IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
MTN ishobora guha akazi impfubyi za Jenoside z’i Rubengera

MTN ishobora guha akazi impfubyi za Jenoside z’i Rubengera


Yanditswe kuya 28-04-2012 - Saa 16:07'

Karongi - Ikigo cy’itumanaho cya MTN nk’uko gisanzwe kibigenza bamwe mu bakozi bacyo bashinzwe Serivisi ya Call Center basuye impfubyi zirera mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera mu Mudugudu wa Nyenyeri.

Nk’uko bisanzwe bikorwa n’ikigo cy’itumanaho cya MTN gisura abacitse ku icumu batishoboye. Kuwa gatanu tariki 27 Mata 2012, basuye abana b’impfubyi bibana babarizwa mu Murenge wa Rubengera ahazwi nko mu Mudugudu wa Nyenyeri. Ibi bikaba byarakozwe mu gikorwa cyabo bise ‘One Agent, One Orphan’ bivuga ko buri mukozi wa MTN afite nibura impfubyi imwe agomba gufasha muri abo bana birera.

Iki gikorwa kandi kikaba cyarabanjirijwe no kunamira ndetse no gushyira indabyo ku rwibutso rwa Rubengera ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yaho bakaba bakomereje mu Mudugudu wa Nyenyeri, ahatuye abo bana b’impfubyi birera bagera kuri 47, batuye mu mazu icumi aho buri nzu ibasha kubamo imiryango igera kuri ibiri.

Uhagarariye aba bana b’impfubyi muri uwo mudugudu yagaragaje ko nubwo bariho neza kandi bamwe muri bo biga ndetse bamwe barangije amashuri ya kaminuza, bagifite imbogamizi nyinshi bagenda bahura nazo, zirimo ko amazu babamo agenda asenyuka bitewe nuko yubatswe, ndetse n’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye batabashe gukomeza kaminuza ndetse no kubona akazi ntibibe biboroheye, ariko akaba ashimira cyane ikigo MTN cyabatekereje kikaza kubatera inkunga.

Umuyobozi ushinzwe ’Business Applications’ muri MTN, Murigande Jean Aime Cliff, mu buhamya yatanze bw’ibyamubayeho muri Jenoside, avuga ko ubwo yahuye n’ibibazo byinshi ariko ubu akaba yarahojejwe aza no guhozwa, ubu akaba abayeho neza.

Yagize ati : “Narababaye ariko nubwo umuntu yagufasha, ntibakura imibiri y’abawe aho iri hirya no hino ngo abantu bagukize kubabara ahubwo Imana niyo yonyine yanyomoye, ubu ndatuje.”

Aba bana b’impfubyi bakaba bashyikirijwe ibikoresho n’ibyo kurya birimo : indobo, ibiringiti,umuceri, ibishyimbo, ifu ya kawunga, amabasi, n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri ndetse n’andi arenga bihumbi magana abiri agenewe ubwisungane mu kwivuza.

Uwaje ahagarariye MTN muri iki gikorwa Munyampundu Norman, yahumurije aba bana abamenyesha ko ibi bidahagije ahubwo bazakomeza kubakurikirana ndetse byaba na ngombwa bakaba babaha akazi muri MTN.

Aba bana b’impfubyi bibana kandi bakaba banejejwe cyane n’iki gikorwa kuko babigaragaje mu ndirimbo baririmbye ijyanye n’igihe cyo kwibuka, nyuma y’uko umwe mu bakozi ba MTN ari nawe wazanye iki gitekerezo cyo gufasha abana b’impfubyi yise ‘One Agent, One orphan’, John James nawe yabaririmbiye indirimbo ibahumuriza ndetse ibaha icyizere.

Babahaye ibikoresho bitandukanye
Bunamiye inzirakarengane za Jenoside

Foto : Kanyamibwa Patrick

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO