe
"On ne défend pas la personne de l'individu, on défend le droit menacé" Hari umuririmbyi wagize ati TOUT LE MONDE EST COUPABLE nanjye nti ntyo muri iyi imbroglio yo mu Rwanda !
Musubize20.01.2013 saa 14:07
Hitayezu
On de defend pas la personne de l'individu, on defend le droit menace ! Ibi ngira ngo na NGOGA arabizi uretse kwigiza nkana ! Wowe uwagucyeka, agahita aguterura akawohereza i Hague wakunva harimo Transparence ? Kumucira urubanza hagendewe kumarangamutima byo hari icyo bimaze ? Mushatse mwabareka, icya ngombwa ni ugukomeza urugendo. Naho gukomeza kwishyiramo uBufaransa ni nko guterera igitonyanga mu nyanja ! Ejobundi mwabonye ibyo bwatangiye gukora muri Mali ?!
21.01.2013 saa 02:34
Bwuzu
nyamara mushatse mwabyibagirwa ,kuko nimugumya gutesha ubufaransa umutwe ruzaba korera intambara mu cyayenge ubutegetsi bwacu bongere babuhe interahamwe.kuko bazakoresha bagenzi babo baba congoman bakadutera bakatwigarurira da
Musubize20.01.2013 saa 12:00
kagwesage
udashinga arabyina se ?
21.01.2013 saa 01:16
gusubiza
Cyakora ubufaransa burafitwe ! Nawese, nibo bacumbikiye abagenocidaire kuburyo ntacyo babakoraho, none mu minsi ishize hari inkuru yavugaga ko baba aribo bahanuye indege yari itwaye uwari president w'u Rwanda ! Bafite byinshi bagomba gusubiza ku byabaye mu Rwanda.
Musubize20.01.2013 saa 11:05
Rambo
Harya u rwandarwo rwakoze iki ? Ubutabera n'est pas unilatérale. muzicire imanza namwe mwamaze abantu
Musubize20.01.2013 saa 11:01
ml
Ariko sha wowe uba mu Rwanda cyangwa wararuhunze sha sha ko uvuga guryo ngo namwe mwamaze abantu ubwo uba uvuga bande aho si nkawamutwa wavuze ngo ndihano bari bamubuze, nawe tubwire aho uri tugufate sha !!!
21.01.2013 saa 06:00
Kamugabo
Ngoga nawe urasetsa rwose, urangirango se ubufaransa bubakoreho iki ? Bahahungiye se babiyobewe ko bagiye aho bazaba proteje ? Erega ubufaransa nabwo burabiziko kugira icyo bubakoraha ari ukwikora munda kwiyandarika bakishyira ahagaragara. None se uragirango bakomakome abo bajenosideri bahava bavuga n'akari umurore ? berekane imbona nkubone ko ubufaransaaribwo bwari kwisonga ya jenoside, bavuge uburyo rwabikoze nabo babikoranye ? Reka ibintu bakomeze babirekere murujijo byibura konsiyanse yabo ige ibibibutsa ariko bitagiye aharagara ngo n'abantu batabizi babimenye. Uretse ko banshi tubizi kandi tubibona icyo bagamije : kuzimanaganya ibimenyetso bibagiriza ikibi bakoze. uzabanze ubambarize aho bashyize buwate noire ? icyo bayikoresheje ? n'amaherezo yayo ?
Musubize20.01.2013 saa 10:21
nzirore

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!