Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi kwizirika umukanda

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 17 Kanama 2012 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abayobozi kuva mu rwego rwo hejuru, kwirinda gusesagura mu gihe Isi n’u Rwanda by’ubwihariko byugarijwe n’ikibazo cy’ubukugu.
Ibi Minisitiri w’Intebe yabisabye abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye barimo abayobozi b’uturere, intara, Umujyi wa Kigali, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku nzego z’igihugu, ubwo bari bari mu nama yo gusuzuma uko imihigo y’izi nzego y’uyu mwaka yifashe, (...)

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abayobozi kuva mu rwego rwo hejuru, kwirinda gusesagura mu gihe Isi n’u Rwanda by’ubwihariko byugarijwe n’ikibazo cy’ubukugu.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabisabye abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye barimo abayobozi b’uturere, intara, Umujyi wa Kigali, abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta ndetse n’abandi bayobozi batandukanye ku nzego z’igihugu, ubwo bari bari mu nama yo gusuzuma uko imihigo y’izi nzego y’uyu mwaka yifashe, ndetse no kureba uko inzego zakuzuzanya mu gushyira mu bikorwa imihigo.

Ubwo yari ayoboye iyi nama yabereye ku biro bye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012, Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi kwirinda gusesagura umutungo w’Igihugu, bakora ingendo, amanama ndetse n’ibindi bijyanye n’isesagura ry’umutungo rya hato na hato, birimo no kwakira abashyitsi, maze abasaba ko amafaranga yagendaga muri mwene ibyo bikorwa yakoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere.

Muri iyi nama kandi aba bayobozi basabwe gushyira mu mihigo gahunda z’iterambere zihutirwa zirimo gukomeza kugeza ibikorwa by’iterambere ku baturage, no gutanga serivisi nziza.

Minisitiri w’Intebe Habumurenyi yasabye kandi abayobozi bose guha abaturage serivisi nziza bakirinda kubafatirana igihe babaka serivisi birinda no kunyura mu nzira y’ubusamo mu gihe bashaka ko zimwe muri gahunda zubahirizwa.

Yagize ati” Kuri serivisi nziza ku bijyanye no gutanga serivisi nziza, gutanga ibyangombwa umututage agasabwa ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo yaje gushaka, indangamuntu ya magana atanu bakagerekaho ibindi byinshi.

Ikibigaragaza ni ubunebwe bwo gusobanura ngo abantu bumve, ahubwo abayobozi bagafatirana umuturage, kuko aje gushaka servisi, abayobozi b’inzego zibanze begufatirana abaturage, kandi birinde gukoresha inzira y’ubusamo.”

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku kigera “Agaciro development Fund” abayobozi basabwa kubikangurira abaturage, kandi bakazirinda kwaka abaturage amafaranga kuko bizakorwa ku bushake.

Abayobozi basabwe kurwanya imfu za hato na hato zisigaye zigaragaza mu miryango, zishingiye ku nzangano, maze basabwa kurwanya ibyo, no kubihagarika burundu.

Bamwe mu bayobozi bari mu nama:

“Community policing” zasabwe gukomeza gukumira ibyaha bitaraba, dore ko ari nacyo zashyiriweho kugirango abaturage barusheho gutekana, ariko uruhare rwa mbere rukagirwa n’abaturage.

Iyi nama yari igamije kureba uko imihigo iteguye ku nzego zose, mbere y’uko inozwa maze ikamurikirwa Perezida wa Repubulika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza