00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkubiri yahanishijwe gutanga ihazabu

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 25 Kamena 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nkubiri Alfred icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa rutegeka ko atanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw akanasubiza Leta miliyari 1,9 Frw.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2021 nibwo abacamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo basomye umwanzuro w’uru rubanza.

Urukiko rwavuze ko Nkubiri ahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse rutegeka ko ahanishwa gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwategetse Nkubiri Alfred kugarurira Leta y’u Rwanda/ Minagri amafaranga angana na 1 981 938 194 Frw.

Uretse aya mafaranga urukiko rwanategetse Nkubiri guha Leta y’u Rwanda/Minagri amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 500 000 Frw, agasonerwa amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw.

Urukiko kandi rwagize umwere Nyiramahoro Théopiste waregwaga icyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, muri iyi dosiye ya Nkubiri.

Nkubiri yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, akurikiranyweho kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho bivugwa ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Umunyemari Nkubiri Alfred yahanishijwe gutanga ihazabu no gusubiza leta miliyari 1,9 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .