IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibera muri Afurika bikwiye kuvugwa n’abanyafurika ubwabo


Yanditswe kuya 24-01-2013 - Saa 08:00' na Kayonga J.

Kuri uyu wa Gatatu i Davos mu Busuwisi ahateraniye Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, Perezida Paul Kagame wari umwe mu bitabiriye ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Gukuraho ingaruka kuri Afurika : Ni gute abayobozi bo muri Afurika bagabanya ingaruka z’ibishobora gukoma mu nkokora ishoramari muri kuri uyu mugabane ?", yatangaje ko ikibazo gikomereye Afurika kuri ubu ari uko ibibera muri Afurika byandikwa bikanavugwa n’abahandi batari Abanyafurika ubwabo, bityo ibi ugasanga bigaragaza Afurika uko itari.

Muri icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo, Jonathan Goodluck wa Nigeria, hari kandi na Louise Arbour ukuriye umuryango International Crisis Group, Umuyobozi wa SABMiller Graham Mackay ndetse n’Umuyobozi wa kompanyi Bharti D Suni Bharti Mittal, Perezida Kagame yasabye abari aho kurenza amaso ibisanzwe bivugwa ku ngaruka zo gukorera muri Afurika.

Yagize ati "Ikibazo gikomeye ni uko ibibera muri Afurika byandikwa n’abahandi batari Abanyafurika. Iyi ni yo mpamvu ahandi ku isi bareba Afurika bakagira uko bayifata. Barashaka kugena uko abantu bakwiye gufata Afurika. Icyiza kuri twe twakora ni uko ibibazo byacu dukwiye kubyiharira, tukiharira ibisubizo byabyo ndetse tukaniyandikira inkuru z’ibitureba. Ibyo bizaduha urubuga rwo kugaragaza nyabyo uko ingaruka muri Afurika zihagaze, ingaruka nyazo, muri icyo gihe uko izo ngaruka zikwiye gufatwa bizagaragazwa noneho mu buryo bwa nyabwo."

Perezida Kagame ntiyumva ukuntu abanyamahanga bandika ibibera muri Afurika, aho kuba ari Abanyafurika babyiyandikiye

Abakuru b’ibihugu Jacob Zuma na Goodluck Jonathan nabo bunze mu rya Perezida Kagame kubirebana n’uko hakenewe impinduka ku kuntu isi ibona Afurika. Perezida Zuma yagize ati "Ese ingaruka muri Afurika zaba ari nyinshi kurusha ahandi hose ku isi ? Biragaragara ko hari uburyo Afurika ifatwamo bukwiye kugarukwaho. Hari ibimenyetso bifatika ko Afurika iri gutera imbere(...)ndetse n’ibigaragaza ko abayobozi bo muri Afurika bashyize hamwe mu kuzamura Afurika."

Mbere yo kwitabira iki kiganiro, Perezida Kagame yari yagiranye inama n’abayobozi b’amasosiyete atandukanye akomeye ku isi bari kwitabira Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum). Iyo nama yari yateguwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Tony Blair afatanije n’Umuyobozi wa Meridian Group Marc Hltzman, yitabiriwe n’abayobozi b’amasosiyete barimo uwa Heineken Group na Metal Corpd, bagaruka cyane ku bukungu bw’u Rwanda, ahanini hagaragazwa iterambere bwagize ndetse n’ishoramari.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kandi Perezida Kagame yasoje umunsi agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ihururi ry’Ubukungu ku Isi Prof Schwab n’umugore we.

IBITEKEREZO
Nitwa Ntarugera François. Jye ndabona icy'ingenzi atari uko ibibazo by'Afurika bitavugwa n'Afurika ubwayo. Ahubwo ikintu cy'ingenzi cyakwibazwaho ni ukureba impamvu ubuyobozi bw'ibihugu by'Afurika budashishikariza abanyafurka kugaragaza ibibazo ,ibisubizo byayo . Naho kubirebana no kumenya ko Afurika ari yo yaba ifite ingaruka nyinshi , ibyo nabyo biterwa n'umwuka w'imiyoborere ku isi aho werekeje. Kubona Blair yari yategiye inama y'ibigo by'ubucuruzi bikomeye kandi bigahura n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda nabyo bigaragaza uruhare rukomeye mu miyoborere ko rushingiye k'ubukungu ku isi . Abakunda kureba ko afurika ikunda ibitekerezo muzarebere ku bitekereze iki kinyamakuru kizahitamo guhitisha.Uku kuntu mbyanditse mbikuye mu bigitekerezo bikubiye muri iyi nkuru bikomeye kirebana nuko Umukuru w'igihugu Kagame Paul abona icyo kibazo ku buryo kuri we abona ko ibibazo n'ibisubizo by'Afurka bigomba gukemurwa nayo, naho Zuma we akaba yibaza niba ingaruka muri Afurika ari zo nyinshi kurusha indi mibumbe w'isi !Ibi kugira ngo haboneke ibisubizo cyabyo , Blair yahuje ibigo bikomeye bireba n'ubucuruzi mbere yuko inama itangira. Bigaragaza ko ubukungu ari inkingi ikomeye mu miyoborere y'isi afurika idakunze kureba cyane kuko Furika isa nakaho yabumbuye amaso, bivugwa ko ibihugu byinshi byayo byayabumbuye kubera ibihugu bigendera ku miyoborere ishingiye ku mibanire myiza bitaga Socialists cyangwa Commuinists . Ntarugera François
Musubize25.01.2013 saa 01:27
Ntarugera François
Sir,ur'intwari ndakwemera,no mu ishyamba warabemezaga komeza utsinde wongere ubatsinde. Ariko uzi ko n'iyo mu mahanga bamwirindira,mbonye rutuku ari hafi ye kugira ngo hatagira umwegera wana !!!!!!!!!!!!!!!!!! hatari nakwambia
Musubize25.01.2013 saa 00:41
Umusomyi
Our President ndagukunda nkabura icyo naguha gusa ndagusengera kandi Imana yumva gusenga ibidufashemo rwose uzongere utuyobore !!!!
Musubize25.01.2013 saa 00:03
Kk
genda mzee wacu umaze kuba ubukombeee !!!
Musubize24.01.2013 saa 19:27
ismail
President wacu numugabo pe ureke iriya nyangarwanda kabayiza Benoit ntawukuriryayo yahuraguye ibigambo.wowe nubwo wemeza ko uzagaruka mu Rwanda ngo kagame atakiri president nakubwirako atari we wakubwiye kuva mu rwanda wishe abantu hariya i Butare ahitwa Gisagara uzaze unarebe iterambere kagame yahagejeje ureke wowe naso Dominique mwasize mwangije mumara abantu muri genocide wagirango umuryango wanyu waremewe kumara abantu dore so yabaye inkoramaraso nawe ubwawe wishe abantu mu 94 aho wicaga nabana bimpinja biri mu kinyamakuri izuba rirashe,ufata abagore kungufu no kurya ibyo wasahuraga abo wabaga umaze kwica.iyi nterahamwe kabombo Benoit ngo yihishe amerika yibwira ko itazafatwa.hari amakuru yavugaga ko yaba yarapfuye yiyahuye aribyo koko byaba bibabaje cyane kubona iyo nyangarwanda ipfa ititabye ubutabera.Sekuru Gatemeri yaguye ku gikongoro iyo baturuka aho yari yakatiwe na gacaca kubera genocide naho se Dominiko afungiye Benin aho azamara imyaka 25 naho mushiki we Louise wigaga ULK aheruka kwica umugabo we wumuganga i kigali.uyu Benoit akaba afitanye isano rya hafi na Bucyana Martin wigeze kuyobora CDR akaba yarapfuye avuye mubukwe bwa Benoit kabayiza wari warongoye 1993.interahamwe ziragwira nubwo nubu akigamba ko FDLR izataha ikamufasha kurangiza ibyo atakoze.uribeshya burya sibuno komeza urindagire twiyubakira igihugu cyacu na president ubikwiye kagame ureke mwene wanyu Sindikubwabo mwahunganye akagwa kugasi nkawe.
Musubize24.01.2013 saa 11:53
<mugema
Mugema wowe mbonye uri umuntu w'umugabo uwo ari kwanjwa ni ikimwaro kiba karamwishe kubera ibyo aba yarasize akoze none arabona mzee wacu ibyo amaze gukora bikarenga ubwenge bwabo. Byabananiye gukora ibyiza cyera none ubu bumva nta nundi bumva yakora neza kugirango ngo bigaragare ko n'abandi badashoboye bari kwibeshya cyane burya si buno
24.01.2013 saa 23:39
dUHUGURANE
Nawe uri Mugema uri umuntu w'umugabo, icyaba kibabaje ni uko aya makuru uzi yaba ataratanze mu nkiko gacaca ?! Ese ntiwakwegera Ngoga Martin bakareba ko iyo nkoramararaso yafatwa nkuko byagenze kuri Mugesera ? Komera
24.01.2013 saa 23:54
Kk
jyewe NI ,uko ntabona ishimwe mpa UYUMUSAZA.NDA MUSABIRANGO NIYABA UMUKAMBWE ABANYARWANDA TWESE TUZAMUHE ICYUBAHIRO NK,ICYA MANDELA CYANGWASE NYERERE
Musubize24.01.2013 saa 08:30
STEVEN.T
None se niba Abanyafurika batandika buriya abazungu twabibahora ? Mwibuke urwenya rubabaje rumaze iminsi kuri Internet, ruvuga ngo icyo ushaka guhisha umwirabura uracyandika kuko badasoma.
Musubize24.01.2013 saa 07:38
Negro
Ariko Abanyapolitiki ba Africa nabo mbona baha urwaho abo bazungu. None se ni hehe habaye intambara ni muri Africa, ni hehe habaye coup d'Etat ni muri Africa. Ni hehe amatora yibwe ni muri Africa. Ni hehe abaturage batoye hanyuma aba presidents 2 bose bagatsinda ni muri Africa. Ni hehe umuntu agera ku bu prezida akifuza kubuguma ho ubuziraherezo ni muri Africa. Ubwo koko Abo bazungu bazabona Africa gute. Abanyapolitiki b' Africa bari bakwiye guhindura ingendo niba aribo koko bayobora. Mana Fasha Afurika
Musubize24.01.2013 saa 07:22
Iyakare
Banyarwanda reka mbabwire tujye twishimira ko dufite Perezida w'igitangaza ni Mosi wo muli bibiliya. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera
Musubize24.01.2013 saa 07:05
tony
Son Excellence ndabona yari yabemeje.
Musubize24.01.2013 saa 06:56
Bin Butorano
ni byiza pe !reba ukuntu bose bashaka kumva icyo avuga !
Musubize24.01.2013 saa 06:44
jyewe
Harya Umuseso n'Umuvugizi byari ibya Human Rights Watch y'abanyamerika n'uburayi ? Ariko ntacyo, nabonye umusesenguzi Tom Ndahiro yongeye kubyutsa umuvugizi nouvelle formule, twizere ko abo banyamahanga batazongera kutuvugira ibyo twakwivugiye ku GIHE kandi ibyo bigakorwa kare cyane mu ruturuturu rushyira UMUSEKE, mu GITONDO bikama byamenyekanye mu MURYANGO mpuzamahanga bikaza kugeza IZUBA rirashe twese twamenye UKULI kubivugwa IWACU !
Musubize24.01.2013 saa 06:40
Rwanyandekwen
Uri umuhanga ndakwemera !
24.01.2013 saa 11:43
Kamali
Tujye duhora dushima IMANA yaduhaye Kagame nka Président wacu kandi tujye duhora tumusengera kuko ba mpatsibihugu ntibakunda abayobozi nka KAGAME. Muri Africa tugize abayobozi nkawe nibura nka 5 Africa yacu yatera imbere mu buryo budasanzwe. Président wacu IMANA ikomeze kuguha ubwenge n'imbaraga kandi uburinzi bwayo buguhoreho.
Musubize24.01.2013 saa 05:57
M.K
au fait ibyo Président Kagame avuga nibyo koko kuko Africa ikeneye abantu bakunda umugabane wabo don ndavuga les leaders vrais Nationalistes, ubundi twebwe abanyafurika akaba aritwe twiyandikira amataka nkuko Nyakwigenda Patrice Lumumba yabivuze mbere yuko abakoloni bamwirenza, yadusigiye umurage ko igihe kizagera twe abanyafurika akaba aritwe twiyandikira amateka n aho kwiga amateka yacyu yanditswe nabo bazungu kandi bayandikiye iwabo, tekereza ukumva umuzungu arihanukiye ngo nu mu spécialistes muri les pays des grands lacs kandi yicaye iwabo iburaya yarangiza akandika inkuru cy ama histoires atigeze abamo, Président Kagame ibyo uvuga nibyo rwose, gusa kibaye abayobozi bose burwandabameze nkawe ntakibazo u rwanda rwagira, gusa bahwiture abo bakuvangira, abirirwa barigisa abantu kubera impamvu zitumvikana nabahohotera abandi kubera impamvu zitumvikana, njye si ndi ntore ntanubwo ndi numuyoboke wa FPR , ariko haramagambo Président Kagame avuga nkumva ndayashigikiye nubwo Fpr yamari umuryango nabavandimwe ubwo yashozaga urugamba guhera muri 90, mesage yanjye ntimuyinyonge igihe ndabazi.
Musubize24.01.2013 saa 05:30
Ibingira
Ibi ni ukuri rwose. Gusa inama nk izi zikwiye no kubera muri kimwe mu bihugu by Africa. Ni aho n ubundi bihera aho ibireba Africa byigirwa hanze yayo. Abayobozi b ibihugu by Africa bakwiye gufata iya mbere mu gutegura inama nk izi ndetse no gushyiraho urubuga rwo kugaragarizamo intambwe ikomeje guterwa.
Musubize24.01.2013 saa 04:08
Gily
This is the President needed i always feel proud of him may he be blessed .
Musubize24.01.2013 saa 03:29
matamy
may God bless you our beloved President !
Musubize24.01.2013 saa 03:27
rukara
Njye nyamara Afrika barayivuga ukoiri. Murebe bibera muri Congo, bakeneye Abazungu ngo babakemurire ibibazo. Muri Mali, Afrika yananiwe kujyayo bitabaza Abazungu (Abafaransa), Centre Afrique, perezida yitabazaga ubufaransa... None se murashaka icyi ? Afrika ifite icyi cyatuma twumva twishoboye ? Abantu bagira ubunebwe bwo gusoma, bazandika ? Dufate urugero ku Rwanda, nibangahe bashobora kwandika ibitabo bifatika birimo nkibya ICT, Economic, International µrelations, Finance ? Usubye kwandika amafuti kuby'amakimbirane gusa.... Mureke batuvuge niko turi, ahubwo twige uko twakwikosora, tukajya imbere. Niki Afrika ishobora gukora itifashishije imashini cyangwa ibindi bikoresho (Mat. Tools) bivuye i burayi ? intebe se, ibirago se, kubumba se, nabo bikenera, ibyuma byo kubafasha kubikora, kandi byakozwe nande ???? Afrika turacyari inyuma pe.
Musubize24.01.2013 saa 02:52
Sheja
Urakoze kubw'ibitekerezo byawe byiza. Afurika rero ni umwihariko kdi kuba ibi byose tubona biba ni uko bamaze kudusomamo ikintu kandi bagomba kuzakigenderaho ibihe byose niba ntacyo bikozweho na banyirubwite, abanyafurika. Kimwe cyo ntago abayobozi bakunda ibihugu byabo uko bikwiye. Iyo bamaze kurya bagahaga bibagirwa ko hari abandi bakeneye kurenza kubyo batangiye bityo ugasanga umwiryane uratangiye. Ese ibi tuzabyita ibi koko ? Sinkora politiki ariko uko mbona ibihugu by'ibihangange bidufata bigakoresha abo bishatse, mwananiranwa bikagushyira hasi cg se bikakwikiza, mbona ko twagakwiye kubirwanya burundu. Niba koko tuzirikana, turebe abakunda ibihugu byabo ndetse n'iterambere rirambye rya Afurika uko babamerera : Kadafi (abazi amateka ya Lybia ku bwe cg bahaba, badakurikiza ibyo media itangaza ku nyungu z'ibihangange kugira bahe isura mbi umuntu, igihugu, Afurika muri rusange), murebe ibyo yavigiye muri UN mbere gato y'uko bamwivugana "Muammar Gaddafi Speech To United Nations. September 23, 2009 (Full)" http://www.youtube.com/watch?v=BKMyY2V0J0Y
25.01.2013 saa 06:23
Ukuri Pacifique
Yes to our wishes ariko I am sorry to say ko bidashoboka ! Iyaba wamenyaga ko UK na USA biriho kubera kwiba muri Africa. Africa ifite amaf, ifite ubutunzi ariko iyogozwa na occident ! Iyo habonetse ubitunga agatoke, bapanga kumwikiza cyangwa bakamufungira amzi n' umuriro nkuko ubona badanangiye infashanyo ku Rwanda. Ni ukubitega amaso rero, ntawanze ko Africa yacu yigenga ariko biracyari inzozi muzindi. Good luck
Musubize24.01.2013 saa 02:46
john
umusaza afite right pe , nonese ijoro ntiribara uwariraye twebwe as Africans nitwe tubizi tubivuge rero.
Musubize24.01.2013 saa 02:07
nshi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!