Pologne irashima umubano ifitanye n’u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Mutarama 2013 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, Katarzyna Pelczynska,n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda Mary Baine, ashima umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Mu mubano ushimwa, Pologne isanzwe itera inkunga u Rwanda mu burezi, kongerera ubumenyi abanyeshuri bajya kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’iy’ikirenga (Phd), igatera inkunga ishuri ry’abatabona rya Kibeho mu Karere ka (...)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, Katarzyna Pelczynska,n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro n’ Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda Mary Baine, ashima umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Mu mubano ushimwa, Pologne isanzwe itera inkunga u Rwanda mu burezi, kongerera ubumenyi abanyeshuri bajya kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’iy’ikirenga (Phd), igatera inkunga ishuri ry’abatabona rya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Katarzyna n’itsinda ayoboye yashimye ibikorwa igihugu cye giteramo inkunga u Rwanda, n’uburyo rworohereza abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, na gahunda nziza y’imbaturabukungu rwihaye yo guteza imbere abaturage (EDPRS).

Mary Baine yashimiye Katarzyna n'itsinda bazanye baturutse muri Pologne

Katarzyna yagize n’amatsiko yo kumenya uruhare rw’u Rwanda mu gufasha Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa kugira amahoro, Mary Baine, amusobanurira neza uburyo mbere y’uko ibiganiro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bitangira i Kampala muri Uganda, u Rwanda rwagiye ruhurira hamwe n’ibindi bihugu byo mu karere mu gushakira umuti icyo kibazo cy’intambara.

Katarzyna Pelczynska yanyuzwe n’ibisobanuro, anasaba u Rwanda ko rwazabashyigikira mu myaka ibiri iri imbere ubwo bazaba biyamamariza kujya mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi babaha ijwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza