Perezida Paul Kagame yasabye abaturage ba Rusizi gukoresha imbaraga zose kugira ngo ibyo u Rwanda rufite bibyazwe umusaruro, asaba ko ibishobora gutuma iterambere ryihuta byakwitabwaho.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage mu murenge wa Nyakabuye Akarere ka Rusizi, yatanze urugero rw’ukuntu hari amahirwe amwe apfushwa ubusa, ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yaba afite amashyuza akabura amashanyarazi !”
Perezida Kagame kandi yibukije abaturage ko hari amahirwe yo gutera imbere, iyo bashyize hamwe, ati “Hakenewe ubwuzuzanye hagati y’Abanyarwanda, dushyigikiye amakoperative kuko ahuza abantu benshi, imbaraga za Leta zikabona aho zihera zibunganira.Ubukungu bwiyongera iyo abantu bafite uko bakorana neza.”
Perezida Kagame yasabye abaturage ba Rusizi gukomeza kurinda umutekano kuko nawo uramutse ubuze nta cyagerwaho.
Ati “Ntimuzihanganire umuntu wese washaka kubahungabanyiriza umutekano... Hari abantu benshi baba bafite umugambi wo kuwuhungabanya, ariko aho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye ntabwo twakwihanganira umuntu washaka kuduhungabanyiriza umutekano kirazira.”
Mu guteza imbere ubuhinzi, Perezida Paul Kagame yavuze ko hagomba kwimakazwa guhinga by’umwuga kandi bigaherekezwa no kurya neza, bwaki mu Rwanda ikaba ikizira.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |