U Bufaransa burasaba ubufasha mu iperereza ry’ukekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Ukuboza 2012 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Igihugu cy’u Bufaransa, kirasaba ubufasha Urwego rushinzwe imikorere y’Inkiko Mpuzamahanda Mpanabyaha MTPI ( Mécanisme pour les Tribunaux pénaux internationaux) kugira ngo haboneke ibimenyetso bifatika ku byabufasha mu iperereza bukorera umunyarwanda wahoze mu nzego z’ubutasi mu Rwanda uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru “Fondation Hirondelle” bikorera Arusha muri Tanzaniya, avuga ko ukurikiranyweho icyaha ari Capitaine Pascal (...)

Igihugu cy’u Bufaransa, kirasaba ubufasha Urwego rushinzwe imikorere y’Inkiko Mpuzamahanda Mpanabyaha MTPI ( Mécanisme pour les Tribunaux pénaux internationaux) kugira ngo haboneke ibimenyetso bifatika ku byabufasha mu iperereza bukorera umunyarwanda wahoze mu nzego z’ubutasi mu Rwanda uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru “Fondation Hirondelle” bikorera Arusha muri Tanzaniya, avuga ko ukurikiranyweho icyaha ari Capitaine Pascal Simbikangwa, woherejwe i Paris mu Gushyingo 2009 amaze gufatirwa i Mayotte mu Bufaransa.

Mu iperereza rukora kuri Simbikangwa, Urukiko rwisumbuye mu Bufaransa rwifuza kumenya umwirondoro w’abagabo bagejeje mu ibanga ubuhamya ku rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR, mu rubanza rwa Colonel Bagosora Théoneste na Zigiranyirazo Protais, muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvénal.

Kugeza ubu MTPI yahaye amabwiriza umwanditsi w’urukiko kubaza abatangabuhamya niba bemera ko umwirondora wabo washyikirizwa ubutabera bw’u Burafansa. Abagomba kubazwa ni umutangabuhamya umwe mu rubanza rwa Bagosora, n’abandi icyenda babutanze mu rubanza rwa Zigiranyirazo.

Urwego rwa MTPI rwatangiye imirimo mu ntangiriro za Nyakanga 2012, kugira ngo TPIR irushyikirize amadosiye mbere y’uko irangiza imirimo yayo iteganijwe gusozwa ku ya 31 Ukuboza 2014.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza