Kwamamaza

SONARWA yategetswe guha miliyoni 69 Special Guarantee Fund

Yanditswe kuya 9-03-2013 saa 10:28' na Marie Chantal Nyirabera


Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2013 sosiyete y’ubwishingizi SONARWA guha miliyoni 69 z’amafaranga y’u Rwanda ikigega cy’ingoboka “Special Guarantee Fund”.
Ibi byavuye mu rubanza SONARWA na COGEAR zaburanaga n’iki kigega ku kuba hari imisanzu y’ubwishingizi ku binyabiziga izi sosiyete zitatanze.
Ndayishimye Bernardin Umuyobozi Mukuru wa Special Guarantee Fund yatangaje ko SONARWA ari yo yabanje kuba sosiyeti y’ubwishingizi mu Rwanda, nyuma hakavuka n’andi (...)

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2013 sosiyete y’ubwishingizi SONARWA guha miliyoni 69 z’amafaranga y’u Rwanda ikigega cy’ingoboka “Special Guarantee Fund”.

Ibi byavuye mu rubanza SONARWA na COGEAR zaburanaga n’iki kigega ku kuba hari imisanzu y’ubwishingizi ku binyabiziga izi sosiyete zitatanze.

Ndayishimye Bernardin Umuyobozi Mukuru wa Special Guarantee Fund yatangaje ko SONARWA ari yo yabanje kuba sosiyeti y’ubwishingizi mu Rwanda, nyuma hakavuka n’andi masosiyeti y’ubwishingizi ku binyabiziga, ariko mbere y’uko iki kigega kibaho SONARWA ikaba ari yo yakiraga imisanzu bituma igira amafaranga y’umusanzu itatanze.

Ndayishimye avuga ko ibigo bitagiye bitanga imisanzu neza byaje gukurikiranwa kuva ku itariki ya 28 Kanama 2008, kuko byari byaranze gutanga umusanzu kuri sosiyeti ya mukeba SONARWA. Iyi sosiyeti yagombaga kwishyura ubukererwe kimwe na COGEAR yagombaga kwishyura miliyoni 147 muri Special Guarantee Fund, na ho SONARWA yo ikishyura miliyoni 31.

Sosiyeti zimwe zakomeje kwanga kwishyura imisanzu muri SONARWA yakiraga amafaranga y’ubwishingizi ku binyabiziga muri icyo gihe, bityo kuko zimwe zitatanze amafaranga y’ubwishingizi ku gihe kandi itegeko rivuga ko sosiyeti y’ubwishingizi idatangiye igihe amafaranga yatanzwe n’abaturage ibarirwa inyungu y‘amafaranga 2% mu kwezi, bingana na 24% mu mwaka by’umusanzu watanzwe, bituma SORAS icibwa miliyoni 19 irayishyura; COGEAR na yo yishyura miliyoni 147 ariko bayishyurana ubukerererwe. Byatumye Special Guarantee Fund ibasaba inyungu z’ubukererwe kugeza kuri uyu munsi uhereye ku munsi watanzweho ikirego.

Umuyobozi wa Special Guarantee Fund avuga ko byatumye iki kigega kirega COGEAR gitsindira miliyoni 266 ku rukiko rwa Repubulika, ariko COGEAR irajurira. Mu rubanza rwabaye ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2013, Special Guarantee Fund yishyuza COGEAR miliyoni 300 zirenga nta myanzuro yafashwe, kuko urubanza ruzasomwa ku ya 15 Werurwe 2013.

SONARWA yo yari yaregewe miliyoni 121 mu Rukiko Rukuru, maze Special Guarantee Fund itsindira miliyoni 145 ariko na yo itanga ikirego ku mafaranga yagombaga kwishyurwa igihe yayoboraga kiriya kigega ari yo yakira imisoro y’ubwishingizi angana na miliyoni 52.

Kuri iki kibazo urukiko rwemeje ko SONARWA iha Special Guarantee Fund miliyoni 145, iki kigaga na cyo kigaha SONARWA miliyoni 52. Icyo gihe bose barajuriye bituma ku wa gatanu tariki ya 8 werurwe 2013, urukiko ruvuga ko Special Guarantee Fund batsindiye miliyoni 121 baregeye bakanishyura SONARWA miliyoni 52, bivuze ko SONARWA izaha Special Guarantee Fund miliyoni 69 nyuma y’ uko batsindaguranye.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 28 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved