IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Rubavu:Abanyarwanda babiri bishwe n’amasasu, abandi batangiye guhunga


Yanditswe kuya 20-11-2012 - Saa 08:55' na Team IGIHE

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Abanyarwanda batuye mu Murenge wa Gisenyi n’indi yegereye umupaka batangiye guhunga, berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu, kubera imirwano ikomeye kubera hakurya muri Congo mu mujyi wa Goma, ndetse hari n’Abanyarwanda babiri bishwe n’amasasu.

Amakuru twatangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sheik Bahame Hassan avuga ko aba baturage bakomeje kuva mu ngo zabo ari benshi bahunda, aho abenshi bari muri Gare ya Gisenyi.

Umunyamakuru wacu uri i Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatubwiye ko hari Abanyarwanda babiri buye aribo Uwiringiyimana Claude w’imyaka 22 wakomokaga i Rutsiro i Rusasa na Ngarukiye Innocent ukomoka Mbugangali ku Gisenyi w’imyaka 36 bishwe n’amasasu aba ndi batandatu bakomeretse.

Ubwo twavuganaga muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bahame Hassan yavuze kuri uyu wa Kabiri bayukiye mu nama bahumuriza abaturage, akavuga ko uku guhunga kurimo guterwa n’ibihuha bitandukanye, dore ko bavuga ko ingabo za Zimbabwe ndetse n’za Col. Masunzu zaje gufasha ingabo za Leta ya Congo kugirango babashe gucungura Goma igice kimwe cyayo cyari cyamaze kwigarurirwa na M23, hakaba hari impungenge ko zishobora kongera kurasa mu Rwanda, dore ko ku mkuroroba wo kuri uyu wa mbere hari Umunyarwanda wahitanywe n’amasasu yavaga muri Congo abandi bagera kuri barindwi bagakomereka.

Abaturiye umupaka wa Congo kandi batangaje ko kuva ejo urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana, ndetse no kugeza muri iki gitondo.

Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Mujyi wa Rubavu yatangaje ko ubu imodoka ziza i Kigali zabuze, ndetse ko n’abarimo kwerekeza i Rubavu barimo guhita bagaruka muri izo modoka bagiyemo, ku buryo bamwe barimo guhitamo guhunga n’amaguru.

Umuyobozi w’Akarere ka rubavu ariko yatangarije IGIHE ko barimo gusaba abaturage gutuza, ndetse no kwirinda ibihuha kuko ngo ingabo na Polisi bakomeje kurinda umutekano wabo.

Umunyamakuru wacu uri mu Karere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na Congo, avuga ko abakomerekejwe n’amasasu ava muri Congo babarirwa muri barindwi hakaniyongeraho uyu wapfuye aguye mu bitaro.

Amasasu menshi yaguye mu Kagali ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi.

Hari ibindi amasasu ava i Goma yangirije u Rwanda

Ku isaha ya saa cyenda ku masaha yo mu Rwanda, ni bwo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo humvikanye urusaku rw’amasasu, ibi bikaba byatumye bamwe mu banyeshuri bari mu bizamini bya Leta mu Mujyi wa Rubavu mu Rwanda babisohokamo.

Urusaku rw’amasasu rwatangiye ubwo indege ya MONUSCO yarasaga iri mu kirere hagakurikiraho kurasa kw’abasirikare ba Leta bari muri Goma nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Iyi mirwano yagize ingaruka mu Rwanda. Abanyeshuri bakoraga ibizamini bya Leta mu Mujyi wa Rubavu bahise basohoka mu mashuri bumvise urusaku rw’amasasu.

Ku ishuri rya Centre Scolaire Umubano twageze twasanze abanyeshuri batarasubira mu bizamini, kuko bari bagifite ubwoba, amakuru ariko atugeraho ni uko ibizamo byakomeje muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri.

Hari ibisasu bibiri byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Mujyi wa Rubavu, ku buryo byanahungabanyije indi mirimo muri uyu mujyi kuko hari abahise bava mu mujyi nyuma yo kumva amasasu.

Andi makuru aravuga ko abana batatu bari bagiye kwiga Icyongereza na bo baburiwe irengero muri Rubavu.

Umva ikiganiro twagirante n’Umuyobozi w’Akarere ka rubavu

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi ntambara.

IBITEKEREZO
gusa ibyo muvuga ntimubizi,mwahaye abakongomanai amahoro mukareka kuryanira ubutunzi IMANA yabihereye.mwe muvuga ibyo mutazi ntimuzi icyihishe muri iyo ntambara,ubyurwanda mwarabizambije none mushaka no kuzabya ibya kongo ingaruka ziri kurimwe banyarwanda bana ba maman kuko inza igiye kubamerera nabi.gusa ntihagire ukomeza kwishimira iyo ntambara mushaka kwishyira hejuru ?
Musubize20.11.2012 saa 11:45
kira
gusa ndabona haribiri inyuma yibi ! Rwanda tube maso,tuzi aho tuvuye naho tugana,ikigaragara n'uko abazungu bashaka kutwinjirira bitwaje congo ?ikizwi n'uko na MONESCO/monic : araba Faransa akaba aribo barinyuma yabyo byose ,babuzakabila gukora imishikirano na M23
Musubize20.11.2012 saa 07:23
ruhumuriza elie
nibyiza ko tuba maso ariko congo yakagombye gukemura ibibazo biyireba twe nkabanyarwanda ntibitureba yego ingaruka zatugeraho ariko kabila nakemure ikibazo afitanye na m23 ndetse n'abaturage ba congo
21.11.2012 saa 03:36
murangwa celestin
gusa ndabona haribiri inyuma yibi ! Rwanda tube maso,tuzi aho tuvuye naho tugana,ikigaragara n'uko abazungu bashaka kutwinjirira bitwaje congo ?ikizwi n'uko na MONESCO/monic : araba Faransa akaba aribo barinyuma yabyo byose ,babuzakabila gukora imishikirano na M23
Musubize20.11.2012 saa 07:22
ruhumuriza elie
gusa ndabona haribiri inyuma yibi ! Rwanda tube maso,tuzi aho tuvuye naho tugana,ikigaragara n'uko abazungu bashaka kutwinjirira bitwaje congo ?ikizwi n'uko na MONESCO/monic : araba Faransa akaba aribo barinyuma yabyo byose ,babuzakabila gukora imishikirano na M23
Musubize20.11.2012 saa 07:22
ruhumuriza elie
gusa ndabona haribiri inyuma yibi ! Rwanda tube maso,tuzi aho tuvuye naho tugana,ikigaragara n'uko abazungu bashaka kutwinjirira bitwaje congo ?ikizwi n'uko na MONESCO/monic : araba Faransa akaba aribo barinyuma yabyo byose ,babuzakabila gukora imishikirano na M23
Musubize20.11.2012 saa 07:22
ruhumuriza elie
Yeah babandi birirwaga bogeza intambara kuri ino web ngaho nababwira iki ?nimwishime amasengesho mwatuye iso SATANI yayumvise mwabanje no kunezezwa n'abana abagore babaCongoman bari gupfa abandi bagakurwa mubyabo ?nyamara twe dusenga Imana y'ukuri ntitwahemye kuvugako nta mukongoman nta munyarwanda ko twese turi bamwe kabone niyo naba mvuga ikinyarwanda ndi muri congo cyagwa nkavuga igikiga,ikigande ndi murwanda...none ibyabaye kuri bene wacu dusangiye uruhu,amaraso ;climent (abacongo)natwe bitugezeho niyo twagirirwa amahirwe hakaba ari abo babiri bapfuye ntibyatubuza kutababara kuko abo ninzirakarengane zisigiye bene zo agahinda nintimba kandi bazizee ubusa kuko nta nyungu mbona muri ino ntambara ngize agahinda kandi nongera kubonako afrika irimwo umuvumwo mbonye abanyarwanda buzuye muri gare ya nyabugogo bavandimwe ntakiza cya politique Pee mushatse twakishakira ibindi biduhuza naho politque ni from ikuzimu kabisa ubu koko nta na 20 ans irashira tugiye kongera kubona ababungana akarago murwanda ?ndababaye Pe !!ndababaye !!Ngo ngwiki ngo ntabari buhunge abayobozi we !!!!!!!!kandi byabaye umugi wa gisenyi abantu bari kuwuhunga amasigamana !!!!!ahahaaaaaaaaaaa
Musubize20.11.2012 saa 05:46
Karuhije Jean Ibert
eric, uziko usetsa imikara ? biliya fardc ili gukora irasa gisenyi fardc ilimo gushotora Rdf. fardc nikomeza kuturasa natwe tuyirase syi !
Musubize20.11.2012 saa 05:40
bisengimana ildephonse
ntabwo ikibazo gikemuzwa ikindi nshuti yanjye ahubwo congo nikemure ibibazo biyireba akarere kose kagire amahoro
21.11.2012 saa 03:41
murangwa celestin
ko perzida wacu yari yaratwemere ko intambara itazigera igera murwanda, ahubwo twe twayikumirira kure mbere yuko ihagera, kabone niyo byabangobwa kujya kurwanira yo. None tukaba twumva abanyarwa batangiye kuhasiga ubuzima, ubwo tubienje gute ?
Musubize20.11.2012 saa 05:28
######
WIHANGAYIKA KUKO AHARI HAKOMEYE CYANE TWAHIVANYE NTAWUDUFASHIJE UBWO RERO NTIWAKANGWA NIBIMENE BYIBICUMA NAMACUPA YARATUNANIWE
20.11.2012 saa 08:06
DONATHA
Nizeye ko iyi ntambara urwanda buri kuyirebera hafi. Hakoreshwe ubushishozi buhagije kugira ngo iki kibazo cya Kongo kiveho burundu bitagize ingarunga kubaturage b'urwanda ndetse n'abaturage ba kongo mu bulyo bushoboka bwose.
Musubize20.11.2012 saa 05:25
Alain
M23 nibayirukana izaza mu Rwanda..reba muri Libiya na Mali
20.11.2012 saa 13:39
kayitesi
What is wrong with those fools ! barashe kubutaka bwabo bakareka u Rwanda !nyamara bari gushotora intambara batazasoza !!!!
Musubize20.11.2012 saa 05:02
joe
Biragaragara ko president kabila ntacyo ahoboye kuko yigaragaje ko ari baringa natange natange umwanya abafite icyo bifuza kugeza kuba congomani bagikore. this is the fight for peace and social economic for all congolese.
Musubize20.11.2012 saa 05:00
MURAMA NGABO
Ayo makuru arashaje, wake up ! update your website
Musubize20.11.2012 saa 04:55
Bosco
Iibisasu ntibiribwongere ubwo M23 imaze gufata GOMA .Erega ukuri guca muziko ntigushye
Musubize20.11.2012 saa 04:20
libareted
Ndumva inkuru twikundira zabonetse !! Yes dawa ya moto ni moto. twe twikundira umuriro nibawatse twihere ijisho ! Mwe muhatubere gusa maze twirebere ibyiza. Lol !
Musubize20.11.2012 saa 04:10
karaha
Ko ubanza kwihesha agaciro ntacyo bizageraho ra ? nyamara abanyecongo bamaze gushira ubwoba kandi n'inshuti zabo zishobora kubafasha kurwanya izo ntagondwa z'abakristo zikoresha iterabwboba.
Musubize20.11.2012 saa 04:01
Nduwayo
Ko ubanza kwihesha agaciro ntacyo bizageraho ra ? nyamara abanyecongo bamaze gushira ubwoba kandi n'inshuti zabo zishobora kubafasha kurwanya izo ntagondwa z'abakristo zikoresha iterabwboba.
Musubize20.11.2012 saa 04:00
Nduwayo
Goma imaze gufatwa, ndetse numkuru wa FARDC nawe yafashwe n'abarwanyi ba m23
Musubize20.11.2012 saa 03:43
Lion story
Bantu ba Rubavu mutabare abo bana baburiwe irengero kandi mwihanganire ako kaga muterwa no guturana n'abantu batunvikana kandi abarwanya M23 banga u Rwanda kuyirusha
Musubize20.11.2012 saa 03:20
rwesamugabo
UBWO IMPAMVU Z'IBYO BISASU NI IYIHE ? KO TUNUMVA KO KU GISENYI HARI ABASIRIKARE BENSHI BYABA ARI UKURI ?
Musubize20.11.2012 saa 02:37
eric
Afurika waragowe koko, nawe se mumutwe w'africa (Egypt) abantu bashize, mw'ihembe ry'africa (Somalia) no mumatwi y'africa (kenya) alshabab yabamaze, mu mutima w'africa (region des grand lacs) amabombe wagirango niho akorerwa, mu maguru y'africa (South Africa) abazuru ntiborohewe ; mugifu mumara no munnyo by'africa (Nigeria, Mari...) Boko haramu yoretse imbaga. Ariko buriya us africans igihe nticyari kigeze ngo dushire ubwenge ku gihe ?????!!!!!!!! Ko nta mbunda n'amasasu bikorerwa muri Africa y'abirabura ubwo tuzakomeza tubeshyere abazungu ngo baradushuka ?! cyangwa natwe ubusanzwe twigirira ubwenge buke ! icyo nzi ni uko tutaguze izo mbunda n'intamabara zashira.
Musubize19.11.2012 saa 15:09
Doribondo
wowe wibwirako imbunda zitaraza abarwana batabagaho !!!?? waba wibeshye cyane ahubwo reba impamvu zituma inyokomuntu ibaho yumva ishaka kurwana no kwicana.....
20.11.2012 saa 05:40
fatabiryo
IMYUNVIRE YA BANYAFURIKA KURI SUPER POWER 'S NEED NTITUMA DUFUNGURA AMASO YACU
20.11.2012 saa 08:02
DONATHA
nyamara ndumva abanya rwanda bamaze gupfa ari benshi,kandi nta nikizere ko bigiye guhahararira aho.so Reta nishake icyo yakora kuko ni twe tubihomberamo. banyarwanda nta narimwe umuyobozi azigera gemera ko intambara iko meye.1 munshingano z'umuyobozi harimo no kwihanga nisha abaturage ndetse no kubahumuriza 1 na 1 ariko akabahumuriza ibintu bicika ndetse nabapfa bapfuye !
20.11.2012 saa 11:17
kiki

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!