Perezida Kagame yitabiriye muri Congo Brazzaville ibiganiro ku Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Werurwe 2013 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Nk’uko byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame yitabira inama y’umunsi umwe muri Congo Brazzaville, imuhuza na Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayitabiriye ngo bigire hamwe ku iterambere ry’imbaraga zishyirwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’u Rwanda, Perezida Kagame yahuriye na bagenzi be mu mujyi wa Oyo (...)

Nk’uko byari biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame yitabira inama y’umunsi umwe muri Congo Brazzaville, imuhuza na Yoweri Museveni wa Uganda, Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazaville na Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yayitabiriye ngo bigire hamwe ku iterambere ry’imbaraga zishyirwa mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Nk’uko tubikesha abashinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’u Rwanda, Perezida Kagame yahuriye na bagenzi be mu mujyi wa Oyo uherereye mu majyaruguru ya Congo Brazzaville kuwa 24 Werurwe 2013.

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Congo Brazzaville na congo Kinshasa bahuye nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo aheruka gusinyirwa i Addis Abeba mu kwezi gushize.

Nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu bine bagiranye, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibiganiro byagenze neza, bishimangira amasezerano ya Addis Abeba.

Yagize ati “Ni inama ifite akamaro cyane nk’uko byagaragaye mu masezerano ya Adis Abeba, igikwiriye ni uko ibihugu by’abaturanyi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga, ariko cyane cyane Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ubwayo itangira gushakisha uburyo ibibazo byarangira, ariko bikigwa neza ikabijya neza mu mizi ya byo, ikagira ibyo ikora ibihugu by’abaturanyi bikayishyigikira bakayifasha ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wari uhagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wawo, twese tugahurira hamwe tugashaka umuti.”

Mushikiwabo akomeza avuga ko mu mwanya munini abakuru b’ibihugu baganiriye bataruhuka umunsi wose, banavuze uko ibihugu byatera imbere mu bukungu bikagira uruhare mu karangiza ibihabo byo mu karere.

Mu mujyi wa Oyo, abakuru b’Ibihugu baganiriye, niho Perezida wa Congo Brazzaville avuka, aherutse no kwakirira muri Gashyantare Perezida w’u Rwanda ubwo yaherukaga kugirira urugendo muri icyo gihugu.

Perezida Nguesso yagiye mu bihe bishize Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama uyu mwaka, anakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda muri Gashyantare.

Perezida Kagame ageze muri Congo Brazzaville
Perezida Kagame na mugenzi we wa Congo Brazzaville
Abaturage bakiranye ibyishimo Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza