Munyenyezi Beatrice yambuwe ubwenegihugu bwa Amerika

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 22 Gashyantare 2013 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Munyenyezi Beatrice, Umunyarwandakazi wari ukurikiranywe n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2013 yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; mu gihe nyamara yari yaravuze ko nta rwo yagize ubwo yasabaga ubu bwenegihugu.
Umwanzuro ugisomwa Munyenyezi yagaragaje agahinda kenshi ndetse (...)

Munyenyezi Beatrice, Umunyarwandakazi wari ukurikiranywe n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2013 yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; mu gihe nyamara yari yaravuze ko nta rwo yagize ubwo yasabaga ubu bwenegihugu.

Umwanzuro ugisomwa Munyenyezi yagaragaje agahinda kenshi ndetse atangira kurira, kugeza ubwo yafashwe n’umuganga we.

Munyenyezi avuye mu rukiko

Inzu yari yaraherewemo ubwenegihugu bwa Amerika mu mwaka wa 2003 ni yo umucamanza Steven McAuliffe yatangarijemo ko amwambuye ubu bwenegihugu.

Umucamanza yongeyeho ko Munyenyezi wari ufungiye iwe kuva urubanza rwe rwatangira rukaza gusubikwa muri Werurwe 2012 agomba gushyirwa ahantu arindirwa, kugeza ubwo abamwunganira mu mategeko bazabijuririra.

Mu mwiherero wo gufata umwanzuro ku byo Munyenyezi yashinjwaga wamaze amasaha ane nk’uko urubuga concordmonitor.com rubitangaza, umucamanza yasobanuye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko nubwo Munyenyezi atigeze agira umuntu yica yagize uruhare mu kugaragaza abicwa kuri bariyeri yari inyuma ya hoteli yo kwa ba sebukwe.

Ubucamanza bwamugaragaje nk’umuyoboke ukomeye w’ishyaka ryari ku butegetsi [MRND] ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, hagendewe ku buhamya butandukanye bwamutanzweho buvuga ko yagaragaye kenshi yambaye imyenda y’iri shyaka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza