U Budage bwahaye u Rwanda bimwe mu biranga amateka yarwo bwari bubitse

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Mutarama 2013 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Budage yashyikirije Ingoro y’Igihugu y’Umurage w’u Rwanda bimwe mu biranga amateka y’u Rwanda u Budage bwari bubitse imyaka myinshi.
Nk’uko tubikesha The New Times, mu byo u Budage bwahaye u Rwanda, harimo amapine abiri y’imodoka yakoreshejwe yakoreshejwe mu ntamabara ya mbere y’isi yose Abadage bahanganye n’Ababiligi mu Rwanda mu 1914.
Icyo gihe Abanyarwanda barwanaga ku ruhande rw’Abadage bayoboraga Rwanda-Urundi.
Ibyo U Budage bwatanze byashyizwe mu Ngoro y’Umurage w’u Rwanda (...)

Ambasade y’u Budage yashyikirije Ingoro y’Igihugu y’Umurage w’u Rwanda bimwe mu biranga amateka y’u Rwanda u Budage bwari bubitse imyaka myinshi.

Nk’uko tubikesha The New Times, mu byo u Budage bwahaye u Rwanda, harimo amapine abiri y’imodoka yakoreshejwe yakoreshejwe mu ntamabara ya mbere y’isi yose Abadage bahanganye n’Ababiligi mu Rwanda mu 1914.

Icyo gihe Abanyarwanda barwanaga ku ruhande rw’Abadage bayoboraga Rwanda-Urundi.

Ibyo U Budage bwatanze byashyizwe mu Ngoro y’Umurage w’u Rwanda yitiriwe Resida w’umudage wayoboye u Rwanda, Dr Richard Kandt iri ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.

Ayo mapine y’imodoka rimwe ripima ibiro 250.

U Rwanda rwanashyikirijwe amafoto y’Abanyarwanda barwanye intambara ya mbere y’Isi yose.

Ibyo bikoresho byari byarabitswe na Amabasaderi wa mbere w’u Budage mu Rwanda mu 1959, aho radiyo y’Abadage, Deutsch Well, ikorera mu Rwanda mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Alphonse B. Umulisa, Uyobora Ingoro y’umurage y’u Rwanda yitiriwe Richard Kandt, yavuze ko yishimira ko U Budage buzanye ibiranga amateka y’u Rwanda, anavuga ko bagitegereje n’ibindi bisigayebibitswe n’ibindi bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi bubitse imodoka n’igitanda by’umwami Rudahigwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza