Kimisagara : Nyuma y’imvura yangije byinshi ,abaturage barasanasana ibyasigaye

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara babyukiye mu muganda wo gusibura imiyoboro y’amazi yangijwe n’imvura iherutse kugwa mu mpera z’icyumweru gishize, ikangiza ibintu bitandukanye ikanatwara n’ubuzima bw’abantu.
Uwo muganda wakorewe ku nkengero za Ruhurura ya Mpazi no muri Centre ya Nyabugogo, ahakozwe ibikorwa byo kuzibura imiyoboro y’amazi yuzuyemo ibitaka kubera imvura nyinshi.
I Nyabugogo uretse abafite ibikorwa bitandukanye bahakorera, umuganda (...)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara babyukiye mu muganda wo gusibura imiyoboro y’amazi yangijwe n’imvura iherutse kugwa mu mpera z’icyumweru gishize, ikangiza ibintu bitandukanye ikanatwara n’ubuzima bw’abantu.

Uwo muganda wakorewe ku nkengero za Ruhurura ya Mpazi no muri Centre ya Nyabugogo, ahakozwe ibikorwa byo kuzibura imiyoboro y’amazi yuzuyemo ibitaka kubera imvura nyinshi.

I Nyabugogo uretse abafite ibikorwa bitandukanye bahakorera, umuganda wanitabiriwe n’abashinzwe umutekano. Abaturage baturiye mpazi bakaba bakoze umuganda iruhande rwayo, kuko muri iyi mvura igice kinini cy’iyi ruhurura cyaguye abaturage b’Utugali twa Kimisagara na Katabaro akaba aribo bagerageje gusibura iyi ruhurura.

Mu Murenge wa Kimisagara Amazu atanu yaraguye andi 141 yarangiritse acyeneye gusanwa, ariko Ubuyobozi bw’Umurenge buracyashakisha imfashanyo yo gufasha abo baturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge kandi burashishikariza abaturage gutura ahantu hakwiye, kuko usanga abantu benshi bangirijwe n’iyi mvura ari abatuye ahantu hahanamye cyane, cyangwa mu nkengero zegereye cyane Ruhurura ya Mpazi.

Serugendo Jean de Dieu Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza