Rubavu: Imvura yateje umwuzure

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mata 2013 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Rubavu haravugwa umwuzure wibasiye imirenge itatu, bitewe n’ imvura yaguye ahagana i saa saba, mu gihe abantu bitegura kwitabira ibiganiro byo mu gihe cy’icyunamo.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamakuru uri i Rubavu, Maisha Patrick, mu imirenge yibasiwe ni Kanama, Nyakiriba na Nyundo biturutse ku mvura nyinshi yaguye umugezi witwa Buceri wuzura utera isanteri ya Mahoko ku buryo inzu zarengewe n’amazi izindi zirasenyuka.
Abantu ngo bagerageje gupfumura inzu ngo barebe ko babasha (...)

Mu karere ka Rubavu haravugwa umwuzure wibasiye imirenge itatu, bitewe n’ imvura yaguye ahagana i saa saba, mu gihe abantu bitegura kwitabira ibiganiro byo mu gihe cy’icyunamo.

Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamakuru uri i Rubavu, Maisha Patrick, mu imirenge yibasiwe ni Kanama, Nyakiriba na Nyundo biturutse ku mvura nyinshi yaguye umugezi witwa Buceri wuzura utera isanteri ya Mahoko ku buryo inzu zarengewe n’amazi izindi zirasenyuka.

Abantu ngo bagerageje gupfumura inzu ngo barebe ko babasha kugira ibintu barokora. Kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru byari bitaramenyekana niba hari abantu bahitanywe n’uyu mwuzure.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kanama, Jeannette Uwajeneza, yatangaje ko ikiraro cy’umugezi wa Karambo cyasenyutse. kikaba cy Iki kiraro kikaba cyari gifatiye runini abaturage bo muri Kanama mu guhahirana n’utundi duce.

Uwajeneza yatangaje ko usibye inzu zagiye zisenyuka, ntiharagaragara ibindi byahitanywe n’umwuzure.

Mu kwezi kwa Kane igihe imvura iba igwa ari nyinshi, Akarere ka Rubavu gakunze guhura n’ibibazo by’umwuzure biterwa n’umugezi wa Sebeya n’utundi tugezi tuwushamikiyeho, no mu Ugushyingo umwaka ushize wahitanye abantu.

Umwuzure wibasiye amazu
Abaturage bari baguye mu kantu
Abagenzi umwuzure wabangirije inzira

Amafoto/ Maisha Patrick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza