IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyuma ya Cadillac inkongi y’umuriro yibasiye urusengero rwa ADEPR


Yanditswe kuya 27-11-2012 - Saa 09:12' na Olivier Muhirwa na Jotham Ntirenganya

Mu gihe hari hashize iminsi itageze no ku 10, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’urubyiniro ya Cadillac, kuri uyu wa Mbere inkongi y’umuriro yatwitse urusengero rwa ADEPR ruherereye ku Kinamba, mu Kagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko iyi nkongi yafashe uru rusengero ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2012, yahereye mu gisenge hejuru ahakorera abapasiteri n’abandi bashinzwe imirimo muri urwo rusengero.

Amakuru dukesha umwe mu bayobozi b’itorero, Murera Venuste yavuze ko umuriro wabanje kubura, nyuma uje ukajya waka ugenda wiyongeza unagabanyuka kugeza ubwo umwotsi watangiye gucumba mu biro hakurikiraho umuriro.

Umuyobozi wa Korali Jehovanisi, Uwimana Mediatrice yatangaje ko bimwe mu bicurangisho bitari gukora kuko umuriro wabisatiriye cyane.

Mu byangijwe n’iyi nkongi harimo intebe n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoreshaga, ahasengerwa na ho hari hamaze gufatwa ariko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage babasha guhosha iyi nkongi.

Ibirebana n’uko iyo nkongi y’umuriro yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi EWSA ntirabyemeza.

Amakuru dukesha bamwe mu bayobozi b’urwo rusengero ni uko rutagira ubwishingizi.

Ubwo Cadillac yashyaga bamwe ntibatinye kuvuga ko ishya rya hato na hato ry’utubyiniro riterwa ngo n’ibihakorerwa bidahesha Imana icyubahiro, aha ariko umuntu akaba yakwibaza noneho niba bikorerwa no mu rusengero.

Ubwo urusengero rwashyaga/Foto:K2D
Ubwo Cadillac yashyaga/Foto:IGIHE
Ubwo Down Town na La Classe byashyaga

Inkuru bifitanye isano :

Inkongi y’umuriro yahinduye Cadillac umuyonga

IBITEKEREZO
mwe kutubeshya
Musubize28.11.2012 saa 13:33
ben
ese hari normes za installations électriques EWSA igenderaho cyangwa isaba abafata umuriro kuri EWSA kubahiriza ?
Musubize27.11.2012 saa 17:39
Alain
abantu bazatangazwa no kubona abitwaga ab'Imana nabo bagezweho no kurimbura kuvuye ku Mana ubwayo. iyi n'intangiriro yabyo ibitaraza nibyo bikomeye ubwo bazafatwa n'ibyago birindwi bivugwa mu byahishuwe 16.impamvu nuko basuzuguye ijambo ry'Imana bakishyiriraho ibihimbano byabo maze amategeko y'Imana bakayahindura ubusa. musome Yesaya 24:1-, wowe rero uvuga ngo mbese mu nsengero naho hakorerwa ibyaha, nta byaha birenze kuyobya abantu b'Imana. usome yesaya 9:16.
Musubize27.11.2012 saa 09:19
erneste
ni danger
Musubize27.11.2012 saa 09:13
clarisse
Ukuntu twirirwa tuvuga ko turi gutera imbere, ariko ugasanga EWSA yo iratera inyuma. Ubu uwabaza EWSA ko iri gutera imbere yasubiza neza cyane ko ahubwo ikataje. Nibyo hari systeme z'imikorere zitera imbere ariko ikibazo kijyanye n'insinga z'amashanyarazi n'ibura ry'umuriro rya hato na hato bibahesha amanota macye ashoboka. Mu gihe aba techniciens bazafata ibintu nk'ibyabo, bakumva bari gukorera igihugu, bizatungana. Naho ubundi bazakomeza gusondeka paka na mwisho. Mwisubireho mujye mureka kutubeshya
Musubize27.11.2012 saa 07:48
Ano
ABAHUYE NIRI SANGANYA MUKOMEZE KWIHANGANA
Musubize27.11.2012 saa 06:51
KAGS
Abanyarwanda muzajijuka ryari koko ?? ibyo se sibisanzwe inzu gushya hano mubudage haraye hahiye iruta kure ako gasengero , Bangladeshi se mujye muva mumatitlu.
Musubize27.11.2012 saa 06:30
dd
Umwami Neroni yageze i Kigali ?!
Musubize27.11.2012 saa 06:27
Nirere
Icyateye inkongi kizasobanuka bitinde bitebuke mutegereze mwizeye ariko niba mwemera ko hahiye kubera ibyaha by' abayoboke ntibyaba bitangaje kuko insengero nazo zubatse ku isi , zigasengerwamo n' abantu nkanswe ADEPR imaze iminsi yisamburirako nk' impene, hari abavuga ko yikunguriraga ariko nta buye nyiteye.
Musubize27.11.2012 saa 06:10
Karim
Karim, soma iyi comment yatanzwe na NIBYO : Nshuti bavandimwe mureke guterana amagambo mushingira ibiba ku byaha cyangwa ibindi mwita ibyaha. Mu Rwanda siho hakorerwa ibyaha kurusha ahandi ku isi. Niba mujya munasoma Bibiliya ntaho byanditse ko Imana ihaniraho cyangwa se ko yibasira abanyabyaha, ababivuga niba mwiyita ko mwemera Imana mufite ikibazo kuko mwakurikiye ibyo mudasobanukiwe neza kandi mukiha kubisobanura uko mwishakiye. Ibibazo by'imiriro biri mu Rwanda biterwa n'amakosa ya technique mu mashanyarazi ashyirwa ahantu hatandukanye mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Nimushake uko ikibazo cyakemuka mureke kubyerekeza mu iyobokamana. None se amaduka n'inganda zahiye nabyo byaba bikorerwamo ibyaha ? Rwose mugerageze mwumve ikibazo ntimwumve ko ikibazo cyakemuka mushinjanye ibyaha.
27.11.2012 saa 08:02
Malabar
Ntawahakana ko iyi sanganya yatewe n'umuriro wa EWSA ! Nibisubireho naho ubundi baratumarira ibintu n'abantu.
Musubize27.11.2012 saa 05:27
Ngenzi
Nshuti bavandimwe mureke guterana amagambo mushingira ibiba ku byaha cyangwa ibindi mwita ibyaha. Mu Rwanda siho hakorerwa ibyaha kurusha ahandi ku isi. Niba mujya munasoma Bibiliya ntaho byanditse ko Imana ihaniraho cyangwa se ko yibasira abanyabyaha, ababivuga niba mwiyita ko mwemera Imana mufite ikibazo kuko mwakurikiye ibyo mudasobanukiwe neza kandi mukiha kubisobanura uko mwishakiye. Ibibazo by'imiriro biri mu Rwanda biterwa n'amakosa ya technique mu mashanyarazi ashyirwa ahantu hatandukanye mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Nimushake uko ikibazo cyakemuka mureke kubyerekeza mu iyobokamana. None se amaduka n'inganda zahiye nabyo byaba bikorerwamo ibyaha ? Rwose mugerageze mwumve ikibazo ntimwumve ko ikibazo cyakemuka mushinjanye ibyaha.
Musubize27.11.2012 saa 04:24
Nibyo
Umunyamakuru arangirije ku kibazo nakomeje kuvuga. Iyo umuntu avuga ko utubyiniro twahiye kubera ibyaha bihakorerwa wibaza niba inzu zitarashya ari uko nta byaha bikorerwamo.Wibaza niba urusengero ruhiye byasobanura ko narwo rukorerwamo ibyaha. Ariko cyane ukibaza niba uwo ubivuga kuba inkuba itaramukubita cg kuba atarashya ahagaze ari uko ari intungane ! Dusoma Bibiliya ariko ntituyumve pe ! Ikindi abo bantu barivuguruza cyane : EJOBUNDI KO BAVUGAGA KO IMANA ITIGEZE IHANA ABANTU (ibi byavugiwe mu giterane cy'amasengesho) NIBWO YABA ITANGIYE KUBAHANA ?
Musubize27.11.2012 saa 04:08
Malabar
Birumvikana : Iyo Imana itwitse akabyiniro, Satani atera mu rusengero !!!
27.11.2012 saa 05:06
didi
Birumvikana ko iyo Imana itwitse utubyiniro, Satani nawe atera insengero. Ntabwo bivuze ko Imana ihana insengero n' iyo baba bakora ibyaha ntiyahana inzu.
27.11.2012 saa 06:27
didi
Didi, umfashije wampa e-mail yawe tukazavugana kuko iyi théologie yadutse numva isa n'iyobya abantu !
27.11.2012 saa 08:00
Malabar
Malabar, wihangane ntayo naguha kubera ntazi iyawe, ariko ndumva nyine tutumvikana ku ma-theology, gusa jyewe nemera ko ikintu cyose umuntu akorera ku isi (cyiza cg kibi) kigira ingaruka zivuye ku Mana ndetse byaba biri systemic (bihuriweho na system yose nk' igihugu, umuryango...), Imana igahana bose. Urugero, muri Haiti hari ikigirwamana kitwa Voodoo ; reba uruhererekane rw' ibyorezo n' ibiza rubariho maze umbwire niba Imana idahana ! Ari Cadillac rero cyangwa ADEPR, bose bashobora guhanwa. Gusa numva Imana itasenya urusengero iri guhana abantu. Ubwo rero ni Satani. Satani nawe ntiyasenya akabyiniro kamuganishaho abayoboke ku buryo bworoshye ; Ubwo Imana ishobora kuba iri kubishyura ibyo bakoze twe tutamenya. urakoze !
28.11.2012 saa 02:19
didi
Nuko rero ntimugafatire mubirere,uzi inkuru nubuhamya munsengero ngo imana yatwitse Cadlaac,ubuse yahindukiye itwika insengero ?ni accident
Musubize27.11.2012 saa 03:21
ERIC
Wa mugani se niba Cadillac yarahiye kubera ibyaha bikorerwamo,uru rusengero rwo rwazize iki ? 2013 IS COMING
Musubize27.11.2012 saa 03:05
2013iscoming
NSHUTI ZANJYE MWESE MWICECEKERE KUKO IYO IKIBAZO KIJE ,,,KIZIRA BOSE YABA ARI USENGA CG ARI UDASENGA.....KUKO NI UMUVUMU ADAM NA EVA BASIZE KW'ISI RERO IBYO MUVUGA MWESE ,MURAPFA UBUSA GUSA TERE MW'IJURU DUSABE IMANA IMBABAZI KUBWIBYAHA BY'ACU KANDI NAHO SATANI ATAGERA......RERO NIMUPFE UBUSA !!!!!!!!!!!
28.11.2012 saa 00:21
CAMBRIDGE
ADPR, bahorana amakimbirane, ubu baravuga ko hari bamwe mubo bafitanye ibibazo aribo barutwitse. nkaba rero mbasaba aho kwitana bamwana bapfukama bagasenga kugirango Imana ibafashe.
Musubize27.11.2012 saa 02:49
murasira charles
njye mbona Ewsa yafatirwa ibyemezo kuko service itanga kugeza ubu iranengwa na benshi kandi njye sindumva ifatirwa ibihano(eg : nka MTN)ndetse ikanishyura ibiba byangiritse haramutse hagaragaye ko izo mpanuka ziterwa n'umuriro wabo
Musubize27.11.2012 saa 02:46
John
nta gitangaza ko muri ADEPR hashya ahubwo no kuri bureau ya SIBOMANA Jean niho hatahiwe kuko ni umunyabyaha gusa Imana iraje imutamazanye n'abambari be.
Musubize27.11.2012 saa 02:10
kalisa ernest
ariko koko mwadusobanuriye ko ibi ari urujijo ko turi igihugu gitekanye ariko ibyinshi bikiberamo ugasanga ntabisobanuro bigira .niki kihishe inyuma yiyi miriro ? niki kihishe inyuma yiyicwa ryi indaya ? nyamara tubyemereko dufite ibibazo
Musubize27.11.2012 saa 01:55
nakaga
kuki ushakira ibibazo n'aho bitari ? Ubu se gushya ubihurije he n'indaya ? Mukanya uranatubwira ibya M23
27.11.2012 saa 04:44
claude
Wasanga naho hakorerwaga ibyaha,abasore n'inkumi n'abafite bubasha mu nsengero zimwe na zimwe ntibaba shyashya
Musubize27.11.2012 saa 01:46
kiki

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!