Mugesera yabuze mu rukiko ubuyobozi bwa gereza n’umuganga we basabwa ibisobanuro

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Gashyantare 2013, Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Gahima Rusa n’umuforomokazi Uwimana Violette ushinzwe kwita ku buzima bwa Dr Mugesera Léon bitabye urukiko basobanura icyatumye uwo bashinzwe [Mugesera] atitaba urukiko.
Mbere y’uko basobanurira urukiko icyatumye Mugesera atitaba Me Rudakemwa Jean Felix wunganira Mugesera yavuze ko uwo yunganira yamubwiye ko arwaye cyane, kandi ko afite ibimenyetso by’umuriro mwinshi kuva ku wa gatandatu tariki ya 16 kugeza uyu (...)

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Gashyantare 2013, Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge Gahima Rusa n’umuforomokazi Uwimana Violette ushinzwe kwita ku buzima bwa Dr Mugesera Léon bitabye urukiko basobanura icyatumye uwo bashinzwe [Mugesera] atitaba urukiko.

Mbere y’uko basobanurira urukiko icyatumye Mugesera atitaba Me Rudakemwa Jean Felix wunganira Mugesera yavuze ko uwo yunganira yamubwiye ko arwaye cyane, kandi ko afite ibimenyetso by’umuriro mwinshi kuva ku wa gatandatu tariki ya 16 kugeza uyu munsi tariki ya 19 Gashyantare 2013.

Urukiko rwabwiye Me Rudakemwa ko ibyo avuga nta bimenyetso bibyemeza bihari, kuko nta bimenyetso bya muganga yagaragazaga bibyemeza.

Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yavuze ko batazi impamvu yatumye Mugesera atitaba urukiko, kuko ngo nubwo avuga ko arwaye ibimenyetso bya muganga byagaragaje ko nta cyamubuza kwitaba urukiko. Yavuze ko “Mugesera yitabwaho asuzumwa buri gitondo na buri mugoroba,” agaragaza ko ku wa gatandatu ushize yajyanywe mu bitaro arwaye kandi ko atahawe urupapuro rwemeza ko atagomba kwitaba urukiko icyakora avuga ko Mugesera yababwiye ko afite intege nke adashobora kwitaba urukiko.

Uwimana Violette, umuforomokazi ukurikirana ubuzima bwa Mugesera muri gereza, yavuze ko ku wa gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013 Mugesera yafashwe ataka umutwe no kubabara mu ngingo z’umubiri, afashwe ibipimo by’umuriro basanga ari ibisanzwe. Ku ya 17 ngo yajyanywe mu bitaro afite ibipimo by’umuriro bya dogere 39,8 bamuha imiti.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rwakomeza n’ubwo uburana atari ahari, kuko ngo nta n’ibimenyetso bya muganga bigaragaza ko adashobora kwitaba urukiko. Gusa ntibyakunze kuko urukiko rwafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza mu minota 30 biga uburyo bakemura icyo kibazo.

Nyuma urukiko rwategetse ko Dr Musabeyezu Emmanuel, umuganga mu bitaro byitiriwe umwami Fayisal byavuye Mugesera ari na we umuvura agomba kugaragariza urukiko niba uburwayi bwa Mugesera n’imiti afata byatuma atitaba urukiko; rutegeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2013 saa mbiri n’igice za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza