Perezida Kagame yakiriye Jinping w’u Bushinwa muri Village Urugwiro (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2018 saa 11:32
Yasuwe :
1 0

Perezida w’u Bushinwa uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Jinping ari kumwe n’umugore we Peng Liyuan yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu ahari imyiyereko y’abasirikare n’ababyinnyi babyina imbyino gakondo bamuha ikaze.

Uyu mushyitsi yahise agirana ibiganiro na Perezida Kagame byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga.

Kuri gahunda y’uruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko haza gusinywa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Arakirwa kandi ku meza na mugenzi we w’u Rwanda ku manywa hanyuma ku gicamunsi asure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mbere yo gufata indege yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Perezida Xi yageze muri Sénégal avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu kuva ku wa 19 Nyakanga 2018.

Muri Afurika y’Epfo aho azajya avuye mu Rwanda, azaba yitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo mbere yo gusoreza mu Birwa bya Maurice.

Perezida Jingping ubwo yakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’umugore wa Jinping, Peng Liyuan, warebaga uburyo ababyinnyi bacinya akadiho
Perezida Kagame yakira Jinping muri Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza