IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rubavu : Yakubiswe ashinjwa kuroga abantu 4 barapfa


Yanditswe kuya 16-01-2013 - Saa 06:52' na Izuba Rirashe

Umugore witwa Kalimunda Siperansiya arwariye kuri Poste de santé ya Kanama mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, bitewe no gukubitwa bikomeye n’abaturage bamukekaho kuba yararoze umuryango w’abantu 6, bane muri bo bagapfa.

Abapfuye bose ni abo mu muryango umwe w’uwitwa Nkizinkiko Habinshuti. Abandi babiri baracyavurwa.

Abaturage bashinja Kalimunda Siperansiya w’imyaka 50 ko ariwe wakoze iryo bara ; nubwo abihakana.

Kalimunda yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko atari we waroze aba bantu 6 ; ariko yemerera ko asanzwe yumva bamushinja kuba umurozi.

Nubwo bivugwa ko ari amarozi, biracyagoye kwemeza ko abapfuye ari yo bazize , ariko umwe mu baganga gakondo wemewe n’amategeko witwa Nyirambazuruvugo Thasiyana wakiriye aba barwayi rugikubita, yatangarije ko yasanze abapfuye barazize amarozi ; ndetse ngo yamenye ko ubwo burozi bwashyizwe mu byo kurya uwo muryango wariye.

Uyu muvuzi gakondo wo mu mudugudu wa Nyamuremure ; mu Kagari ka Mahoko ; ndetse n’abo mu muryango wa Nkizinkiko Habinshuti bavuga ko ubu burozi bwatangiye kumenyekana ku wa 7 Mutarama 2013 ; ari nabwo abarwayi bahise bajyanywa kuri uyu muvuzi gakondo, ariko batatu bahita bitaba Imana harimo n’umugore wa nyir’urugo (Nkizinkiko).

Mu gitondo cyo ku wa 14 Mutarama 2013 ; nibwo nyir’urugo witwa Nkizinkiko Habinshuti nawe yitabye Imana.

JPEG - 73.2 ko
Kalimunda Siperansiya ukekwa na baturage kuroga umuryango w’abantu 6.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Spt Mwiseneza Urbain, kuri telephone yatangarije ko Izuba Rirashe ko bidakwiye kwihutira kujyana abarwayi ku bavuzi gakondo ; aho kubajyana ku buvuzi bwizewe ; ndetse anavuga ko icyaha cy’uburozi iyo gihamye umuntu ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu gihe ukekwaho kuroga akomeje gukurikiranywa n’abaganga, abamukubise nabo bari gushakishwa ngo bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

IBITEKEREZO
nahanyagasani niwe mucamanza wukuri ashobora kubayara baroze ? cyimwe nuko yaba arengana ntitwirengagize ko mugiturange iyobanze umuntu ! babwita umurozi ? bishobora kuba ibintu bariye ubwabo ? harabantu nzi bariye amashu mukuyateka bayakase bwije mukuyakata bakatamo umwana winzoka ? murabiziko mugiturage hamwe nahamwe ntamuriro uhaba ntibabibonye ?umuryango wose wararwaye ? ariko bihutira kujyanwa kwamuganga ? kubwamahirwe bose ntawahasize ubuzima ? abaturanyi barakubizwe ? numuntuwese wakandagiye murworugo ? bavugako aribo babaroze ? batabawe nigisubizo cyamuganga ? uwonawe ntawamenya iba aribyo ?? kandi ntakuri kwabaganga bagakondo ? abantu keshi bincwa nibiti babahaye batazi icyo barwaye ? nakumiro !!!!!!!!!!!!
Musubize19.01.2013 saa 09:23
ntawamenya
Ah !!! bibabaje !! niba aribyokoko bamufatire ingamba zihamye kuko yazamara benshi bamuhane bihanukiriye.
Musubize16.01.2013 saa 12:25
babra
Ah !!! bibabaje !! niba aribyokoko bamufatire ingamba zihamye kuko yazamara benshi bamuhane bihanukiriye.
Musubize16.01.2013 saa 12:25
babra
Simushinje ariko akenci iyo umuntu bavuga ko ari umurozi aba ariwe, nuko bikomeye kubona ibimenyetso, ubutabera bwige kuri bene ibyo bibazo.
Musubize16.01.2013 saa 10:08
Boni
aha ntibizoroha
Musubize16.01.2013 saa 05:43
nzabambarirwa
Ariko se abo batarapfa bahawe umuti urogora barimo byibuze gukira ngo twumve koko nabapfuye mbere bwari uburozi ?bibaye aribyo Mana twaba tugeze kure aho umuntu yifuriza abantu bose gupfira rimwe koko !!!Ariko kandi ntitwirengagize ko mucyaro bakunze kubeshyarana kubyerekeye uburozi, ukumva ngo kanaka yapfuye azize uburozi kandi yenda yararwaye ntiyigere anagezwa kwa muganga.Kandi hari uburwayi bwinshi abantu batari banamenya bushobora kwica abantu mugihe butamenyekanye kugihe.
Musubize16.01.2013 saa 03:22
Justice
Umugome nk'uwo, nibimuhama nawe azicwe.
Musubize16.01.2013 saa 01:18
soleil
ese ko ataba yagiriye abantu imbabazi zo kubaho akabavutsa ubuzima atariwe mana yabaremye ese we bamugirira impuwe nkumurozi nawe ntakwiye kuba mubantu.
Musubize15.01.2013 saa 23:29
NIYIGABA EMMANUUEL
Uwo muntu akwiye gupfa nawe, kuko ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Umuntu wese bimenyekanye ko ari umurozi yarakwiye kubihanirwa bikomeye wenda bazabicikaho.
17.01.2013 saa 00:43
Frank

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!