Muhanga: Abacuruzi basanga kwitabira Itorero ry’Igihugu bidakwiye kuba itegeko

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 22 Kanama 2012 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kwitabira itorero ry’abikorera, abakorera mu Karere ka Muhanga basabwe gutanga amafaranga ibihumbi 25 kugira ngo ibikorwa byaryo bizagende neza, ndetse basabwa kozaritabira bose, nyamara abikorera baho bo baravuga ko batishimiye uburyo bakwamo amafaranga ndetse no kwitabika ngo byagombye kuba ubushake.
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baganiriye na IGIHE baravuga ko cyari igihe cyiza cyo gukurikirana iri torero, ariko ko uburyo byateguwemo butabanyuze harimo gucibwa (...)

Mu rwego rwo kwitabira itorero ry’abikorera, abakorera mu Karere ka Muhanga basabwe gutanga amafaranga ibihumbi 25 kugira ngo ibikorwa byaryo bizagende neza, ndetse basabwa kozaritabira bose, nyamara abikorera baho bo baravuga ko batishimiye uburyo bakwamo amafaranga ndetse no kwitabika ngo byagombye kuba ubushake.

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baganiriye na IGIHE baravuga ko cyari igihe cyiza cyo gukurikirana iri torero, ariko ko uburyo byateguwemo butabanyuze harimo gucibwa amafaranga menshi no kubwirwa ko hazajyayo abashaka ariko bakaba bumva ko ari bose bazarijyamo.

Ku bwabo ngo bumva ibintu byagombye gukorwa ku bwumvikane, atari itegeko kuko ukora ibyo atagishijweho inama atishimiye abikora nabi ugasanga nta musaruro byatanze.

Ikindi ngo nuko bumvise ko utazitabira iri torero azakubirwa ibihano kabiri agatanga ibihumbi 50 aho gutanga 25.

Ku bijyanye no gukorera i Nkumba ngo bumva ari kure, kuko ngo hari ibikorwa byabo byakwangirika muri icyo gihe kandi ngo niyo biba hafi byari kugabanya mafaranga baciwe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga Habimana Silas asubiza ibi bibazo yavuze ko i Nkumba ariho heza hujuje ibyangombwa, kuko hasanzwe hanakorerwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda. Ku bindi bibazo bitandukanye ngo abadashaka kubyumva ni bake basanzwe barananiranye muri gahunda z’uru rugaga.

Uretse inyigisho zijyanye n’itorero ziritangirwamo abikorera bazahugurwa n’ibigo bitandukanye birimo RRA na Banki Nkuru y’Igihugu. Iri torero rikazatangira ku itariki ya 26 Kanama 2012 rigasozwa ku ya 3 Nzeri 2012.

Mu itorero ry’Igihugu abikorera bazigiramo indangagaciro na kirazira biranga Umunyarwanda mwiza, muri aya masomo kandi haziyongeraho ajyanye no kwitorera azabafasha kunoza umwuga wabo neza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza