Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Repubulika ya Korea, KIM Sung-Hwan, baganira ku guteza imbere ishoramari n’ikoranabuhanga mu Rwanda.
KIM Sung-Hwan yavuze ko urugendo rwe yakoreye mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza Korea isanzwe ifitanye n’u Rwanda. Korea irufasha mu guteza imbere uburezingiro mu bigo bimwe na bimwe byigisha imyuga, ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko bimwe mu byo Kimu Sung-Hwan yaganiriye na Perezida Kagame, ari ibijyanye no guteza imbere ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, n’ubuhahirane bwiza hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze kandi ko basangiye ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo ibihugu byombi bihuriye mu Kanama ku mutekano ka Loni, byongeye kandi bikanagira abasirikare mu gikorwa kimwe cyo kubungabunga umutekano muri Sudani.
Mushikiwabo yavuze ko, Minisitiri wa Korea yanaganiriye na Perezida Kagame uburyo ishoramari ryo muri Korea barushaho koroherezwa gushora imari yabo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bikagenda uko mu gushora imari yabo muri Korea.
Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Korea umaze imyaka igera kuri 50.
U Rwanda rwafunguye ibiro by’uruhagarariye i Seoul mu Gushyingo 2008, muri Gashyantare 2009 ruhafungura Ambasade. Ku ruhande rwa Repubulika ya Korea yo yohereje Ambasaderi wayo mu Rwanda muri 2012.
Repubulika ya Korea imaze gutera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda harimo, ishuri rya ICT rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, imishinga yo gutanga umuriro w’amashanyarazi nk’iya Nyagatare no ku mugezi wa Nyabarongo n’indi itandukanye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |