Ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga uruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye abaturage gufasha ishoramari kwihuta.
Perezida Kagame yabitangaje mu nama yagiranye n’abaturage bari bateraniye kuri sitade ya Rusizi i Kamembe.
Yasabye abaturage kuba aba mbere mu gufasha abashoramari kuza gukorera iwabo. Ati “Rusizi na Nyamasheke ni Uturere dukize, ariko ubukungu dufite burakorerwa, ntabwo wakwicara ngo ubukungu bukwizanire.”
Ikindi kandi, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko utwo turere bafite n’andi mahirwe aruta ay’utundi turere tw’u Rwanda, yo guhahirana n’ ibihugu bihana imbibi natwo (Congo Kinshasa n’u Burundi).
Ati “ Aya ni amahirwe mufite abandi badafite ntazapfushwe ubusa. Abanyarwanda dukomeze kugira umuhate wo gukora no gushyira hamwe.”
Perezida Kagame yasabye abikorera kongera umuhate bakuzuzanya, Leta nayo ikabagezaho ibituma bakora neza.
Ati “Inzego za Leta tuzakora uko dushoboye dukomeze kongera ingufu z’amashanyarazi, kandi turifuza ko umuriro n’amazi byagera kuri buri munyarwanda wese.”
Yagaragaje ko Leta itatererana abashoramari, ati “Abikorera ni abantu bacu tugomba kubasunika bakagira aho bagera heza.”
Uhagarariye abikorera, Gilbert Habyarimana, wasabye ko Leta yabafasha hoteli y’inyenyeri eshanu yatangiye kubakwa muri Rusizi ikuzura, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo hoteli ibikorwa byo kuyubaka byakwihutishwa, kuko Akarere nka Rusizi katabaho katagira hoteli.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko ibikorwa byose bigomba gushingira ku mutekano, ati “ Umutekano ni ishingano ya buri Munyarwanda wese . Ntihazagire umuntu n’umwe wihanganira umuntu wahungabanya abashora imari n’abikorera babikora bafite umutekano.”
Uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriraga mu Ntara y’Iburengerazuba yarutangiye kuwa Gatatu asura Akarere ka Nyamasheke na Rusizi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |