Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Uhuru Kenyatta

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mata 2013 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kenya, kuwa Kabiri yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bahise bagirana ibiganiro bishimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2013.
Kuwa kabiri tariki 9 Mata, Perezida Kagame yagiye muri Kenya mu muhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta watowe n’abaturage na Visi Perezida William Ruto.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nyuma y’ibiganiro (...)

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kenya, kuwa Kabiri yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bahise bagirana ibiganiro bishimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2013.

Kuwa kabiri tariki 9 Mata, Perezida Kagame yagiye muri Kenya mu muhango wo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta watowe n’abaturage na Visi Perezida William Ruto.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, nyuma y’ibiganiro yagize ati “Perezida Kagame yahuye na mugenzi we, na Visi Perezida baganira ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, no kugira ubufatanye ku bifitiye inyungu ibihugu byombi mu Karere no mu y’andi mahanga.”

Hagati ya Kenya n’u Rwanda hasanzwe umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi ushingiye kuri za Ambasade. U Rwanda rufite uruhagarariye muri Kenya, na Kenya ikamugira mu Rwanda. By’umwihariko ku wa 5 Mata, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Ambasaderi mushya wa Kenya mu Rwanda, John Mwangeni, amushyikiriza impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Kenya ifatanya n’u Rwanda mu bucuruzi; u Rwanda rudakora ku nyanja rukoresha icyambu cya Mombasa mu kwinjiza ibicuruzwa biturutse mu mahanga binyuze mu nzira y’inyanja.

Perezida Kagame mu biganiro na Perezida mushya wa Kenya Uhuru Kenyatta

Amafoto/Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza