Mugeni wafunzwe imyaka irenga umunani azira gukuramo inda yahanuye abakobwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Ku myaka 26 Mugeni (izina ryahinduwe), yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho icyaha cyo gukuramo inda, urukiko rurakimuhamya akatirwa igifungo cy’imyaka 13, agufungurwa by’agateganyo amaze muri Gereza imyaka irenga umunani.

Uyu mukobwa ubu wujuje imyaka 34 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba. Ni umwe mu bagororwa 743 baherutse gufungurwa by’agateganyo nk’uko Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 11 Nyakanga 2018, yabyemeje.

Ku gicamunsi cyo kuwa 14 Nyakanga 2018, ubwo Mugeni yari asohotse mu marembo ya Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, yasangije IGIHE ubuhamya bw’ibyamubayeho byose bigatuma afungwa, agira inama abakobwa yo kwirinda kuzagwa mu mutego nk’uko yaguyemo.

Avuga ko ubwo yari mu kigero cy’imyaka 24 yaje gukundana n’umusore igihe gito, aza kumutera inda bahita babana batabanje kubimenyesha ababyeyi. Nyuma y’ibyumweru bibiri nta muntu wo mu muryango we umubona, yaje kubahamagara kuri telefoni abamenyesha ko yishyingiye bitewe n’uko atari gutinyuka kubahinguka imbere atwite.

Mugeni akomeza avuga ko nyuma y’amezi make inda yatangiye kumugwa nabi, agiye kwisuzumisha no kwipimisha Virusi itera Sida abwirwa ko yayanduye.

Iyi nkuru ngo byaramugoye kuyakira abajije umugabo we icyamuteye kumwanduza ku bushake aramwihorera ndetse aramwanga, anamuta mu nzu wenyine.

Mugeni avuga ko kutihangana no kutiyakira byatumye ahubuka afata umwanzuro wo gukuramo inda yari atwite, yumva ko biri bumufashe kugabanya umutwaro w’ibibazo yari yikoreye. Ntibyamuhiriye kuko yatawe muri yombi agezwa mu butabera bumuhanisha igifungo cy’imyaka 13.

Ati “Nyuma yo kuntera Sida no kunyanga no kunsiga mu nzu, nayikuyemo biramenyekana baramfunga banshyikiriza Parike bankatira igifungo cy’imyaka 13, ariko kubw’amahirwe Perezida aradufunguye. Mazemo imyaka Umunani n’amezi arengaho”.

Agira inama abakobwa yo kwirinda kwishora mu busambanyi nk’ingamba ikomeye yo gukumira ko ibyamubayeho nabo byababaho.

Ati “Inama nagira abakobwa bagenzi banjye nuko bakwiye kwirinda ibishuko bibashora mu busambanyi kugira ngo abagabo batazabanduza cyangwa se bakanabatera inda bakabigarika nk’uko byambayeho”.

Mugeni avuga ko mu myaka irenga umunani amaze afunzwe nta cyiza yaboneye muri gereza, agashima Perezida Paul Kagame, wabahaye imbabazi agafungurwa by’agateganyo adashoje igifungo cy’imyaka 13 yari yarakatiwe.

Mugeni ashyikirizwa igipapuro kimufungura by'agateganyo
Mugeni yageneye impanuro abandi bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza