IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo kivuga ku ntambwe u Rwanda rwateye


Yanditswe kuya 19-01-2013 - Saa 10:04' na Faustin Nkurunziza

Ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama muri Serena Hotel, Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyitwa Rwanda INC, How a devasted nation became an economic model for the developing world, cyanditswe na Patricia Crisafulli na Andrea Redmond baba muri Leta ya Chigago, Illinois muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitabo Rwanda INC, How a devasted nation became an economic model for the developing world, tugenekereje mu kinyarwanda kivuga “u Rwanda : Igihugu cyari cyarasenyutse cyaje guhinduka urugero rw’ubukungu mu ruhando rw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere”, kivuga ku iterambere n’intambwe u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’icuraburindi rwanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanditsi bombi, Patricia Crisafulli na Andrea Redmond, bahereye ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, yanatumye rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga, rugatereranwa na bimwe mu bihugu bikomeye, ariko kuri ubu rukaba rumaze gutera intabwe ishimishije rubikesha imiyoborere myiza.

Iki gitabo kigaragaza kandi uburyo u Rwanda ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza bw’intangarugero, kikaba cyarafashe iya mbere mu kwikura mu bukene.

Ibyo byose rukaba rwarabigezeho bitavuye ku nkunga z’amahanga, ahubwo rubikesha kwigira, kumva ko rushoboye, kwegereza ubuyobozi abaturage no gukorera mu mucyo.

Aba banditsi bacukumbuye intera u Rwanda rwateye rugamije kugera ku ntego yo kuva mu bihugu bigisindagizwa, ruteza imbere ikoranabuhanga mu bukungu, gushyigikira iterambere ry’abikorera no gushyira imbaraga mu kwihangira imirimo, bagaragaza intambwe nziza igihugu kigezeho mu burezi, ubuzima no kwihaza mu biribwa byose bijyana na gahunda ihamye y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Muri iki gitabo kandi aba banditsi bagaragaza imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, bakavugamo uburyo yagejeje u Rwanda ku rwego rushimishije, ubu rukaba ari intangarugero ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Perezida Paul Kagame ashima umurimo wakozwe

Perezida Paul Kagame yashimye abanditsi Patricia Crisafulli na Andrea Redmond kuba baranditse inkuru mpamo ku Rwanda, bagaragaza amateka uko ari, kuko hari n’abanyarwanda ubwabo batayazi neza. Yabashimiye ko batanze umusanzu mu gusobanura u Rwanda, akazi gakomeye bakoze ko kwitanga.

Yagize ati “Afurika ntabwo ari ahantu hagenewe ubukene, ibiza, intambara cyangwa ibindi bijyaye na byo ; ahubwo Afurika ni ahantu habereye gukorerwa ibintu byinshi nk’ubucuruzi, gushora imari, n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Iyo urebye amateka y’u Rwanda aho twavuye, aho tugeze ubu ndetse n’aho dushaka kwerekeza, ntabwo byoroshye gusubiza ibibazo twahuye na byo, ariko twizeye gukomeza gutsinda, kuko ari itegeko ko tubigeraho. Ni cyo Abanyarwanda twiyemeje. Iyo ugiye mu byaro, bakubwira uburyo twahinduye imibereho yabo ; amateka y’u Rwanda ni amateka nyayo.”

Abanditsi Patricia Crisafulli na Andrea Redmond bashyize ahagaragara bwa mbere iki gitabo tariki ya 13 Ugushyingo 2012, kigizwe n’amapaji 256.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo baganira n'abanditsi b'igitabo Rwanda Inc.
Umwanditsi Patricia Crisafulli, umwe mu banditse igitabo Rwanda Inc.
Umwanditsi Andrea Redmond, umwe mu banditse igitabo Rwanda Inc.
IBITEKEREZO
cyokoze akanwa kavamo byishi !! arko nambere yuko ugira icyo uvuga jyubanza ugitekerezeho !ubwose nkawe furaha uziki koko ? rekankureke. congretulation kurabo banyamerika kazi.
Musubize20.01.2013 saa 16:14
fidel
Ahubwo nanjye nakunga mu rya Bobori@yahoo.fr nkisabira Furaha gusobanura neza igitekerezo cye, naho kumwita mutanyurwa n'umunyeshyari njye sinabashije kumva aho Parfait na Nkingiye babishingira. Niba igihugu cyarahindutse imva impande zose (gute ?) byaba ari ibyo kwitonderwa !
Musubize20.01.2013 saa 10:50
Mbakebure
Furaha we urabeshya nturi furaha niba uri nawe izina ryawe siryo muntu kuko uri mutanyurwa kdi birumvikana buriya ufite impamvu, gusa Imana ikwibuke iguhindure vuba kuko uvuye muri uyumubiri ugifite ibyo bitekerezo byaba biteye agahinda
Musubize20.01.2013 saa 03:56
Parfait
Ni byiza , kuko bitwongerera agaciro.
Musubize19.01.2013 saa 11:35
mugeni
Birashimishije cyane kubona n'abanyamahanga bazi aho u Rwanda rugeze rubikesha Ubuyobozi bwiza dukesha his H.E Paul K. ndizera ko kiriya gitabo kizasomwa na benshi bakamenya ukuri ku Rwanda. Nabaza ga nkabatari murwanda babahanze bifuza kubona Copy ya kiriya gitabo bakibona gute ? ndetse n'amafaranga cy'aba kigigura Ndagishaka Honestly ! Mbaye mbashimiye.
Musubize19.01.2013 saa 09:54
Patrick
Hanyuma se mu Rwanda habuze iki ngo abahanga mu by'iterambere nabo bandike ibirenze iby'aba benemadamu bavuga ku gihugu batanazi neza ? Cyangwa se twemere wa mugani bavuga ko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera (bivuze ko ababona ko cyera ari abandi), tukanongeraho ko nta muhanuzi mu babo !
Musubize19.01.2013 saa 08:37
Migambi
Thanks so much brave ladies. Iki gitabo se twakibona he ?kiragura anagahe ?
Musubize19.01.2013 saa 07:31
lalouis
Nubwo bibabaje cyane rwose bidashingiye ku ishyari mfitiye abanyamahanga kubona abanyamahanga nka Patricia Crisafulli na Andrea Redmond bakomeje kwesa imihigo bandika ku mateka y'u Rwanda ariko na none abanyarwanda tugomba kwikubita agashyi tukareba impamvu ibitera. Ntibyumvikana kubona mu mateka y'imyaka irenga 103 abanyamahanga baza ku isonga mu kwandika ku mateka y'u Rwanda. Si ukwivuguruza , ariko kenshi nagiye ntekereza ko byagiye biterwa no kumva umwuga wo kwandika ntaho uhuriye n'umuco w'abanyarwanda, ariko ndebye imyaka tumaze twiga uwo mwuga bimaze kunsobanukira ko tutaramenya ubukungu bwabyo !!!! Ntarugera François
Musubize19.01.2013 saa 04:15
Ntarugera François
Nimwishime imana yababariye yo yaboherereje igitabo kivuga uko igihugu mwagihinduye imva mu mpande zose . Urwanda se baruzi he
Musubize19.01.2013 saa 04:13
furaha
History ni science, ntabwo kuyandika bisaba ubwenegihugu ubu n'ubu. Umunyarwanda yakwandika amateka y' u Rwanda nk'uko yakwandika n'ay'ahandi, nk'uko umunyamahanga yabikora. Nizere ko iryo shyari ryawe rizatuma wandika nawe. Ariko kwandika history , si ubushake gusa, bisaba n'ubushobozi uhabwa na Kaminuza. Niba ubyujuje, ahubwo sinzi impamvu utinda.
19.01.2013 saa 09:49
nkingiye
Aha se uvuze iki FURAHA we ?
19.01.2013 saa 12:52
bobori@yahoo.fr

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!