Mugesera yisabiye kongererwa iminsi yo kwitegura urubanza

Yanditswe na
Kuya 2 Gashyantare 2012 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Nyamirambo: Kuri uyu wa Kane, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera Léon yasabye kongererwa igihe kingana n’amezi abiri yo kwitegura neza kugira ngo yitabe urukiko.
Ubwo yagezwaga imbere y’ubucamanza ahagana saa mbili na mirongo itanu za mu gitondo, mu ikote rifite ibara ry’ubururu bwerurutse, aherekejwe n’umwunganira by’agateganyo Maître Mutunzi Donat, Mugesera yamenyeshejwe n’umucamanza Murererehe Sauda ko iminsi irindwi iteganywa n’itegeko yarangiye, bityo Mugesera akaba yagombaga (...)

Nyamirambo: Kuri uyu wa Kane, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mugesera Léon yasabye kongererwa igihe kingana n’amezi abiri yo kwitegura neza kugira ngo yitabe urukiko.

Ubwo yagezwaga imbere y’ubucamanza ahagana saa mbili na mirongo itanu za mu gitondo, mu ikote rifite ibara ry’ubururu bwerurutse, aherekejwe n’umwunganira by’agateganyo Maître Mutunzi Donat, Mugesera yamenyeshejwe n’umucamanza Murererehe Sauda ko iminsi irindwi iteganywa n’itegeko yarangiye, bityo Mugesera akaba yagombaga kwitaba urukiko.

Mugesera yahise asaba urukiko kumwongerera igihe kingana n’amezi abiri. Zimwe mu mpamvu yatanze hari uko agomba gushaka umwunganizi mu rubanza; yavuze ko yashakaga umwunganizi ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba yaramubwiye ko ataboneka ahubwo akaba yamushakira abandi bunganizi bajya bakorana nawe baba mu Rwanda.

Maître Mutunzi wari umwunganizi we yatangarije abanyamakuru ko yiteguye kuba yamuburanira mu gihe yaba abuze umwunganizi we.

Umushinjacyaha muri uru rubanza Ndibwami Rugambwa we yavuze ko mu gihe itegeko ribyemera, Mugesera agomba guhabwa aya mezi abiri yo kwitegura no gushaka umwunganizi mu rubanza ariko amusabira kuguma afunze mu gihe kingana n’aya mezi yose.

Mugesera wabonaga ku maso akeye yongeye kwambikwa amapingu asubizwa mu modoka, ajyanwa aho acumbikiwe na Polisi.

Ukuzanwa mu rukiko kwa Mugesera kwari kwahuruje abanyamakuru benshi b’ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’abakorera amaradiyo.

Mugesera wari umwe mu bayobozi b’ishyaka MRND mu cyahoze ari Gisenyi akurikiranyweho kugira uruhare mu gusaba ko Abatutsi bicwa, cyane cyane mu ijambo yavugiye mu ruhame ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992.

Yagejejwe mu Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 24 Mutarama 2012, nyuma yo kuva muri Canada aho yaje azanywe n’indege yihariye (private jet).

Mugesera azongera kwitaba urukiko kuya 2 Mata 2012.

Mugesera akigezwa ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge i Nyamirambo
Mugesera yicaranye n'umwunganira mu mategeko Maître Mutunzi Donat

Foto: Cyril NDEGEYA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza