Rubavu : Ikamyo yari itwaye lisansi yahiye irakongoka

Yanditswe na M. M.
Kuya 4 Nyakanga 2012 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Imodoka y’ikamyo yari twaye litiro zigera ku bihumbi 40 za lisansi yahiye irakongoka mu masaha ya saa tanu za mugitondo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2012, ubwo yaburaga ikirometero kimwe ngo igere mu Mujyi wa Gisenyi, yari mu Murenge wa Rugerero Akarere ka Rubavu.
Iyi kamyo yavaga mu gihugu cya Tanzania yerekeza mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yari ifite pukali T986BWW.
Umushoferi w’Umunyatanzaniya witwa Ramadhan Saidi Pazi wari utwaye iyi (...)

Imodoka y’ikamyo yari twaye litiro zigera ku bihumbi 40 za lisansi yahiye irakongoka mu masaha ya saa tanu za mugitondo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2012, ubwo yaburaga ikirometero kimwe ngo igere mu Mujyi wa Gisenyi, yari mu Murenge wa Rugerero Akarere ka Rubavu.

Iyi kamyo yavaga mu gihugu cya Tanzania yerekeza mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yari ifite pukali T986BWW.

Umushoferi w’Umunyatanzaniya witwa Ramadhan Saidi Pazi wari utwaye iyi modoka, yavuzeko imodoka yari atwaye ari iya Sosiyete yitwa A3 . Ngo yagiye kubona abona umuriro utangiye kwaka ubwo yari ageze muri gace k’ubucuruzi kari hafi y’aho iyi kanyo yahiriye, ubwo ngo yahise agerageza kwihuta ayijyana ahatari abantu maze nawe avamo byihuse akizwa n’amaguru, ndetse ahita ajya guhagari izindi modoka zacaga muri uyu muhanda ngo zidahura n’isanganya y’umuriro.

Uyu mushoferi akeka ko insinga za batiri ari zo zishobora kuba zateye iyi nkongi y’umuriro yibasiye ikamyo yari atwaye.

Ikindi uyu mushoferi yashoboye gutangariza umunyamakuru wa IGIHE wahise ahagera muri ako kanya ubwo ikanyo yaririmo gukongoka, ngo ni uko nta kintu na kimwe yabashije gukura muri iyi modoka, yewe ngo habe n’ibyangombwa.

Bamwe mu babonye iyi nkongi y’umuriro baganiriye na IGIHE, buvugaga ko bashima Imana kubona nta muntu iyi nkongi yahitanye, ndetse no kuba iyo kamyo itahiriye hagati y’amazunabyo ngo ni amahirwe akomeye, kuko iyo ihahira byarikwangiza byinshi utaretse n’ubuzima bw’abantu bwashoboraga kujya mu kaga.

Ikindi twababwira ni uko abasirikare n’abapolisi bihutiye gutabara mu maguru mashya, n’ubwo bwose basanze igice kinini kimaze gukongoka ariko babashije kuzimya igisigaye.

Agaciro ka lisansi yasandaye kabarirwa ku kayabo ka miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda zigera kuri mirongo ine.

Abagana uyu muhanda wa Musanze Rubavu nabo mamaze amasaha agera kuri abiri batagenda, kuko ibikorwa by’ubutabazi byari bikirimo gukorwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza